Banki y’Isi yavuze ko ubukungu munsi y’Ubutayu bwa Sahara bugiye kugwa bidasanzwe

Raporo ya Banki y’Isi ku bukungu muri uyu mwaka wa 2020, ivuga ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara igiye kwibasirwa n’ibihombo n’ikibazo cy’ubukungu bugiye gusubira hasi ku rwego rudasanzwe bwa mbere mu myaka 25 ishize kubera icyorezo cya coronavirus.

Urwego rw'Ubukerarugendo ruri mu zinjirizaga Afurika, ariko rwarahagaze muri ibi bihe (Photo:Internet)
Urwego rw’Ubukerarugendo ruri mu zinjirizaga Afurika, ariko rwarahagaze muri ibi bihe (Photo:Internet)

Mu isuzuma ryakozwe na Banki y’Isi, ivuga ko ubukungu bw’akarere bushobora kugabanuka kugera kuri 5.1%.

Irerekana ingaruka coronavirus izagira ku bafatanyabikorwa bakomeye bo muri Afurika ndetse no kugabanuka kw’ibiciro by’ibikoresho fatizo nk’impamvu nyamukuru.

Ibihugu byinshi bya Afurika byafunze ibikorwa byose by’ubucuruzi bishyira abaturage babyo mu kato k’igihe kitari munsi y’ibyumweru, mu rwego rwo kugira ngo bigabanye ikwirakwizwa rya virusi.

Izi ngamba ibihugu byasabwe gushyira mu bikorwa mu buryo butunguranye, ngo zizagira ingaruka mbi kandi zikomeye ku izamuka ry’ubukungu bw’umugabane wa Afurika, umwe mu migabane yaranzwe no kugira ubukungu bwihuta cyane ku isi mu myaka ya vuba ishize.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, raporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), yagaragaje ko imirimo igera kuri miliyoni 20 ku mugabane wa Afurika yugarijwe cyane ndetse iri mu bibazo byo guhagarikwa, ibintu byagira ingaruka kuri benshi biganjemo urubyiruko rushobora gukomeza kugarizwa n’ibibazo by’ubushomeri n’ubusanzwe bitari birworoheye.

ku mugabane wose wa Afurika, muri rusange kugeza ubu harabarurwa abantu barenga 11,000 banduye covid-19, ikaba imaze kwica abantu barenga 570.

Afurika y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku mugabane wa Afurika, ni cyo gifite umubare w’abanduye coronavirus kurusha ibindi bihugu n’abantu barenga 1,900 banduye, kandi kigiye kwinjira mu cyumweru cya gatatu cyo gufunga bikomeye no gukomeza akato kashyiriweho abaturage nta bikorwa na bimwe bikorwa cyane cyane iby’ubucuruzi, cyeretse iby’ubuvuzi n’ibiribwa gusa.

Banki y’Isi yavuze ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nibura ishobora gukenera akayabo kabarirwa muri miliyari 100 z’amadorari ya Amerika, kugira ngo ayifashe kuzahura ubukungu buri kwikubita hasi ku rwego rudasanzwe.

Iyi gahunda igomba kuba irimo korohereza by’agateganyo ibihugu bya Afurika ku myenda bibireyemo ibihugu bikomeye ingana na miliyari 44 z’amadolari ya Amerika, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abakuru b’ibihugu banyuranye barimo Ministiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed.

Albert Zeufack, impuguke mu by’ubukungu mu mabanki muri Afurika, yagize ati “Afurika yonyine ntizashobora kwihanganira iyi ndwara n’ingaruka zayo ku giti cyayo”.

Banki y’Isi ivuga ko muri rusange ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzaba buto hagati ya 2.1% na 5.1%, mu mpera z’umwaka.

Ni raporo kandi igaragaza ko hazavuka n’ikibazo gikomeye cyo kwihaza mu biribwa, mu gihe umusaruro w’ubuhinzi n’ibitumizwa mu mahanga urushaho kugenda ugabanuka.

Usibye kugabanya imyenda, Banki y’Isi irasaba ko ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bigomba kwibanda ku gushimangira gahunda z’ubuzima mu buryo buhamye.

Ikindi ngo bakwiye gushyiraho politiki yo gushyigikira umubare munini w’abantu bakoreshwa mu rwego rudasanzwe, badafite uburyo bw’ubwishingizi ubwo ari bwo bwose.

Mu kwezi gushize, mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘Financial Times’, Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy yavuze ko “Ubukungu bwa Afurika buzagwa”.

Yahamagariye ibihugu bigize G20 gutanga inkunga, cyane cyane muri gahunda z’ubuzima, avuga ko “Miliyoni z’abantu ziri mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka