Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ububiko bw’isoko ryambukiranya imipaka riri mu Karere ka Burera (Burera Cross Border Market) bugiye kongerwamo ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kubyegereza abaturage bo muri aka Karere n’utundi byegeranye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ zarushijeho kubabanisha neza, no kunga ubumwe n’ababahemukiye.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda ruzakora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruzatuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka.
Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yatanze kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020 ku ishuri mpuzamahanga ryigisha imiyoborere mu Bwongereza (International School for Government) kuri Koleji yitiriwe Umwami mu Mujyi wa London (King’s College London), yashimye uburyo inama yo ku wa mbere yagenze ku ishoramari hagati y’u (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i London mu Bwongereza, ahateraniye abandi bayobozi batandukanye, biga ku guteza imbere ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza.
Kigali Today yifuje kubagezaho amwe mu mateka y’uburyo Umujyi wa Kigali wagiye uturwa, guhera ku nzu ya mbere ya kijyambere yabayeho mu Rwanda n’aho yari iherereye, kugera ku muturirwa wa mbere muremure witwa Kigali City Tower.
Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ntikakiri ko karere konyine katageramo umuhanda wa kaburimbo mu Rwanda nk’uko byahoze mbere.
Abaturage bagize imiryango 16 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu Mudugudu wa Ntoma, Umurenge wa Musheli, mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko batazi impamvu idahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara abaturanyi babo bacanirwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2019, rwanditse ibigo by’ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari ibihumbi 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuye kuri miliyari 2.1 z’amadolari byanditswe mu mwaka wa 2018, bivuze ko ishoramari ryanditswe (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’abatuye intara muri rusange kwirinda kunyura mu nzira zitemewe no gutwara magendu kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu myaka itatu cyangwa ine ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza imishinga minini, umwaka ku wundi.Imwe muri yo yagiye igaragara mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa, ndetse ikagaragaza igihe kirekire izarangirira.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, irashishikariza abantu kwitabira Poromosiyo ya StarTimes iriho yitwa Dabagira n’Ibyiza bya StarTimes.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:
Abagore 300 bo mu Mirenge ya Muko, Muhoza na Cyuve yo mu Karere ka Musanze, bagiye kwigishwa gusoma no kwandika binyuze mu matsinda 17 y’abakora imyuga y’ububoshyi n’ubudozi, ubuhinzi n’ubucuruzi.
Ubuyobozi bwa Koperative CVM y’abatwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) mu Karere ka Musanze, buravuga ko bugiye kuvugurura imikorere, umutungo w’iyi Koperative ukazajya ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.
Mukankusi Jannet wo mu Kagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, asanga Perezida wa Repubulika Paul Kagame avukana na Yesu kuko atarobanura ku butoni.
Kuri uyu wa 27 ukuboza 2019, ni bwo Abanyarwanda 15 bakora mu kigo cyitwa RICEM bari bamaze amezi abiri mu gihugu cy’Ubuhinde bahugurirwa gufungura ishami ryihariye mu kigo cyabo rizafasha mu guhugura ba rwiyemezamirimo, basoje amahugurwa bagahabwa impamyabushobozi.
Imiryango 53 mu miryango 116 yibumbiye mu itsinda ‛Twitezimbere-Gitwe’, yo mu Mudugudu wa Gitwe, mu Kagari ka Runoga Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, irishimira iterambere yagezeho, nyuma yo kuva mu nzu zisakaje amategura ijya mu nzu z’amabati ku nkunga y’umushinga Spark MicroGrants.
Inama ya 17 y’Umushyikirano yagaragaje ko ubukungu bwagiye buzamuka ku rugero rwa 8% mu myaka 18 ishize, buramutse buzamutse ku rugero rwa 10% ubushomeri bwacika mu Rwanda.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaje ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Ikigega cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi no Guhanga Udushya kimaze gutanga asaga miliyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga yo guteza imbere urubyiruko, n’urundi rugasabwa gutinyuka kuko amahirwe ahari.
Amina Drocelle utuye mu Mudugudu wa Nyamahuru mu Kagari ka Sure, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, avuga ko mu mwaka wa 2015 yari atunzwe no guca inshuro, ibyo ahashye ntibibashe gutunga urugo.
Mu gihe urubyiruko rushishikarizwa kwihangira imirimo bityo rugatanga akazi aho gutegereza kugahabwa, hari abavuga ko batabigeraho kubera gutinya guhomba ntaho baragera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba urubyiruko kwigira ku Banyarwandakazi, Kwizera na Kagirimpundu baheruka guhabwa ibihembo by’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma.
Ikigo cy’imari Zigama CSS cyatangaje ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha kizashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rizatuma umunyamuryango abona serivisi zose atagombye kujya kuri Banki, ahubwo akazibona kuri telefoni ye cyangwa mudasobwa.
Kompanyi yitwa NOTS Solar Lamps Ltd, ku itariki ya 02 Nyakanga 2019 yagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kugeza ku ikubitiro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango ibihumbi ijana (100,000) ituye mu bice by’icyaro.
Abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa kunoza ubuziranenge no kongerera agaciro ibyo bakora, kugira ngo ubwo ishoramari ry’isoko rusange rya Afurika rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa, rizasange bihagazeho kandi biteguye kugaragaza uburyo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu (…)
Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019 rwamurikiye umuryango utishoboye inzu n’ibikoresho binyuranye.
Abafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye zari zarafunzwe, nyuma y’imyaka ibarirwa muri itandatu bakemererwa kuzivugurura, barishimira ko ubu bazifitiye abakiriya, ariko abacuruzi bo bararira ayo kwarika kuko ngo nta baguzi.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’ikigo ‘Inkomoko’ gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga, basoje irushanwa rya BK-Urumuri ryahatanagamo ba rwiyemezamirimo bato bashaka inguzanyo itagira inyungu yo kwagura imishinga yabo.