Miniteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hakiri kare ngo abafite ibikorwa by’utubari bemererwe gufungura kuko byatuma ubwandu bwa COVID-19 burushaho gukwirakwira.
Banki ya Kigali (BK) ihamya ko buri muntu wese ashobora kwizigamira agendeye ku mafaranga ayo ari yo yose yinjiza, akirinda kuyasuzugura ahubwo akayashyira kuri konti akazagwira bityo iyo Banki ikamwungukira ndetse ikaba yamuha inguzanyo akiteza imbere.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2020 ubwo gahunda ya #GumaMuRugo yari imaze guhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kubera Covid-19, kugeza ubu hari ubucuruzi bwabaye nk’ubwibagiranye.
Marie Josée Ahimana, ni umuhinzi akaba n’umubyeyi w’abana batatu, batuye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’Uruganda ‘Prime Cement Ltd’ bwatangaje ko bitarenze ukwezi gutaha kwa Kanama 2020, ruzaba rwatangiye gukora sima yunganira itangwa n’uruganda CIMERWA rukorera i Rusizi mu Burengerazuba.
Abikorera bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke baratangaza ko guhabwa uburenganzira nk’abandi Banyarwanda byatumye bafungurirwa amarembo na bo barakora biteza imbere.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere u Rwanda ruherereyemo agaragaza ko kudashyira hamwe kw’ibihugu bigira ingaruka ku bindi bihugu.
Kwizera Christelle wakoze umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage akoresheje ikoranabuhanga bise ‘Inuma’ aratangaza ko ageze ku gishoro cya Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro ’clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Itangazo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, riramenyesha abantu bose ko guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri Avoka, yari yishimiye inguzanyo yahawe na Banki ya Kigali (BK) yo kumufasha kwagura ibikorwa bye, ariko Coronavirus yatumye ibyo yifuzaga kugeraho bitamushobokera.
Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF) ruvuga ko hari ibicuruzwa by’Abanyarwanda byaheze ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania, bitewe n’uko ba nyirabyo baciwe amafaranga y’ibihano by’ubukererwe aruta agaciro k’ibyo bicuruzwa.
Hakizimana Onesphore ni umurezi ku ishuri ribanza ryigenga rya ‘Saint André Gitarama’ mu Karere ka Muhanga, amasezerano ye y’akazi akaba yarahagaze kubera Covid-19 yatumye amashuri afungwa, ariko ubu yagiye mu bucuruzi ku buryo bifasha umuryango we.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko ikiguzi cyari cyarakuweho mu gihe cy’amezi atatu kuri serivisi zo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kizongera gushyirwaho kuva ku wa 22 Kamena 2020.
Abasora barasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) gukurirwaho amande ndetse bakanasubizwa amafaranga batanze bishyura ayo mande kuko gutinda gusora atari bo byaturutseho.
Abasora bacururiza mu isoko rya Muhanga barasaba kugabanyirizwa imisoro n’ubukode bw’ibibanza bakoreramo kuko bakoze iminsi mike y’ukwezi ugereranyije n’iyo bakoraga mu bihe bisanzwe.
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo.
Abakozi ba zimwe muri SACCOs zo mu Karere ka Musanze basanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ingwate basabwa na SACCOs bakorera zihagarikwe, kuko hari ingaruka nyinshi bibagiraho, zirimo no kuba hari abashobora gutakaza akazi mu gihe badatanze iyo ngwate.
Abafite inganda zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kuba barakoze twinshi tukaba twaraheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakizwa rya Covid-19, avuga ko serivisi zose zisaba kwishyura amafaranga zishyiraho uburyo abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori 25 ni bo batoranyijwe mu babarirwa mu 130 bari bahatanye mu irushanwa Banki ya Kigali (BK) yateguye rizwi nka ‘BK-Urumuri’.
Kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) kirakira ikigo cy’ishoramari mu by’ubuvuzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Ltd.
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda bavuga ko kuva baba abanyamigabane mu 1997 batarabona urwunguko ku nyungu zikorwa na banki yabo.
Hashize igihe abaturarwanda baravuye mu bwigunge, ubu bakaba bakurikira amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko babangamiwe no gucururiza ahantu hatabona kuko ubuyobozi bw’isoko butakigura umuriro wo gucana.
Sosiyete ya StarTimes yashyikirije umuguzi wa mbere ibicuruzwa yaguze akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwa StarTimes buzwi nka StarTimes Go.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) ivuga ko n’ubwo kwishyurana nta muntu ukoze ku mafaranga bitaraba itegeko, iyi gahunda ngo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse hifashishijwe telefone zigendanwa.
Kuva tariki 17 Gicurasi 2020 abatuye Umujyi wa Goma bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubahoneka nyuma y’igihe abari barwaye bakize.