Ihanagure amarira uhaguruke wemye - Abahanzi nyarwanda batanze isomo ry’amateka muri Luxembourg
Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko ubudaheranwa, uburenganzira bwa muntu, ubushobozi bwo kongera kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka nyuma y’amakuba n’imbaraga zo kubabarira ari indangagaciro z’Abanyarwanda kandi bagomba kubisigasira.
Yabigarutseho ubwo yitabiriga umukino wiswe “Essuie tes larmes et tiens-toi debout” (bisobanuye ngo “Ihanagure amarira uhaguruke wemye”), wanditswe na Jean-Marie Vianney Rurangwa, ukinwa n’abahanzi barimo Lionel Sentore, Jali, Mugwaneza ndetse na Majyambere.
Uyu mukino werekanwe ku nshuro ya mbere muri Luxembourg ku bufatanye na Ibuka Luxembourg.
Iki gikorwa cyahuje abanyeshuri, Abanyarwanda batuye muri Luxembourg ndetse n’inshuti z’u Rwanda, mu mugoroba wihariye wo kwibuka, gutekereza no kwigira hamwe amateka n’indangagaciro z’ubumuntu.
Ambasaderi Mimosa yagaragaje ko uyu mukino utanga ubutumwa bukomeye, agira ati: “Muraduhamagarira gutekereza ku budaheranwa, agaciro ka muntu, ubushobozi bwo kongera guhaguruka nyuma y’icuraburindi n’imbaraga zo kubabarira."
Yakomeje agira ati: "Izi ndangagaciro zifite igisobanuro gikomeye mu muryango Nyarwanda kandi ni umurage w’agaciro tugomba gusigasira, guteza imbere no guhererekanya mu bisekuru bizaza.”
Ambasaderi Mimosa yavuze ko ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu no kubakangurira gutekereza byimbitse, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwimakaza ubumwe, gushimangira ubwiyunge no gusigasira indangagaciro zihuza Abanyarwanda n’abandi bose.
Yanagarutse ku kamaro ko gusigasira umuco Nyarwanda no gukomeza kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane, ubwumvikane gufatanyiriza hamwe n’amahoro.
Muri iki gikorwa, Porofeseri Alain Verhaagen yatanze ikiganiro cyimbitse ku mateka y’u Rwanda, agaruka ku bihe byabanjirije ubukoloni, igihe cyabwo ndetse n’ibihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje imizi n’impamvu zagejeje kuri Jenoside, anasobanura urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo mu gushaka ubutabera, kwimakaza ubwiyunge no kongera kubaka Igihugu.
Ambasaderi Mimosa yasoje ashimira abahanzi ku mukino wabo unogeye ijisho kandi ukora ku mutima, abashishikariza gukomeza guteza imbere impano zabo no gukoresha ubuhanzi nk’igikoresho gikomeye cyo kwimakaza ubumwe, kwibuka no gufasha abantu kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|