Ishoramari rishya rizaziba icyuho cyatewe na Coronavirus - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko isi izakura amasomo y’ingirakamaro ku cyorezo cya Coronavirus cyiswe Covid-19, ayo masomo akazatuma haboneka amahirwe mashya y’ishoramari, biturutse ku ntege nke n’icyuho byagaragaye muri sosiyete.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mata 2020, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ikiganiro cyiswe “Rwanda: Insight for Investors” gitegurwa n’ikigo cya Invest Africa, cyitabiriwe n’abanyemari barenga 400 bo hirya no hino ku isi ndetse n’abanyamakuru.

Perezida Kagame yavuze cyane ku ntambara ibihugu birimo yo kurwana na Covid-19, agaruka ku Rwanda, aho rugerageza guhangana n’icyo cyorezo kimwe n’abandi, cyagize ingaruka kuri buri gihugu no kuri buri muntu kandi mu buryo bumwe.

Abajijwe uko u Rwanda ruhagaze mu guhangana n’icyo cyorezo, Perezida Kagame yabwiye abo bashoramari ko u Rwanda rufite icyizere cyo kugikumira nubwo gikomeye, rwifashishije amahirwe y’ishoramari rivuka kubera icyo cyorezo.

Agira ati “Turimo gukora ibishoboka byose kimwe n’abandi. Icyo cyorezo cyagize ingaruka kuri buri gihugu no kuri buri sosiyete yo kuri iyi si. Sintekereza ko hari uwavuga ko arimo gukora ibintu byose uko bikwiye”.

Ati “Iki ni ikibazo tugomba guhangana na cyo, ariko kimwe n’ibindi mu Rwanda, tugishyiraho imbaraga kandi tugakora ibishoboka byose, ariko by’umwihariko iyo kibangamiye ubuzima. Iyo kibangamiye abaturage bacu, twishyira hamwe tugakora igishoboka cyose twifashishije ubushobozi bwacu kugira ngo duhangane n’icyo kibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, u Rwanda rwihutiye kumenya amakuru ajyanye na cyo, runareba hirya no hino ku isi ibyo abandi barimo gukora, bityo u Rwanda rutangira gukumira ikwirakwira ry’iyo virusi hakiri kare.

Kubera gutangiza gahunda ya Guma mu rugo ituma abantu batagendagenda, gushyira mu kato abanduye iyo ndwara no gushakisha abahuye na bo, Perezida Kagame avuga ko byatumye u Rwanda rubasha kugumana imibare yo hasi, aho abanduye kugeza ubu ari 134 (muri aba 49 barakize).

Avuga kandi ko ibyo u Rwanda rwabigezeho rugendeye ku byakozwe n’abagize mbere abarwayi b’icyo cyorezo, bagaragaje ko gukora ibintu bimwe na bimwe mu buryo runaka, kumvira inzobere n’abahanga mu buvuzi bitanga umusaruro.

Ati “Uko ni ko twabigenje. Twakurikije imikorere myiza twari tumaze kwiga, hanyuma ikintu cyiza ni uko abaturage bacu bafitiye icyizere Leta yabo, bakumva inama bagirwa kandi bakihutira kuzishyira mu bikorwa”.

Arongera ati “Kugeza ubu abamaze kwandura ni 134, ariko umubare w’abakira na wo ukomeje kwiyongera kuko abantu 49 bapimwe bigaragara ko nta virusi z’iyo ndwara bagifite bahita basubira mu miryango yabo”.

Uko ubukungu n’ishoramari bihagaze

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibyo rushoboye rugendeye ku mutungo rufite, bigatanga icyizere ko ubukungu bw’igihugu buzamuka kandi ko buzihuta mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizagenda kigabanuka.

Abwira abo bashoramari uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ubukungu kimwe n’ubw’ahandi ku isi bwamanutse. Yavuze ko ubu ikiri imbere ari ugukemura ikibazo gihari, hanyuma hagakurikiraho kuzamura ubukungu, ibintu bisubizwa ku murongo, akanagaragaza ko igihugu cyigiye amasomo menshi ku kibazo gihari ubu.

Mu bindi Perezida Kagame yagarutseho, yavuze ko gukorera mu rugo bitabujije abantu gukora akazi kangana n’ako bari basanzwe bakora ndetse bakanarenza.

Ati “Ibyo twarabivumbuye. Wenda twari tubizi ariko ntitwari tuzi neza uko bikora, ariko ubu twarabyemeje uko biri”.

Yongeraho ko ikoranabuhanga ryageragejwe, hamenyekana ahari intege nke n’ahari ingufu mu kurikoresha haba mu kazi cyangwa mu kwigisha abana batarimo kujya ku ishuri.

Yagarutse kandi ku bice bisanzwe bikora neza nko mu gutanga serivisi, akavuga muri serivisi z’imari, amahoteri, ubukerarugendo n’ibindi byagize ibibazo kubera Covid-19, ariko akongeraho ko Leta izagira icyo ikora ngo bizanzamuke, cyane ko yabonye ahari intege nke.

Ati “Hari ibintu twabonye byaburaga tukaba tugiye kubyongera, harimo gukora imishinga, umutekano n’ibindi. Turateganya gukuba kabiri ishoramari kuko tuva mu bukungu bwaguye, ubu tukaba turimo twihuta kugira ngo dusubize ibintu uko byahoze”.

Arongera ati “Bizadusaba gukuba kabiri imbaraga zacu. Birababaje kubona ibintu bigwa ako kanya utari ubyiteguye, utarabiteganyirije, gusa ku rundi ruhande bitanga amasomo meza.

Perezida Kagame yavuze kandi ko nubwo ari ihurizo, bizaba bishimishije mu gihe ibihugu bizatangira gukora cyane ngo bizibe icyuho cyatewe na Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka