Abemerewe gucuruza birinda bate Coronavirus hagati yabo n’abaguzi?

Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asaba abantu bose kuguma mu ngo, hagasohoka abafite imirimo ifitiye abantu benshi akamaro, mu mujyi i Huye abacuruza ibiribwa bemerewe gukora kugeza saa cyenda.

Hari abo usanga begeranye cyane
Hari abo usanga begeranye cyane

Icyakora, n’ubwo kwemererwa gucuruza bidakuraho uburyo bwo gukomeza kwirinda indwara ya Coronavirus, muri rusange abacuruzi ntibubahiriza intera ya metero byibura imwe abantu bashishikarizwa gusiga hagati yabo hamwe n’abo bavugana mu rwego rwo kwirinda kwandura.

Hari n’abagore usanga baganira barebana kandi begeranye cyane, bongorerana. Nyamara aba bose bazindukira ku isoko bavuga ko kuguma mu rugo bitaboroheye.

Umudozi w’inkweto uzidorera hafi y’umuryango w’isoko agira ati “Urabona ko ngumye mu rugo tutabaho. Nta bishyimbo cyangwa iyindi myaka mpinga, dutunzwe n’amafaranga dukorera umunsi ku wundi. Kudakora bishobora gutuma uzira ya ndwara hamwe n’inzara.”

Kamanzi ucuruza imbuto agira ati “Kuguma mu rugo ntibyakunda kuko utabona ibyo ugaburira abana, ntunabone amafaranga yo kuriha icumbi.”

Uwitwa Mukamurigo na we ati “Mu bihugu byo hanze barakize. Barabazanira ibyo kurya ariko twebwe sinzi niba byaboneka. Aho kugira ngo twicwe n’inzara tuzapfa tugenda.”

Muri rusange, aba batibuka gusiga intera hagati yabo n’abo bacuruzanya cyangwa n’abaguzi, bavuga ko bitaboroheye kubyibuka igihe cyose, kandi na none ngo ntibareka gucuruza.

Muri bo hari n’abatekereza ko Imana bizera izabarinda icyo cyago kuko ngo itabatererana kandi baba baje gushaka imibereho.

Mu isoko rya Huye
Mu isoko rya Huye

Kamanzi ati “Imana narayitabaje iranyumva, kugeza n’ubwo yanzuye nari napfuye mu mwaka ushize. Iyo si yo yananirwa iki cyorezo gihangayikishije abantu bose. Nitudasenga ibi ntibizakurwaho, ahubwo bizarushaho kwiyongera. Buri wese nashyire amavi hasi asenge.”

Icyakora Kamanzi yiyibagije ko n’Imana ifasha uwifashije, kandi ko yahaye abantu ubwenge bwo guhitamo icyiza n’ikibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka