Kigali: Amwe mu mashami y’Amabanki azafungwa by’agateganyo - BNR
Banki nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko banki zose zizakomeza gukora muri ibi bihe u Rwanda n’isi byugarijwe na COVID-19, gusa ngo hari amwe mu mashami yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo hirindwa urujya n’uruza rukabije rw’abantu.
Ibyo biravugwa mu gihe Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA), ryaherukaga gusohora itangazo risaba amabanki yose kugira amwe mu mashami yayo afunga mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abantu begerana, hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.
BNR irasaba buri banki gutangaza amashami azajya aba afunguye ndetse n’azafungwa kugira ngo bifashe abayagana, ariko kandi igashishikariza abakiriya b’ayo mabanki gukoresha cyane uburyo bw’ikoranabuhanga (eBanking) iyo bakeneye amafaranga ndetse no kuyakoresha, bakajya kuri Banki ari uko hari impamvu ikomeye.
Icyakora BNR ivuga ko amashami y’amabanki yose ari mu Ntara hirya no hino mu gihugu azakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe, gusa na ho abayagana bagirwa inama yo kugabanya ingendo bajya kuri ayo mashami ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga ribarinda gukora ku mafaranga, hagamijwe gukomeza kwirinda icyo cyorezo.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko iyo Banki nta gahunda ifite yo gufunga amwe mu mashami yayo.
Ati “Ntabwo duteganya gufunga amwe mu mashami yacu nonaha, cyane ko urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse. Gusa turaruteganya mu minsi mike iri mbere mu gihe abakozi bazaba batangiye kujya gufata imishahara yabo”.
Ati “Amashami ya Banki yose amaze iminsi afasha abakiriya kwiyandikisha mu ikoranabuhanga rituma bakoresha amafaranga batayakozeho kandi barimo kubyitabira”.
Ku bijyanye no gukomeza kwirinda icyo cyorezo, Dr Karusisi avuga ko imiti yo gusukura intoki yashyizwe ahabugenewe, akanakomoza no ku bahawe inguzanyo birimo kugora kwishyura.
Ati “Ku mashami yose twashyize ku miryango imiti isukura intoki ndetse no ku byuma bitanga amafaranga (ATM) kugira ngo turinde abakiriya Coronavirus. Ku bahawe inguzanyo ibikorwa byabo bikaba bitarimo kugenda neza bakananirwa kwishyura, turimo kubiganiraho na RBA kugira ngo turebe uko bafashwa”.
Icyakora hari amwe mu mabanki ngo agiye guhita ashyira mu bikorwa igabanya ry’amashami, nka Equity Bank ikaba igiye gufunga amashami yayo atatu ku munani yari ifite, agiye gufungwa akaba ari Giporoso, Gakinjiro n’ishami ryo mu nyubako ya Grand Pension Plaza mu Mujyi wa Kigali nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’iyo Banki, Namara Hannington.
Ibi biragarukwaho nyuma y’uko Leta ishyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo guhangana na Coronavirus, aho ibikorwa byinshi byahagaze ndetse n’ingendo z’abantu zikagabanywa cyane.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kumakuru meza mutugezaho gusa BNR yibeshye kuko ahahuriraga abantu bake nibafunga amashami hazahurirayo benshi!!kuko tugiye no mumatariki yo guhemba abakozi.gusa ntakidashoboka tugomba kubyihanganira.
Kugabanya ubwinshi bwabagana ama banki byasaba kongera amashami hubwo cg gukoresha ikoranabuhanga hagabanywa ikiguzi cg hakurwaho ikiguzi kuwukoresheje ikoranabuhanga nahubundi ibyo bisobanuro ubanza bitatanzwe na BNR ubanza
BNR hano iribeshye cyaneee, gute ugabanya urujya nuruza ufunga Amashami ya bank arimva izizasigara hatazahuriramo nabanjyaga muri zazindi bafunze, kereka niba ahubwo banona birirwa badakora kuko Wenda ikorana buhanga ryitabiriwe nahubundi nufunga irinyegereye nkanjya kuryakure urumva ntakoze urugendo runini Kandi ngahura nundi wegereye iryoshami? Sinzi ubusobanuro mwatanze niba buzanyura abandi ariko sindimo