Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko babangamiwe no gucururiza ahantu hatabona kuko ubuyobozi bw’isoko butakigura umuriro wo gucana.
Sosiyete ya StarTimes yashyikirije umuguzi wa mbere ibicuruzwa yaguze akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwa StarTimes buzwi nka StarTimes Go.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) ivuga ko n’ubwo kwishyurana nta muntu ukoze ku mafaranga bitaraba itegeko, iyi gahunda ngo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse hifashishijwe telefone zigendanwa.
Kuva tariki 17 Gicurasi 2020 abatuye Umujyi wa Goma bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubahoneka nyuma y’igihe abari barwaye bakize.
Kigali Today iramara amatsiko abacuruzi badafite ubushobozi buhanitse bwo kurangura ibintu byinshi, n’undi wese waba wifuza gutangira ubucuruzi wifuza gutumiza ibicuruzwa bike bitakuzuza kontineri (container).
Abacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’ibijyana na yo baravuga ko abakiriya babo batakirimo kwitabira kugura ibyo bicuruzwa, kuko ngo babisimbuje agapfukamunwa.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, ivuga ko iki gihe cya COVID-19 ari igihe cyiza cyo gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi ibyo bahashye bikabageraho batavuye aho baba. Ni mu gihe byagoraga abantu kubona ibyo bakeneye, kuko guhaha uko babyifuza bafite umutekano (…)
Abahagarariye ibigo bito by’ubucuruzi mu Rwanda byo mu nzego zinyuranye kandi bitandukanye mu bunini bw’ibikorwa by’ubucuruzi bikora, ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2020, bitabiriye umwiherero ugamije kuzahura ubucuruzi wateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Icungamutungo (AMI).
Abatunze ibinyabiziga mu Karere ka Rutsiro bakiriye neza inkuru ya sitasiyo ya lisansi yahatangijwe kuko baruhutse umutwaro wo kujya kuyishaka mu Turere twa Karongi na Rubavu.
Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, yavuze ko udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurinda abantu Covid-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, abaturage bose basabwe kujya bambara udupfukamunwa igihe cyose bari ahantu bashobora guhurira n’abandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burishimira ko abana basaga ibihumbi 42 bari munsi y’imyaka itanu bagiye kunganirwa kuboneza imirire babikesha amagi azajya ahabwa buri mwana mu gihe cy’amezi abiri.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa n’abanyamuryango ba SACCOs byaherukaga gushyirwaho kubera icyorezo cya COVID-19.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali bishimiye ko kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro bitatu.
U Rwanda ruravuga ko rurimo gukorana na Tanzania mu kurangiza ikibazo cy’abatwara amakamyo manini hagati y’ibihugu byombi bo muri Tanzania.
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 93 na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kuva mu kato ka Covid-19, imboga, imbuto n’indabo, ni byo bicuruzwa kugeza ubu bikirimo koherezwa hanze y’igihugu kandi bizongera amadevize, nk’uko Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kibitangaza.
Abacururiza mu isoko rinini ryitwa Goico no mu yandi maduka yo mu mujyi rwagati wa Musanze bishimiye ko kuva kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko gukora bubahiriza amabwiriza yagenwe yo gukurikiza 50% by’abacuruzi barikoreramo nta kibazo byabateje.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yasabye abatanga serivisi z’ubucuruzi zemerewe kongera gukora kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko anibutsa ko abafite serivisi zitemerewe gufungura badakwiye kutabifata nk’igihano, kuko ari mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.
Nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igabanyirije urugero rw’inyungu yaka amabanki y’ubucuruzi kugira ngo abakiriya bayo bazahabwe inguzanyo yo kubyutsa ibikorwa, Banki ya Kigali (BK) iri mu bagiye kwigira hamwe n’abikorera uburyo bakubahiriza ubusabe bwa BNR.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye aratangaza ko gusimburana kw’umubare w’abacuruzi batarenga 50% bakorera mu masoko bitazagorana.
Banki itsura Amajyambere (BRD), irashimira Leta y’u Rwanda ko kuba umufatanyabikorwa wayo w’ingenzi byayihesheje gukomeza kugirirwa icyizere n’abashoramari, nyuma y’uko ikigo Fitch kiyihaye inota rya B+.
Abavana ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bamaze gushyiraho uburyo bwo kwirinda kwinjirana ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda, aho nta mushoferi uvuye hanze uzarenga umupaka yinjira mu gihugu, cyangwa ujya kuzana ibicuruzwa uzasohoka hanze yacyo.
Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization - ILO) wasohoye raporo ivuga ku murimo muri rusange ku igenzura uwo muryango wakoze muri iki gihe cya Covid-19, aho ugaragaza impungenge z’uko urwego rw’imirimo itanditse (Informal Sector) rwazahajwe bikomeye n’icyo cyorezo.