Ababitsa muri SACCO bashyiriweho amafaranga ntarengwa babikuza

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga abanyamuryango ba SACCO bemerewe kubikuza mu cyumweru, muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Sacco zashyiriweho amafaranga ntarengwa abikuzwa
Sacco zashyiriweho amafaranga ntarengwa abikuzwa

Itangazo BNR yashyizeho umukono ku 24 Werurwe 2020, rimenyesha amakoperative yose yo kubitsa no gutanga inguzanyo (SACCOs) uretse UMWALIMU SACCO ibi bikurikira:

1. Kubitsa no kubikuza birakomeza nk’uko bisanzwe ariko nta SACCO yemerewe kurenza amafaranga ibihumbi 150, abikuzwa n’umunyamuryango umwe usanzwe, mu cyumweru.

Ntiyemerewe kubikuriza arenze ibihumbi 500 mu cyumweru ku mucuruzi w’ibiribwa cyangwa ucuruza ibikoresho by’ibanze nk’uko bigenwa n’itangazo rya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

Aho SACCO ikorana n’amatsinda, buri tsinda ryemerewe kubikuza amafaranga yo kugabana ku buryo buri munyamuryango w’itsinda atarenza ibihumbi 50 mu cyumweru.

2. Abakozi ba SACCOs ntibemerewe kubikuriza abanyamuryango amafaranga bababwira ko bayaboherereza kuri ‘Mobile Money’ kubera kwirinda ubujura bwakorerwa muri ubwo buryo.

3. SACCOs ziributswa kurarana mu mitamenwa yazo amafaranga afitiwe ubwishingizi gusa. Arenzeho yose zisabwa kuyaraza muri Banki SACCO ikorana na zo.

Iryo tangazo BNR yarisohoye ishingiye ku ngamba nshya za Guverinoma y’u Rwanda zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, nk’uko zatangajwe ku wa 21 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka