Ndibuka inka igura amafaranga 5,000 fanta igura 20 - Umusaza Furere

Ifaranga ry’u Rwanda kuri ubu rimaze imyaka 55 ribayeho, nyuma yo gusimbura irya Kongo mbiligi mu mwaka w’1964, ryagiye rigira impinduka mu bihe bitandukanye, bamwe bakabibona nk’ikibazo impugukuke zikaga ko ari ikimenyetso cy’iterambere.

Amwe mu mafaranga yakoreshwaga mu bihe byashize ariko ubu atagikoreshwa
Amwe mu mafaranga yakoreshwaga mu bihe byashize ariko ubu atagikoreshwa

Bamwe mu bo twaganiriye baravuga ko ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro uko imyaka igenda ishira bikabagiraho ingaruka z’ubukene.

Aba baturage ntibemeranywa na bamwe mu mpuguke mu by’ubukungu zo zivuga ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ari ikimenyetso cy’izamuka ry’ubukungu.

Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse akaba yarabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Francois Kanimba avuga ko mbere y’ishyirwaho ry’ifaranga ry’Igihugu muri 1964, u Rwanda n’u Burundi byakoreshaga ifaranga rya Congo mbiligi (Congo-Kinshasa).

Umusaza Furere w’imyaka 81 kuri ubu utuye mu karere ka Burera, avuga ko bahunze muri 1960 umuntu ashobora kugura inka y’amafaranga 6,000.

Ati “Icyo gihe ifaranga ryari rimwe mu Rwanda, i Burundi na Congo, inyana y’ishashi nziza rwose kuri ubu igurwa amafaranga ibihumbi 400, icyo gihe yagurwaga amafaranga ibihumbi 6,000”.

Furere akomeza avuga ko muri icyo gihe bahungiye muri Uganda idolari rya Amerika ryavunjwaga amashilingi 7.5, ndetse ko nyuma gato ya 1964 idolari ngo ryavunjwaga amafaranga y’u Rwanda 52.

Abaganiriye na Kigali today bavuga ko batibuka neza uko ibintu byagurwaga nyuma gato y’umwaka wa 1964, ariko ko ibiciro bya vuba bibuka ari iby’ahagana mu mpera z’imyaka ya 1980 n’intangiriro za 1990.

Uwitwa Hakizimana Jean Marie w’imyaka 40 y’ubukure agira ati “Hari ishashi nziza y’inka kuri ubu yagurwa nk’amafaranga ibihumbi 300, numvise iwacu bavuga ko yaguzwe amafaranga ibihumbi bitanu muri za 1980, hari n’igare Sogokuru yavugaga ko yariguze ibiceri 150 mu myaka nka za 1960”.

1991 ngo wabaye umwaka w’impinduka zikomeye ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

Hakizimana akomeza agira ati “Ibiciro nibuka neza ni ibyo muri 1990, aho inka nziza cyane yagurwaga amafaranga ibihumbi 15, icupa rya pirimusi ryagurwaga amafaranga 80, Fanta yari amafaranga 25-30 bitewe n’akabari”.

“Icyo gihe muri 1990 isabune ya Tembo (y’amafaranga 300 kuri ubu) yagurwaga amafaranga 10, igikombe kijyamo litiro y’ikigage ubu kigurwa amafaranga 300 cyagurwaga amafaranga 10”.

Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka akomeza avuga ko nawe yibuka ko mu mwaka w’1990, urugendo rwo muri bisi kuva i Remera kugera mu mujyi wa Kigali rwatangwagaho amafaranga 20.

Abaturage baganiriye na Kigali today bakomeza bavuga ko byinshi mu biribwa byabonekaga mu Rwanda nk’ibijumba, ibihaza, imboga-rwatsi, amata n’ibindi nk’ibyo byo ngo bitagurishwaga kugera mu myaka y’1995 ahubwo ngo babitangiraga ubuntu.

Uwari Guverineri wa BNR, Francois Kanimba avuga ko atibuka neza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kuva muri 1964-1990, ariko ko muri uwo mwaka (1990), idolari ry’Amerika ryavunjwaga arenzeho gato 75.

Ati “Icyo gihe intambara yo kubohora Igihugu itangira ndibuka ko ibihugu byafashaga u Rwanda byaruregaga ko rutacunze neza ifaranga ngo rijyane n’ibihe, ku buryo hafashwe ingamba zo kurigabanyiriza agaciro ku rugero rwa 40%”.

Kanimba akomeza agira ati “Mbere gato no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, idolari ryavunjwaga amafaranga y’u Rwanda 125, ariko nyuma yaho nibwo guta agaciro byihuse cyane kuko nta madevize yari ahari”.

Avuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryongeye kugabanya umuvuduko wo guta agaciro guhera muri 2004, aho idolari ngo ryavunjwaga amafaranga y’u Rwanda arenze 250.

Muri uwo mwaka, ku ruhande rw’abaturage ngo nibwo batangiye kubona impinduka zikomeye cyane cyane mu biciro by’ibiribwa, aho ikiro cy’ibirayi ngo cyavuye ku mafaranga 30 kigahita kigera kuri 50frw.

Hakizimana akomeza agira ati“Ubugari bw’imyumbati kuri ubu buri ku mafaranga 300, mbere ya 2004 bwagurwaga amafaranga 15-20 ariko buhita bushyirwa ku mafaranga 35”.

“Kugeza ubu udafite amafaranga byibura ibihumbi 120 buri kwezi yo kugura ibiribwa gusa, waba ufite ikibazo cy’imirire mibi.”

Impuguke Teddy Kaberuka akomeza avuga ko bidashoboka ko ibiciro byasubira kuba nk’ibyo mu myaka y’1990, ahubwo ikirebwa ari izamuka ry’ubukungu rihesha akazi abantu kugira ngo babone amafaranga yo guhahisha.

Gukenera ibicuruzwa byinshi bitumizwa mu mahanga kurusha ibyoherezwayo, ni kimwe mu by’ingenzi birimo gutera ifaranga ry’u Rwanda guta agaciro, aho kuri ubu (muri Gicurasi 2019) idolari rivunjwa arenga 900Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes.Nanjye ndibuka Mwalimu wa Primary ufite Dipolome ahembwa 3 000 Frw ku kwezi,byeri igura 50 Frw.Kuba ibiciro bizamuka cyane iyo hashize imyaka,babyita Inflation.Muli rusange,mu isi hahinduka ibintu byinshi uko imyaka igenda.Urugero,kera hategekaga Abami.Bizageza ryari?Nta handi bijyana uretse ku Munsi w’Imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

gatare yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ubukene bw’amafoto butuma inkuru itaryoha...nk’uwo musaza tuba tureba ifoto ye

Queen yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka