RwandAir n’ibindi bigo bitandukanye bizakenera inkunga ya Leta nyuma ya #COVID19

RwandAir kimwe n’ibindi bigo by’ingenzi, bizakenera inkunga ya Leta ndetse no koroherezwa kugira ngo bishobore kongera gukora neza mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizaba kirangiye.

Ibyo byavuzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aganira n’abashoramari barenga 400 baturuka hirya no hino ku isi, bahujwe na ‘Invest Africa’ mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’ubukungu bishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19, n’ingamba ziriho zo kugira ngo ubukungu butazahungabana cyane.

Umushoramari w’umuherwe ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Rob Hersov yabajije Perezida Kagame, icyo atekereza ku ngaruka z’icyorezo cya Coronavirus ku bwikorezi bwo mu kirere (aviation) nko kuri kompanyi zari zikiyubaka nka RwandAir ikaba ishobora kuzasubizwa inyuma n’ingaruka za COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko RwandAir , itandukanye cyane na Kompanyi nini z’indege zo kuri uyu mugabane nka ‘Ethiopian Airlines’ yamaze kugira isoko ryagutse ku isi, kuko RwandAir yo iracyari nto, irakiyubaka, ariko kimwe n’ibindi bigo bitandukanye izakenera kongererwa ubushobozi kugira ngo yongere gukora neza.

Nk’uko byagenze no ku zindi kompanyi z’indege, indege zose za RwandAir ntizikora(ziraparitse gusa), uretse indege nkeya zikorera imitwaro. Ibyo byatangiye ubwo u Rwanda rwahagarikaga ingendo z’indege mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

Perezida Kagame yagize ati, “Turashaka kureba uko twazongeramo ubushobozi kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo, kandi ikomeze kwaguka nk’uko yari imaze kubigeraho. RwandAir, kimwe n’ibindi bigo bimwe na bimwe bizakenera kongererwa igishoro kugira ngo byongere gukora nyuma y’igihombo bizaba byaragize muri iki cy’icyorezo, tutazi n’igihe kizarangirira”

“Nta muntu ubona neza igihe bizarangirira ngo abe yahamya ati ku itariki iyi n’iyi, Coronavirus izaba yaragiye dusubire mu mirimo uko bisanzwe”.

Perezida Kagame yongeyeho ko ari ngombwa gutangira gutegura ikizakorwa mu mezi ari imbere mu rwego rwo kuzamura ibigo bizaba byarazahaye n’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere kirimo.

Abajijwe uko u Rwanda rwiteguye kuzahangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu bitewe na COVID-19, Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko binyuze mu mbaraga za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ubukungu buzazamuka kandi bugakomera kurushaho.

Yagize ati, “Ubukungu bwacu mbere ya COVID-19 bwagendaga neza kandi ndatekereza ko buzakomeza kugenda neza na nyuma y’ibi.Turi mu mwanya mwiza kandi twiteguye gukomeza gutera imbere, kandi ku bwacu turimo turashakisha uburyo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, ubwo buryo rero buzakoreshwa mu kuduha ubushobozi n’urubuga bikenewe,”

“Ubu hari inkunga twamaze kubona ivuye muri ‘IMF’, cya gihe twabonye miliyoni 109 z’Amadolari, kandi dukomeje kubona inkunga zitandukanye. Dushingiye ku byo twashobora ku rwego rwacu, ndetse no ku mafaranga twashobora kwishyura niba bibaye ngombwa kuko tuzayabyaza umusaruro neza.”

“Dufashe umutungo dusanganywe mu gihugu, hakiyongeraho uturuka hanze kuko hari uwo tugenda tubona, simbona ukuntu twabura inzira yo gukomeza gutera imbere kandi mu buryo bwiza butuma ubukungu bwacu bukomeza gukura.”

Ku kijyanye no kuvuga ko hari ibihugu bishobora kuzananirwa kwishyura ideni kubera ihungabana ry’ubukungu bitewe n’icyorezo cya coronavirus, Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo korohereza ibihugu bukwiye guhabwa agaciro kuko ni ingenzi mu gafasha ibyo bihugu kongera guhagarara neza. Ikindi ngo uwo si umwihariko ku bihugu bya Afurika gusa.

Yagize ati, “Abantu bagomba kumenya uko bitwara muri iki kibazo, kugira ngo bivaneho icyo kibazo mu gihe kizaza cyo gutangira gufata ideni nk’umutwaro, ariko iryo deni ni ngombwa mu gufasha ibihugu bya Afurica rituma babona ubushobozi bwo gukora ibikwiye gukorwa”.

Ikindi ku kijyanye n’ideni, Perezida Kagame yavuze ko kitabangamira ibihugu ku buryo bumwe, kuko hari ibihugu bikora neza, n’ibikora nabi.

Yagize ati, “Nzi neza ko n’iyo waduha amafaranga buri gihugu cya Afurica, ukavuga uti, ‘kemura ikibazo cyawe’, ntitwabyitwaramo neza twese . Bamwe bakora neza kurusha abandi kubera impamvu zitandukanye”.

“Uko bakora ‘business’ yabo, uko bayobowe, niba amafaranga yagiye gukoreshwa icyo yagombaga gukora no gukemura ikibazo, niba ari ukubaka ibikorwaremezo bijyanye no kwita ku buzima n’inzego z’ubuzima ku buryo baba biteguye kuba bahangana n’ibindi byorezo byazabaho mu myaka iri imbere n’ibindi”.

Yashimangiye ko byumvikana ko ideni riramutse ribaye umutwaro, byatuma umugabane ubura amahirwe yo kongera kubona izindi nkunga.Yanavuze kuri gahunda ziriho kandi ku rwego rw’umugabane, harimo nka gahunda y’ibihugu byibumbiye mu itsinda rizwi nka ‘G20’ ry’ibihugu bikize ku isi byatangiye gukusanya inkunga yo gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Perezida Kagame yanavuze ko COVID-19 yatumye abantu bumva ko bakwiriye gukorana bagahuza bagahangana n’icyorezo.

Yagize ati, “Twabaye mu buzima abantu bamwe birebaho, batitaye ku biba ku wundi muntu cyangwa ku bibera ahandi.”

“Iyi virusi yatumye buri muntu avuga ati kugira ngo mbe meze neza, ni uko n’uriya wundi aba ameze neza, hatitawe ku ngano y’amafaranga ufite kuri konti yawe cyangwa ku buhangange bwawe nk’umuyobozi w’igihugu gikomeye mu bukungu”.

Perezida Kagame yavuze ko Coronavirus yakomanze ku nzugi z’abantu ikababwira iti, nimumanuke mushyire ibirenga ku butaka, mwumve abaturage banyu, abo mukorana, ibihugu bikize byumva ibihugu bikennye, ibihugu bikennye na byo bigomba gukora uko bishoboye bigakurikiza inama bihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara Sadate yarabivuze muramukwena ariko ibyo avuga ubu mugenda mubibona,,,, abanyarwanda banyarwandakazi aha nzaba mbarirwa

Imbabazi yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka