COVID-19: Haracyagaragara icyuho mu kwirinda guhanahana amafaranga

Benshi mu bakora ubucuruzi bakira amafaranga batangaza ko bataratangira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guhanahana amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi muri Bisi, abayobozi b’ibigo nderabuzma, abatwara moto, abacuruzi mu maguriro aciriritse n’akomeye, utubari ndetse na Pharmacies baganiriye na Kigali Today batangaje ko barimo kwakira amafaranga mu ntoki kuko abantu batarasobanukirwa na gahunda yo kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Mobile Money, Airtel Money, Mobile Banking na ATM.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bakora mu kabari bagize bati; “Ni byo ibigo by’itumanaho byakuyeho amafaranga acibwa umuntu woherereje undi amafaranga ariko byirengagije ko natwe dukenera kubikuza kandi bazaduca amafaranga yo kubikuza.”

Ku bakozi b’amavuriro baganiriye na Kigali Today bavuga ko uretse kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni batarabona amabwiriza bashingiraho bakavuga ko bagikoresha kwakira amafaranga bagatanga gitansi kuko bakenera inyandiko babika zikorerwa igenzura n’umugenzuzi wa Leta.

Umwe muri bo ati “Twe turi ibigo bya Leta ntiturabona amabwiriza abidusaba, ikindi dukenera inyandiko tubika zigaragarizwa umugenzuzi, ibyo gufata amafaranga kuri telefoni ntiturabikoresha.”

Abatwara abagenzi kuri Moto (ubwo bari batarahagarikwa) bavugaga ko abagenzi bataritabira gushyira amafaranga kuri telefoni ariko ngo uyabaha bamwaka ayo kubikuza kuko nibayabikuza bazacibwa amafaranga.

Muri taxi zitwara abagenzi (na zo ubwo zari zitarahagarikwa) bavugaga ko amabwiriza bayamenye ariko bari batarabona abagenzi bakoresha uburyo bwo kwishyura kuri telefoni no gukoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu maguriro atandukanye na bo bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga bitaragerwaho nk’uko umwe mu bakora mu iduka rigurisha ibiribwa mu mujyi wa Gisenyi izwi nko kwa Habibu yabitangaje.

Yagize ati; “Dusanzwe twakira abishyura bakoresheje telefoni kimwe n’amakarita ya banki, ariko abo ni abantu bakomeye kandi abenshi twakira ni abazanye amafaranga mu ntoki, uretse 80% batwishyura bakoresheje amafaranga naho kwishyura hakoreshejwe telefoni nta bantu bari kubikora.”

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’itumanaho kurinda abantu guhanahana amafaranga mu ntoki, kuko na byo ngo biri mu buryo butuma banduzanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.

Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaraza ko mu Rwanda habarurwa telefone zigera kuri miliyoni icyenda zishobora kwifashishwa mu guhererekanya amafaranga hagati y’abantu, hakoreshejwe ‘Mobile Money’ cyangwa ‘Airtel Money’, abandi bakaba bakoresha ikoranabuhanga rya “Mobile Banking” rihuza telefone na konti zabo ziri mu mabanki, nk’uko hari n’abakoresha amakarita ya banki azwi nka ATM.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya BNR, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN na Airtel zatangiye koherereza abakiriya ubutumwa bubamenyesha ko guherekanya amafaranga byagizwe ubuntu mu rwego rwo kwirinda guhanahana amafaranga bikaba byaviramo abantu kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Umukozi wa MTN mu ishami rishinzwe imikoranire n’izindi nzego, Alain Numa yatangarije Kigali Today ko kubikuza amafaranga bakayaguha mu ntoki ari cyo kintu cyonyine gisigaye cyishyuzwa, ariko mu gihe umuntu yoherererje undi amafaranga kuri Mobile Money ari ubuntu.

Akomeza avuga ko kohereza amafaranga kuri banki ubitsamo uyakura kuri Mobile Money cyangwa uyakuraho uyabitsa muri banki ari ubuntu; ati; “Kugura dukoresheje telefone ni byo dushaka, tukaba ari yo gahunda turimo gushyiramo abacuruzi”.

Icyakora zimwe mu nziti zo kwishyura kuri telefoni na banki zigaragazwa n’abacuruzi ni uko hari abaranguza bari kubyanga bagashaka amafaranga mu ntoki, bajya kubikuza bagakatwa amafaranga bikabahombya.

Gahunda yo kwishyura hakoreshejwe telefoni na ATM na mobile banking iracyafite imbogamizi ku masosiyete atwara abagenzi kuko na yo agisaba ko hishyurwa amafaranga aho gukoresha telefoni nk’uko bagiye babitangariza umunyamakuru wa Kigali Today wagiye abasaba kubishyura akoresheje telefoni, ariko bo bakamutegeka kubaha amafaranga mu ntoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka