Umuntu ukodesha inzu y’ibihumbi 100 ku kwezi ubu yagura iye
Ikigo cyubaka ‘inzu ziciriritse’ mu Rugarama (Nyamirambo) kirararikira abahembwa umushahara ubarirwa hagati y’ibihumbi 200-900 ku kwezi, kwifatira inzu zo kubamo.

Rugarama Park Estate cyatangije umushinga wo kubaka inzu 2,000 muri uwo Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere tariki 03 Kamena 2019.
Umuyobozi w’Ikigo Rugarama Park Estate, Injeniyeri Mbanza Philbert avuga ko hari abantu ibihumbi birindwi bamaze kugaragaza ko bakeneye izo nzu, ariko n’undi wese ubyifuza wujuje ibisabwa ngo yemerewe kwiyandikisha.
Agira ati “Buri nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni hagati ya 12 na 35, umuntu uhembwa umushahara ku kwezi ubarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 900 yahabona inzu aturamo.”
Avuga ko uwafashe inzu muri uwo mudugudu wa Rugarama ngo ashobora kwishyura mu myaka myinshi igera mu 10 yongereyeho inyungu ya 11%.
Bivuze ko umuntu wafashe inzu ya miliyoni 12 ashobora kujya yishyura byibura ibihumbi 100 buri kwezi.

Eng. Mbanza avuga ko ku ikubitiro bagiye kubaka inzu 500, nibabona abantu bitabiriye kuzifata ngo bazahita bihutisha umushinga ku buryo imyaka ibiri ngo izashira bamaze kuzuza inzu 2,000.
Avuga ko inzu y’amafaranga miliyoni 12-18 izaba ifite ibyumba bibiri, ariko itandukaniro rikaba ubunini bw’ibyumba biyigize ndetse no kugira cyangwa kutagira umwanya w’ubusitani wo kwidagaduriramo hanze.
Icyakora izi nzu ngo zizaba zifite imyanya yo guparikamo imodoka, zikaba ziri mu mudugudu ufite ibikorwa remezo by’ibanze ari byo amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Ni inzu zatewe inkunga na Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere (BRD) hamwe n’umuryango nyafurika witwa Shelter Afrique.
Ku rundi ruhande, umwe mu Banyarwanda witwa Ahishakiye waganiriye na Kigali Today avuga ko abona umushahara w’amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi, kandi ko yifuza izo nzu, ariko ngo akeneye ibisobanuro birushijeho by’ikigo ’Rugarama Park Estate’.
Ahishakiye agira ati “umuntu uhembwa ibihumbi 300-350 ni we watinyuka gufata iyo nzu aramutse azayishyura mu gihe kirekire, ubwo ndavuga nk’umuforomo, umukozi wa banki ucuriritse,..”
“Gusa nyine ikigo cyubaka izo nzu gikeneye gutinyura abantu kuko ziriya nzu za ‘Caisse Sociale’ hari abantu bamwe zateye ubwoba kuko bavugaga ko ari inzu ziciriritse, ariko ukumva ngo ni inzu igurwa amafaranga miliyoni 116”.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iteganya ko umushinga wo kubaka inzu mu mudugudu wa Rugarama uzatwara miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika (arasaga miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Leta y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, iteganya ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2034, mu Mujyi wa Kigali hazaba hubatswe inzu zo guturamo zigera ku bihumbi 310.

Ohereza igitekerezo
|
1.Izo nzu ni iz’abafite imishahara izwi gusa, cyangwa n’abandi badafite amazu babasha kwishyura bazihabwa?
2.Ese hazaba ubuhe bugenzuzi kugirango abafite izindi batazaba aribo bazifata, kugirango bigwizeho imitungo cyangwa bazibire bakomeze kugira abapangayi bahenda?
Murakoze
Nifuzaga kumenya detaille zayo mazu Murakoze
Mudufashije mwaduha ubusobanuro murakoze
Muraho nishimiye kwacyira ubusoba nuro buhagije bwizizu murakoze
Nkeneye inzu mubwire ukuntu nabigenza
uyu mushinga nimwiza gusa hari information nyishi mutaduhaye.
1. umuntu ushaka kwiyandikisha aca hehe?
2. plan y iyo nzu imeze gute kuza 12 m ni ya 18 m?
3. etc
muduhe contact zayo twacisha ibyifuzo & ibibazo.
murakoze
Muraho neza
Nitwa Gatari ntuye mumahanga ariko nkurikirana amakuru yiwacu,nagirango mutubarize inzira twanyuramo nkabanyarwanda batuye mumahanga kandi twifuza kuba twafata inzu murizi mwatubwiye inzira twanyuramo.
Murakoze
Gatari ntuye kumugabane wa Leta zunze ubumwe z’America..
Ese byashoboka ko mwanduha contact twabaza kuko njye rwose ndayishaka ,,,so for information plz direct us where to get full information .thank you
Iyi nkuru hari byinshi itavuze, kandi mubyukuri dukeneye amazu muduhe contact zuwo twabaza ibirenze kuribi.
Ibi bintu ni byiza pe! 1.Ariko se ko nta jardin inzu izaba zifite umuntu yatera mu mavase? 2.Umucelibataire uzagura iy’icyumba 1 na salon (12.000.000 RwF) namara gushinga urugo, niba atemerewe kuyigurisha mbere y’uko imyaka 10 ishira azabigenza ate? Murakoze!
Ibi bintu ni byiza pe! Gusa ndibaza, n’umuntu ukunda jardin azayishyira he ko nta butaka inzu izaba ifite? Ikindi nk’umu celibataire uzagura iy’icyumba na salon ya 12 millions namara gushaka yemerewe kuyigurisha?
Nishimiye iyigahunda yaleta y’urwanda ninziza nubwo ayomazu agihenze, wenda nubwo kurizi za RPEstate ibiciro bitajya hasi ariko reta yadufasha inzu zikagira igiciro kibonwamo nabahembwa hasi 200k.Byafasha abanyarwanda kurushaho.
2.Mwaduha contacts twabarizaho amakuru, kuko haribyinshi mutasobanuye nkibisabwa kugirango ubone iyonzu. Nibindi.....Murakoze