Ubuke bw’ibipfunyikwamo ibicuruzwa butuma hari abakoresha ibitujuje ubuziranenge

Abakora ubucuruzi bubasaba gupfunyikira abakiriya barinubira ubuke bwa ambaraje za kaki zisanzwe zemewe gupfunyikwamo, butuma bakoresha ibipfunyika bitujuje ubuziranenge.

Hari abahitamo gupfunyika mu mpapuro zakoreshejwe
Hari abahitamo gupfunyika mu mpapuro zakoreshejwe

I Nyarutarama ahitwa mu Rwimpyisi, ni hamwe mu hakorerwa ubucuruzi buto muri Kigali. Mu nzu z’ubucuruzi higanje ibiribwa birimo imigati, imineke, ibishyimbo bitetse, inyanya nibindi biribwa byo kurya abantu bakenera umusi ku musi.

Ni ahantu haba urujya n’uruza rw’abantu bahaha ibyo kurya, ariko bisanzwe bigurwa bike bike, bakoresha mungo.

Mu masaha ya saa tanu za mu gitondo, uwitwa Gad Niyibizi utuye mu mudugugu wa Cyibiraro ya mbere, aje guhaha ariko ntacyo gupfunyikamo yitwaje.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ibyo abacuruzi babapfunyikiramo babitwaramo ari nko kubura uko bagira.

Agira ati” Ibibintu baduheramo ni ukubura uko ubigenza kuko uba ushaka ikintu, ntabwo wabitwara mu ntoki.”

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bapfunyikira abakiriya mu mpapuro zakoreshejwe, izanditseho, n’ibindi bitujuje ubuziranenge, kuko impapuro za kaki zisanzwe zemewe gupfunyikwamo ari nkeya ku isoko.

Ati ”Urabona baciye amasashe, nifashisha ibi bipapuro nzi neza ko bitanafite isuku ihagije. Natumije impapuro zemewe ariko narazibuze’’.

Ku rundi ruhande ariko, hari abacuruzi bavuga ko nubwo impapuro zemewe gupfunyikiramo abakiriya ari nkeya ku isoko, badashobora gukora amakosa yo gupfunyikira abakiriya mu mpauro zakoreshejwe kuko baba bakurura indwara.

Hari kandi n’abacuruzi bavuga ko kuba impapuro zo gupfunyikamo zemewe ari nkeya ku isoko bituma zihenda, zikaba zabatera igihombo bigatuma bamwe bahitamo kwikoreshereza iza makeya.

Ubusanzwe urupapuro rumwe rwa kaki rwo gupfunyikamo, rugura amafaranga 100 y’u Rwanda. Kugira ngo umuguzi aruhabwe, bisaba ko yitwaza amafaranga 100 yiyongera ku giciro gisanzwe.

Bivuze ko umucuruzi agiye arupfunyikiramo buri wese uguze ku buntu, yaba amwongereyeho amafaranga 100 umukiriya atishyuye, ari nacyo abacuruzi benshi batinya.

Albert Iyahozeho, umucuruzi mu Rwimpyisi asaba ko Leta yabafasha igashakisha uko yabongerera inganda zikora ambaraje (za kaki) nyishyi zo kwifashisha.

Agira ati “Dore baciye amasashe none nibadushakire ambaraje nziza buri mucuruzi yashobora kugura, zidahenze kuburyo zaba zifite igiciro gito”.

Raymond Murenzi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standards Board) RSB, ashimangira ko gupfunyika mu mpapuro zakoreshejwe bitemewe, kandi ko ubifatiwemo ahanwa bikomeye.

Ati “Dukora ubugenzuzi kandi ufashwe arahanwa, ndetse ashobora no gufatirwa n’ibicuruzwa.”

Murenzi kandi avuga ko hagikenewe ubukangurambaga ku bufatanye n’inzego z’ibanze, kugira ngo abacuruzi bose bakoreshe impapuro zemewe.
Ku bacuruzi bavuga ko impapuro zemewe zabaye nkeya ku isoko, uyu muyobozi avuga ko ubu mu Rwanda hari inganda 12 zikora impapuro za kaki zo gupfunyikamo, ku buryo nta kibazo cyazo gihari .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka