RCA yasabye amakoperative guha abanyamuryango inyungu

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) bwasabye amakoperative mu Rwanda guha abanyamuryango inyungu.

Ubuyobozi bubisabye mu gihe Abanyarwanda bari guca mu bihe bitoroshye birimo no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bagasabwa kutava mu ngo bakaba bagomba gutungwa n’ibyo bafite.

Prof. Harelimana Jean Bosco
Prof. Harelimana Jean Bosco

Umuyobozi mukuru wa (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco avuga ko amabwiriza batanze uretse Umwalimu Sacco, Umurenge Sacco, na Coopec ayandi makoperative asabwa kugabana inyungu zigahabwa abanyamuryango.

Yagize ati; “Bikwiye ko abanyamuryango ba Koperative bagabana inyungu zikajya ku banyamuryango, ndetse n’ubwasisi na bwo bugere ku banyamuryango, ibigega by’ingoboka na byo bigere ku banyamuryango mu gihe Abanyarwanda barwanya COVID-19, ni byo twasabye kandi dushingiye ku itegeko.”

Prof Harelimana Jean Bosco avuga ko kugabana inyungu mu makoperative bitazateza ibihombo kuko Koperative zungutse zigomba abanyamuryango inyungu, naho izahombye ngo ntacyo bagabana.

Ku kibazo kirebana n’amakoperative ashobora kwimana inyungu, Prof. Harelimana avuga ko amakoperative yose bayagenzura bakabona ko yahombye cyangwa yunguka.

Uyu muyobozi avuga ko basabye amakoperative kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabye abayobozi ba Koperative kuba ari bo bashobora gukora inama bakagena inyungu igabanywa abanyamuryango.

“Twatanze ibwiriza aho abagize Komite nyobozi y’abantu batanu bashobora gukoresha ikoranabuhanga bakaba bareba inyungu zihari n’uko zagezwa ku banyamuryango, ariko aho bishoboka bashobora guhura bakubahiriza intera ya metero kandi bikabera hanze.”

Prof .Harelimana Jean Bosco avuga ko Koperative ari ubucuruzi nk’ubundi kandi iki gihe ari cyo cyo kugaragaza ko amakoperative abafitiye akamaro.

Ngarambe Daniel uyobora ihuriro ry’amahuriro y’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda avuga ko amakoperative ya Moto mu Rwanda yasabwe kugabana inyungu kandi byagiye bikorwa kereka abafashe inguzanyo cyangwa batabonye inyungu.

Yagize ati; “Nka Rubavu abamotari baho bagabana inyungu buri kwezi, ubu ntabwo bagabanye ariko Kigali no mu Majyepfo bagabanye inyungu bari bagejejemo, abandi batagabanye ni abari bafite inguzanyo za moto bishyura, abo bakora bishyura ntibabonye ayo kugabana ariko mu gihugu cyose abafite inyungu bagiye bazigabana.”

Dusabinema Pacifique Perezida w’abahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative COOTP PFUNDA yatangarije Kigali Today ko batarabona amafaranga yo kugabana kuko uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rugomba kubagaragariza amafaranga y’icyayi baruhaye batarayabaha.

Yagize ati;”Ntabwo amafaranga turayabona, ni byo turimo, n’ubu tuvuye kuyabaza mu ruganda ntibayatubwira, amafaranga dushaka ni akomoka ku nyungu tuyabwirwa n’uruganda kuko aterwa n’inyungu ruganda rwabonye.”

Akomeza ati “Twababajije ntibashaka kugira icyo batubwira, naho imigabane abanyamuryango batanga ni ayagenewe ibikorwa bya Koperative si inyungu, ntituzi icyo gukora kuko uruganda rwatubwiye ngo dutegereze inama kandi ntituzi igihe bazayikorera, dukeneye ubuvugizi.”

Mu Rwanda habarurwa Koperative ibihumbi icumi na 25 zifite imari shingiro ya miliyari zigera kuri 50 naho ubwizigame bukaba bukabakaba miliyari 95 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya ma koperative ntacyo amariye abanyamuryango, urugero ay’Abamotori ,kuko akiza abayobozi bayo gusa, birutwa n’uko buri munyamuryango yajya agira compte rikaba itegeko akajya yizigakira ,ikibazo cyaza akayifashisha, cg bakazayamuha ageze muzabukuru kuko ubusambo burakabije.

Sakega yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Kubera iki U Sacco itatanga inyungu cg ubwasisi? Niba umuntu afitemo 1000000 umuhayeho 100000 rfw 10%

Anas yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka