Nyagatare: Mu myaka itatu Girinka imuhaye ubutaka burengeje miliyoni

Uwamahoro Alphonsine wo mu kagari ka Shonga umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka amaze kuyibyazamo ubutaka akabika ibihumbi 50 buri kwezi.

Uwamahoro asigaye yinjiza amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi bivuye kuri girinka
Uwamahoro asigaye yinjiza amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi bivuye kuri girinka

Uwamahoro Alphonsine yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2016 nk’utishoboye wo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Avuga ko iyo nka yamuhaye ifumbire n’amata aranywa anasagurira isoko, kuburyo yavuye mu cyiciro yarimo akaba ageze mu cya gatatu.

Ati “Mbere nezaga ibiro bitarenga 100 mu butaka bwa kimwe cya kabiri cya hegitari, ariko kubera ifumbire y’inka yanjye ubu nezamo toni, sinshobora kujya munsi y’imifuka umunani idoze neza, urumva ko na toni ishobora kurenga.”

Uwamahoro avuga ko ifumbire yatumye yongera kurya igitoki nyamara yari atangiye kugihaha kandi afite urutoki.

Inka yahawe iyo yabyaye ikamwa litiro 14 ku munsi, kuburyo anywa amata agasagurira n’isoko.

Agira ati “Inka yanjye irantunze cyane, reba uko nsa nari narashaje ariko ubu meze neza, abana batatu ndabishyurira ishuri ntacyo babura, banywa amata bakarya neza, ngurisha amata nkabona amafaranga urebye sinkiri umukene.”

Uwamahoro avuga ko kubera umusaruro yungutse kubera ifumbire iva ku nka ye ndetse n’amata agurisha ngo yabashije kongera ubutaka.

Ati “Amafaranga nakuye mu rutoki no mu bigori nongeyeho ay’amata ngura kimwe cya kabiri cya hegitari, aho hantu umpaye miliyoni n’igice sinayemera. Nikomeza kumpira ndateganya kuzagura ahandi kuko ku kwezi sinabura ibihumbi 50 mbika.”

Uwamahoro ashimira Perezida wa Repubulika watekereje girinka ku bakene kuko byatumye abantu biteza imbere kubera ifumbire n’amata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka