Abemerewe gucuruza birinda bate Coronavirus hagati yabo n’abaguzi?
Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asaba abantu bose kuguma mu ngo, hagasohoka abafite imirimo ifitiye abantu benshi akamaro, mu mujyi i Huye abacuruza ibiribwa bemerewe gukora kugeza saa cyenda.
Icyakora, n’ubwo kwemererwa gucuruza bidakuraho uburyo bwo gukomeza kwirinda indwara ya Coronavirus, muri rusange abacuruzi ntibubahiriza intera ya metero byibura imwe abantu bashishikarizwa gusiga hagati yabo hamwe n’abo bavugana mu rwego rwo kwirinda kwandura.
Hari n’abagore usanga baganira barebana kandi begeranye cyane, bongorerana. Nyamara aba bose bazindukira ku isoko bavuga ko kuguma mu rugo bitaboroheye.
Umudozi w’inkweto uzidorera hafi y’umuryango w’isoko agira ati “Urabona ko ngumye mu rugo tutabaho. Nta bishyimbo cyangwa iyindi myaka mpinga, dutunzwe n’amafaranga dukorera umunsi ku wundi. Kudakora bishobora gutuma uzira ya ndwara hamwe n’inzara.”
Kamanzi ucuruza imbuto agira ati “Kuguma mu rugo ntibyakunda kuko utabona ibyo ugaburira abana, ntunabone amafaranga yo kuriha icumbi.”
Uwitwa Mukamurigo na we ati “Mu bihugu byo hanze barakize. Barabazanira ibyo kurya ariko twebwe sinzi niba byaboneka. Aho kugira ngo twicwe n’inzara tuzapfa tugenda.”
Muri rusange, aba batibuka gusiga intera hagati yabo n’abo bacuruzanya cyangwa n’abaguzi, bavuga ko bitaboroheye kubyibuka igihe cyose, kandi na none ngo ntibareka gucuruza.
Muri bo hari n’abatekereza ko Imana bizera izabarinda icyo cyago kuko ngo itabatererana kandi baba baje gushaka imibereho.
Kamanzi ati “Imana narayitabaje iranyumva, kugeza n’ubwo yanzuye nari napfuye mu mwaka ushize. Iyo si yo yananirwa iki cyorezo gihangayikishije abantu bose. Nitudasenga ibi ntibizakurwaho, ahubwo bizarushaho kwiyongera. Buri wese nashyire amavi hasi asenge.”
Icyakora Kamanzi yiyibagije ko n’Imana ifasha uwifashije, kandi ko yahaye abantu ubwenge bwo guhitamo icyiza n’ikibi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|