Polisi irashima umucuruzi washyizeho uburyo bwo kurinda abakiriya Coronavirus
Polisi y’u Rwanda yashimye Kwitonda David, umururizi mu isantere ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, washyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus, akanayirinda abakiriya be.

Uwo mugabo avuga ko akimara kumva itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rikubiyemo amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, yumvise akozwe ku mutima n’ibyifuzo byiza Leta yagize mu kurinda abaturage, afata umwanzuro wo gushyira imbere ya butike ye nomero abantu bahagararamo mu kubarinda kwegerana.
Yagize ati “Igitekerezo ni njye wacyitekerereje, gusa ubuyobozi buba buturi hafi butugira inama. Hakimara gusohoka itangazo rya Minisitiri w’Intebe, nakozwe ku mutima n’uburyo ubuyobozi budukunda, mbitekerezaho mbona nanjye ngomba gufasha Leta nirinda kandi ndinda n’abakiriya banjye kuba bakwandura Coronavirus”.

Uwo mugabo avuga ko kwandika nomero mu irangi ritukura imbere y’umuryango, zigaragaza aho abaza guhaha bahagarara. Irangi yabikoresheje ryamutwaye amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 n’ibihumbi 20.
Avuga ko kwandika nomero asiga intera ya metero imwe hagati y’umuguzi n’undi, bimufitiye akamaro kuko birinda abaturage kwegerana birinda Coronavirus.

Ati “Abaturage bari kubyubahiriza nta kibazo, iyo babonye nomero, bakaba bazi n’ibi bihe byo kurwanya Coronavirus babyubahiriza vuba. Baba bazi ko ibihe turimo bigoye”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yanditse ku rubuga rwa twitter ashima uwo mucuruzi muri aya magambo ati “Turashimira umucuruzi David Kwitonda wo mu Karere ka Musanze, uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana”.
Turashimira umucuruzi David Kwizera wo muri @MusanzeDistrict uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana.
Ni urugero rwiza guhana intera hagati y'umuntu n'undi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza #COVID19
Abandi batanga servisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho. pic.twitter.com/frCErysrVs
— CP JB KABERA (@RNPSpokesperson) March 27, 2020
Arongera ati “Ni urugero rwiza guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19. Abandi batanga serivisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho”.
Amabwiriza asaba ko abantu bakwiye kuguma mu ngo muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, hagasohoka gusa abagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo guhaha ibyo kurya, kwivuza, ndetse n’izindi, kandi bakibuka guhana umwanya nibura wa metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Abaturage kandi bibutswa gukaraba kenshi, bakoresheje amazi meza n’isabune.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Naringizengo yashyizeho uburyo bwo gufasha atanga ibiribwa nari ngizengo...
Wou!! Rwose ibi nibyiza cyane iyaba Bose babyumvaga vuba nka kwitonda David ahubwo ntagucika intege akomereze Aho yaragejeje arinda abaturarwanda covid 19 Gusa natwe abanyarwanda ntidutuje turikubahiriza amategeko namabwiriza twashyiriweho na ministry of health tuguma mungo zacu murakoze
Mukomez kugira impagarike nubugingo