Yatangiye akorera abandi none ubu na we atanga akazi

Clementine Yumvuyisaba avuga ko gukorera abandi no guhora asaba umufasha we amafaranga yo gukoresha mu rugo buri munsi, ari byo byamufashije kugira igitekerezo cyo kwishyira hamwe na bagenzi be ngo bikorere.

Clementine Yumvuyisaba
Clementine Yumvuyisaba

Yumvuyisaba asobanura ko yari amaranye igihe intego yo kuba igisubizo ku bikenerwa n’abantu iwabo mu ngo no gutanga akazi ku bandi.

Clementine Yumvuyisaba ni umwe mu bagore bafashe iya mbere bagakura amaboko mu mifuka bagakora. Ibi byaje ari uko agize inzozi zo kumva ko ashobora kwikorera akagira icyo ageraho.

Mu gihe cy’imyaka itatu yamaze akorera abandi, umushahara yahabwaga ngo ntiwatumaga abasha gukemura ibibazo byo mu rugo, kuri we guhora ateze amaboko asaba umufasha we ngo amuhe amafaranga bikamutera ipfunwe.

Muri uko gushaka uko yakwiteza imbere, Yumvuyisaba yabashije kugera ku ruganda rukora ibikoresho byo mu rugo nk’imyeyo, uburoso ndetse n’ibindi. Kigali Today yamusanze aho akorera asobanura urugendo yanyuzemo kugira ngo abigereho.

Mu Murenge wa Jali, Akagari ka Gateko, ni ho usanga abagore ndetse n’abagabo bateraniye bashishikajwe no gukora akazi. Bamwe baba babaza inkoni, abandi bateranya uburoso, hakaba n’abari mu yindi mirimo yo guteranya ibyo byose. Yumviyasaba aba ari kumwe na bo.

Yumvuyisaba ati “Uku mureba hano aho tugeze, twatangiye turi bane. Njye ku bwanjye nakoreraga ahantu bampemba amafaranga ibihumbi 80. Narakuburaga ngafasha no mu gutanga ibikoresho bikoreshwa mu isuku muri KIAKA. Narebaga uko bikenewe ibyo bikoresho ku isoko, mbona ko rwose undi muntu abikoze na we yagira icyo ageraho, mpitamo kwifatanya n’abandi ngo turebe icyo twakora”.

Bajya gutangira uyu mushinga ngo hari inzira banyuzemo kuko ntibyari byoroshye kubona amafaranga yo gutangiza dore ko batangije n’igishoro kigera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yumvuyisaba yongeyeho ati “Mu gihe nakoze kigera ku myaka itatu, narizigamiraga nkashyira amafaranga kuri banki, ku buryo mu myaka itatu hari icyo nari maze kubona. Nyuma nifatanyije na bagenzi banjye twagiye kwaka inguzanyo muri banki. Buri wese yazanye umugabane we, njye na mugenzi wanjye wundi ni twe twatse inguzanyo”.

Iraguha Jeannette, umubyeyi w’abana babiri, na we kuba yari amaze igihe mu bushomeri byatumye agira igitekerezo cyo gushaka uko yakora akiteza imbere, yegera Yumvuyisaba bishyira hamwe.

Iraguha agira ati “Nari umushomeri ndetse n’abandi, nyuma turaganira tureba ko turamutse dukoze bizinesi hari icyo byatugezaho. Twaterateranyije amafaranga tureba uko dutangira. Muri ibyo byose natse umugabo ku mafaranga kuko nashakaga gukora, aramfasha arayampa njya kwifatanya n’abandi. Mbere nategerezaga icyo umugabo azanye imuhira, ariko ubu nanjye ngira icyo nkora nk’ibikenewe mu rugo ngiramo uruhare”.

Umwe mu bagabo babafasha mu kazi ko gukoresha imashini
Umwe mu bagabo babafasha mu kazi ko gukoresha imashini

Bamaze kwishyira hamwe uko ari bane, byabaye ngombwa ko bashakisha umuntu ubafasha mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga nyuma yo kubona inguzanyo ya banki, kuko ubumenyi bari bafite buke.

Yumvuyisaba agira ati “Tumaze kubona inguzanyo, twashatse umuntu ujya kutuzanira amamashini yo gukoresha no kuduhugura, hanyuma natwe dufata abaturage ba hano bakoraga imirimo nko kuzunguza, ndetse n’abigurishaga tubahuriza hamwe dutangira gukora. Twatangiranye amasoko ya hano mu Rwanda nko mu iduka rya 2000, dukorana na ba rwiyemezamirimo. Mbere ho twoherezaga hanze nko muri Uganda, Congo Kinshasa, Goma na Tanzania. Ibi byose twabikoze kubera kwigirira icyizere.

Kugira ngo babashe kubona inguzanyo muri banki, byabaye ngombwa ko abagabo babo bababera abinshingizi muri banki nk’uko Yumvuyisaba abivuga, ati “Birumvikana ko tutari guhita tubona ariya mafaranga yose. Umugabo wanjye yatubereye umwishingizi muri banki kugira ngo tubashe gutangiza uyu mushinga”.

Iyo utambuka aho mu ruganda rukora ibyo bikoresho uhasanga abari mu mirimo itandukanye. Bishimira ko ibyo bakoraga kera babiretse bakaba bari kwiteza imbere nk’uko Uwitonze Consolate abivuga. Aragira ati “Mbere nacuruzaga agataro. Buri munsi narafatwaga nkanafungwa, ariko ubwo nageze hano nigishijwe gukora ibi bikoresho. Ubu ndahembwa niyishyurira mituweli y’abana banjye batanu ndetse n’abuzukuru banjye, mbese nta kibazo mfite mu buzima”.

Mu yindi nguni y’uruganda uhasanga umubyeyi wicaye hasi kubera ko afite ubumuga,ariko ngo ibyo byose ntibimubuza kuba yaza gukora ngo na we abashe kubona uko abaho.

Nyiramajyambere Tatiana avuga ko mbere hari abataramugiriraga icyizere ngo bamuhe akazi
Nyiramajyambere Tatiana avuga ko mbere hari abataramugiriraga icyizere ngo bamuhe akazi

Nyiramajyambere Tatiana avuga ati “Mbere kubera ubumuga bwanjye ntawashakaga kumpa akazi kuko ntabashaga kugenda. Ariko ubu aha ndakora kuko nyuma yo kunyigisha ibi nanjye mbasha gukora bimwe mu bikoresho bakampemba amfaranga ibihumbi bibiri ku munsi”

Uru ruganda Top Bloom Brush rwatangiye bigisha abagore 80 n’abagabo 40 bakora akazi ka buri munsi. Ubu igishoro bafite kigeze kuri miliyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda ,bakaba banafite intego y’uko mu mwaka wa 2020 bazaba bahaza isoko ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse kandi abagore bagera kuri 300 bakazaba bafite akazi bazi gukora ibyabateza imbere binyuze mu bumenyi bakura muri uru ruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza nanjye akazi nize computer application nasoje s6 uyu mwaka murakoze nimero yanjye ni 0790855693

Mutware david yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka