Gisagara: Basigaye binjira mu isoko umwe umwe

Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.

Mu isoko binjiramo umwe umwe
Mu isoko binjiramo umwe umwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Jérôme Tumusifu, avuga ko bashyizeho ubu buryo bwo kwinjira umwe umwe mu rwego rwo kurinda abaturage kwandura indwara ya coronavirus, bagendeye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.

Agira ati “Twahereye ku kuba ari ryo soko rikomeye mu karere kacu, hanyuma tubisanisha n’icyorezo cya coronavirus ndetse n’ingamba twahawe na Minisitiri w’Intebe zo kurinda abaturage nk’inzego z’ibanze. Kuko n’ubwo ingendo zidafite ibisobanuro zahagaze, guhaha ibiribwa byo byagombaga gukomeza, kandi tugomba no kurinda abaturage bacu.”

Ku miryango ibiri y’isoko bahashushanyije utuzu twa metero kuri metero, uje mu isoko akagenda ahagarara muri kamwe, umuri inyuma mu ke, gutyo gutyo.

i Musha amaduka yashyizweho imishipiri itangira abaje guhaha, bagategerereza hanze abacuruzi babazanira ibyo bakeneye, babanje gukaraba intoki
i Musha amaduka yashyizweho imishipiri itangira abaje guhaha, bagategerereza hanze abacuruzi babazanira ibyo bakeneye, babanje gukaraba intoki

Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo abantu bahane umwanya mu gukaraba intoki kuri kandagira ukarabe iri ku muryango w’isoko, nta kwegerana.

Imbere mu isoko na ho bagiye bahashyira abibutsa abantu ko batagomba kwegerana igihe bari guhaha. Uretse ko n’abacuruzi bari mu isoko ubwabo bagiye bahana intera kubera ko abacuruza ibindi bahagaritswe, hagasigara ab’ibiribwa, hanyuma bagahabwa ameza yose.

Ku bacururiza mu mabutike, ingamba yafashwe ni iyo kuba abaguzi batinjiramo ahubwo abacuruzi bakabasangisha hanze ibyo bakeneye.

Mu isoko hinjira umuntu umwe umwe
Mu isoko hinjira umuntu umwe umwe

Tumusifu ati “Ku mabutike na ho twahashyize imishipiri yo guhanahana intera. Buriya mu isantere ya Musha nta winjira ngo ajye guhaha n’ubwo yaba ari umwe. Umucuruzi ni we umusanga akamubwira icyo akeneye, akakimuzanira. Ariko mbere yo kwaka icyo akeneye abanza gukaraba intoki.”

Umukozi ushinzwe inozabubanyi mu Karere ka Gisagara, avuga ko nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yabonye iby’iyi myitwarire mu isoko rya Musha akanayishima, yasabye ko no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Gisagara babigana.

Mu isoko nta kwegerana cyane
Mu isoko nta kwegerana cyane
Ntawaka ibyo akeneye mu iduka atabanje gukaraba intoki
Ntawaka ibyo akeneye mu iduka atabanje gukaraba intoki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka