Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bifuza ko ibagiro rya kijyambere bamaze igihe barijejwe ryakubakwa. Ni nyuma y’uko aho iryahoze mu Kagari ka Ruhengeri rimaze igihe ryarahagaritswe gukorerwamo kubera ko ryari rishaje, ryimurirwa mu murenge wa Gataraga.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, baraburira abantu ko ibiciro by’ibicuruzwa bishobora gukomeza kuzamuka mu buryo budasanzwe bitewe ahanini n’imihindagurikrie y’ibihe, kuzamura ibiciro by’amashanyarazi ndetse n’icyorezo cya Coronavirus
Abatuye mu Mudugudu w’Agatare mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bishimira amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda, kuko yabafashije gutangira kuva mu bukene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko adashyigikiye kuba hari ababyeyi bahabwa akazi muri gahunda ya VUP aho kukikorera bagatumayo abana babo.
Abikorera bo mu turere twa Burera na Gicumbi batangiye uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu ma centre yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Abanyehuye bafite inzu zicumbikira abagenzi n’uburiro, bavuga ko igihe cyose habaye amasiganwa y’amagare atuma abayitabiriye baharara, babona icyashara gishimishije ugereranyije n’uko bisanzwe.
Ingengo y’imari y’uyu mwaka turimo (2019-2020) yari miliyari ibihumbi bibiri na miliyoni magana inani (Rwf2.8 trillion), izo miliyari ijana na mirongo ine ( 140bn Rwf), zikaba zariyogereyeho mu rwego rwo gushyigikira gahunda zitandukanye za Leta.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, ibiciro by’ibiribwa byiyongereye ku rugero rwa 6% kandi ko muri 2020 biziyongeraho 5%.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi aratangaza ko serivisi zayo z’ikoranabuhanga zigiye kurushaho kumanurwa zikegera abaturage nyuma y’uko hari benshi bakibika amafaranga mu mifuka.
Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), arahamagarira abifuza gucuruza ibintu byabo kubishyira hafi, kuko amarushanwa ngarukamwaka ya Tour du Rwanda yegereje.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ruri gukora iperereza ku izamuka ridasanzwe ryibiciro bya Gaz yo gucana. Mu mezi abiri ashize, ibiciro bya gaz byarazamutse hirya no hino aho icururizwa, bitera abakiriya bayo kubyibazaho cyane.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na kompanyi ya Resonate Workshops, bagiye guhugura abagore 150 bo mu makoperative anyuranye, ku gucunga neza ubucuruzi bwabo bityo babunoze bunguke kurushaho.
Abashoramari bakomoka mu Karere ka Nyaruguru barakangurirwa gufata iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe ari muri aka karere kugira ngo karusheho gutera imbere.
Mu gutangiza Poromosiyo yiswe Hi-Perf Dunda na Moto, imbere y’abafatanyabikorwa bayo, Total Hi-Perf yatangaje ko guhera kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020, abamotari bose bakoresha amavuta ya Hi-Perf, bafite amahirwe angana yo gutunga moto.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, aributsa abacuruzi b’imyaka cyane ibigori ko abazafatwa bagura batabifitiye ibyangombwa bazabihanirwa kuko ari bo bica isoko.
Amasezerano u Rwanda rugiranye na Tunisia yujuje umubare w’amasezerano 101 u Rwanda rugiranye n’ibindi bihugu y’iby’ingendo zo mu kirere.
Urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko hakenewe miliyali imwe na miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo icyiciro cya mbere cy’isoko rya Muhanga cyuzure.
Mu Mujyi wa Musanze rwagati utwinshi mu duce nk’ahitwa muri Tête à gauche, mu Ibereshi, mu Kizungu n’ahandi, hagaragara inzu zishaje zituwemo, izitagituwe n’izindi zigenda zisaza zitaruzura. Hari abavuga ko kutazisana cyangwa kuzisimbuza izindi byababereye ikibazo cy’ingutu, kubera kutabibonera ubushobozi.
Inama Njyanama idasanzwe mu Karere ka Rubavu kuwa 7 Gashyantare 2020 yahaye urugaga ry’abikorera amezi abiri kwerekana gahunda ihamye yo kubaka isoko rya Gisenyi.
Urugaga rw’abikorera rwatangiye inzira ijyanye no gushishikariza abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara y’Uburengerazuba, haba ku mabuye y’agaciro, ubuki, ubukerarugendo bw’amapariki ya Gishwati na Nyungwe, ubwikorezi hamwe no mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, hiyongeraho ubworozi bw’amatungo n’ibiyakomokaho hamwe (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority -Rwanda FDA), cyagaragaje urutonde ruriho ibicuruzwa 1,534, ahanini bijya mu mubiri w’umuntu, mu kanwa ndetse n’ibyo kwisiga, gishyiraho n’amafaranga yo kwandikisha buri bwoko bw’igicuruzwa, ndetse kikaba cyaranashyizeho itariki ntarengwa ya 31 (…)
Abacuruzi bacururiza mu Mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzabura imari mu gihe icyorezo cya coronavirus gikomeje kuburirwa urukingo cyangwa umuti.
Muri 2011, u Rwanda rwatekereje uko rwahanga imirimo mishya a miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi, kugeza muri 2024, ari na bwo havutse Ikigega gishinzwe kwishingira imishinga mito n’iciriritse (BDF).
StarTimes ifashe uno mwanya ishimira abafatabuguzi bayo babanye na yo muri poromosiyo ya Noheli yitwa ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’, yarangiye tariki 31 Mutarama 2020.
Mu gihe cy’amezi abiri gusa isinye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gufata imigabane 60% ingana na miliyari 1.3 y’amadolari ya Amerika, mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera, Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere yo mu gihugu cya Qatar (Qatar Airways) yatangaje ko igiye kugura 49% by’imigabane ya Rwandair (Kompanyi (…)
Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho cya MTN Rwandacell Ltd cyatangaje ko guhera tariki 15 Gashyantare 2020 kizatongera kugurisha amakarita yabaga ariho amainite, aho uwayiguraga byamusabaga kuyiharura cyangwa kuyishishura kugira ngo abone uko ashyiramo amainite yifashishije imibare iba iri kuri iyo karita.
Ikigo kigenzura amasoko y’imari n’imigabane (Capital Market Authority-CMA), gikomeje gahunda yo gukangurira urubyiruko rwo muri Kaminuza kwitabira amarushanwa yiswe Capital Market University Challenge (CMUC) mu rwego rwo kubereka amahirwe ari mu isoko ry’imari n’imigabane, no kubafasha gutinyuka ishoramari.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) rwashimiye abikorera babaye indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2019.
“Ibiciro byacu usanga biri hasi ugereranyije n’ibyo ku yandi masoko kuko nk’ahantu isukari igurwa amafaranga 1,000, twebwe usanga tuyigura kuri 800 ku kilo, umuti w’inkweto muto aho ugurwa 300Frw twebwe tuwugura nka 200Frw”. Ibi byasobanuwe na Sebaganwa François ukorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka (…)
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko Umujyi wa Kigali uzaba utatse mu buryo budasanzwe mbere y’uko Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM) izateranira mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2020.