Kwa Nyirangarama bahinduye uburyo bwo kwakira abantu
Ahamenyerewe nko kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo ku muhanda Kigali-Rubavu, hasanzwe hakira abantu benshi kubera imodoka zitwara abagenzi n’iz’abigenga zakundaga kuhahagarara bagahaha bakica isari, n’ubu n’ubwo ari mu bihe bigoye uhageze arakirwa.

Ibi biravugwa mu gihe ingendo zagabanyijwe cyane ku buryo nta bagenzi bakiva mu Ntara ngo bajye mu yindi nk’uko byari bisanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bikaba byaragabanyije cyane abakiriya baganaga iryo hahiro.
Kuri Nyirangarama buri munsi, buri saha, habaga hahagaze imodoka nyinshi kuko iyabaga igiye kuhagera, aho yabaga iturutse hose, abayirimo babwiraga umushoferi bati “Kwa Nyirangarama uhagarare”. Utarabivuze ari muri kiriya cyerekezo antere ibuye!
Ubwo abantu bavaga mu modoka bagahaha ibikorerwa muri ‘Entreprise Urwitso’ birimoibyo kuryanno kunywa, hari abajyaga gufata amafunguro muri resitora, abagura ibigori byokeje, burusheti, ibirayi, ariko ubu si ko bimeze kubera icyo cyorezo.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi mukuru wa Entreprise Urwibutso, Sina Gérard, avuga ko ibikorwa bitahagaze kuko bakomeza kwakira ababagana, ariko ko hari byinshi byahindutse mu mikorere.
Agira ati “Hose aho ducururiza harakinguye, resitora irakora kugira ngo bake babashije kutugana hatagira icyo babura, ariko biragoye muri iyi minsi, ni ugutegereza ukaruha kugira ngo ubone uwinjira. Gusa dufite icyizere ko bizahinduka kuko Leta yacu irimo kubikurikirana kugira ngo icyo cyorezo kirangire ubuzima bukomeze”.
Akomeza avuga ko ibyo byatumye baba abakozi basanzwe ndetse n’abo mu ruganda bagabanywa, kuko n’ibyo bakora byagabanutse, ariko kandi no kubarinda kwegerana cyane.

Ati “Abakozi mwajyaga mubona ari benshi nko ku byokezo ndetse no mu ruganda baragabanutse kuko n’akazi kabaye gake, ikindi ni ukugira ngo hagabanuke ubucucike twubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Ibyo biri no muri gahunda ya Leta yo gukumira Coronavirus kuko tudafatanyije tutabigeraho”.
Avuga kandi ko nubwo ibyo bakora byagabanutse, abaturage bazana umusaruro ukenerwa mu ruganda babakira kuko rukora, cyane ko n’aho bacururiza haba i Kigali no mu ntara hirya no hino mu gihugu hafunguye, ibicuruzwa bikaba bigemurwayo nk’uko bisanzwe kuko byemerewe kugenda.
Ikindi ngo ahantu hose hashyizwe kandagira ukarabe n’isabune cyanywa amarobine agezweho akarabiraho abantu benshi icyarimwe, ahandi hashyirwa imiti isukura intoki ku buryo uwahagera atagira impungenge kuko amabwiriza y’isuku yubahirizwa.
Ku bijyanye n’abakozi bagabanyijwe barimo na ba nyakabyizi baryaga ari uko bakoze, Sina avuga ko akurikirana ubuzima bwabo kugira ngo hatagira uhungabana.

Ati “Uretse ko badakora nk’uko bisanzwe, ariko babayeho neza kuko turabakurikirana kugira ngo hatagira uwicwa n’inzara. Ibiboneka turabisaranganya ubuzima bugakomeza kuko n’ubundi twabanaga neza kandi ibihe nibyongera kuba byiza bazagaruka mu kazi bakore dukomezanye”.
Ntihabose Dieudonnée, umwe mu bakundaga guhagarara kwa Nyirangarama akihahira, avuga ko bigoye kumva ko nta rujya n’uruza ruhari.
Ati “Iyo nabaga nerekeza i Musanze, sinashoboraga kurenga kwa Nyirangarama ntahagaze, nkabona hahagaze imodoka nyinshi, abantu bagura ibirayi, imitobe n’ibindi. Ubu kubona parikingi yaho nta modoka zirimo, nta bantu birangora kubyakira, gusa nta kundi ni uburyo bwo kurinda abantu Coronavirus”.
Hashize iminsi Leta ishyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo, hakaba hari ibikorwa byinshi byahagaze ndetse n’ingendo z’abantu zikagabanywa cyane.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|