- Mu isoko binjiramo umwe umwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Jérôme Tumusifu, avuga ko bashyizeho ubu buryo bwo kwinjira umwe umwe mu rwego rwo kurinda abaturage kwandura indwara ya coronavirus, bagendeye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.
Agira ati “Twahereye ku kuba ari ryo soko rikomeye mu karere kacu, hanyuma tubisanisha n’icyorezo cya coronavirus ndetse n’ingamba twahawe na Minisitiri w’Intebe zo kurinda abaturage nk’inzego z’ibanze. Kuko n’ubwo ingendo zidafite ibisobanuro zahagaze, guhaha ibiribwa byo byagombaga gukomeza, kandi tugomba no kurinda abaturage bacu.”
Ku miryango ibiri y’isoko bahashushanyije utuzu twa metero kuri metero, uje mu isoko akagenda ahagarara muri kamwe, umuri inyuma mu ke, gutyo gutyo.
- i Musha amaduka yashyizweho imishipiri itangira abaje guhaha, bagategerereza hanze abacuruzi babazanira ibyo bakeneye, babanje gukaraba intoki
Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo abantu bahane umwanya mu gukaraba intoki kuri kandagira ukarabe iri ku muryango w’isoko, nta kwegerana.
Imbere mu isoko na ho bagiye bahashyira abibutsa abantu ko batagomba kwegerana igihe bari guhaha. Uretse ko n’abacuruzi bari mu isoko ubwabo bagiye bahana intera kubera ko abacuruza ibindi bahagaritswe, hagasigara ab’ibiribwa, hanyuma bagahabwa ameza yose.
Ku bacururiza mu mabutike, ingamba yafashwe ni iyo kuba abaguzi batinjiramo ahubwo abacuruzi bakabasangisha hanze ibyo bakeneye.
- Mu isoko hinjira umuntu umwe umwe
Tumusifu ati “Ku mabutike na ho twahashyize imishipiri yo guhanahana intera. Buriya mu isantere ya Musha nta winjira ngo ajye guhaha n’ubwo yaba ari umwe. Umucuruzi ni we umusanga akamubwira icyo akeneye, akakimuzanira. Ariko mbere yo kwaka icyo akeneye abanza gukaraba intoki.”
Umukozi ushinzwe inozabubanyi mu Karere ka Gisagara, avuga ko nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yabonye iby’iyi myitwarire mu isoko rya Musha akanayishima, yasabye ko no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Gisagara babigana.
- Mu isoko nta kwegerana cyane
- Ntawaka ibyo akeneye mu iduka atabanje gukaraba intoki
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|