Abarema isoko rya Kinkware batewe impungenge n’umubyigano uhagaragara

Abarema isoko rya Kinkware riri mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, batewe impungenge n’ubucucike bw’abantu n’umubyigano uhagaragara; ibintu bavuga ko bishobora kubangamira ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 aho batuye.

Kubahiriza amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri iri soko ricururizwamo telefoni zakoreshejwe ni nk'inzozi kuri bamwe
Kubahiriza amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri iri soko ricururizwamo telefoni zakoreshejwe ni nk’inzozi kuri bamwe

Mu gice cy’ahacururizwa telefoni zakoreshejwe zizwi nka (occasion) kiri iruhande rw’iri soko ahagana hanze yaryo, ni hamwe mu hagaragara ubucucike bw’abaguzi n’abazicuruza.

Uretse kandagira ukarabe ziri ku miryango y’iri soko n’amaduka make, ahacururizwa izi telefoni ho ntizihari, dore ko hanegereye inkengero z’umuhanda, nyamara abazigura bibasaba guciririkanya ku giciro cyazo ari nako bazikorakoraho; bikaba bishobora gukurura ibyago byo kuba uwanduye indwara ashobora kuyikwirakwiza mu buryo bwihuse, kuko aba atabonye uko akaraba intoki mbere yo kuhagana.

Umwe mu bari baje kuhagurira telefoni witwa Niyonteze Gaston, yagize ati “Ubwinshi bw’aba bantu buteye impungenge, kubona aho ukandagira biragoye, ya mabwiriza bari kutubwira yo kurwanya Coronavirus ntibyoroshye kuyubahiriza kubera aka kajagari.

Abantu mu isantere ya Kinkware aho iryo soko riherereye baba ari benshi
Abantu mu isantere ya Kinkware aho iryo soko riherereye baba ari benshi

Aba bantu baturutse impande zose, ntawe uzi uko babayeho iwabo, ntiwamenya ubuzima bw’abo yahuye na bo, urumva rero impungenge zigomba kubaho”.

Muri iki gihe hakajijwe ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19, abantu bagirwa inama yo kunoza isuku bakaraba intoki n’amazi meza n’isabuni, kwirinda gusuhuzanya, kudahurira mu dutsiko cyangwa ahantu hahurira abantu benshi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko ibi, kimwe n’andi mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima idahwema gukangurira abantu, na bo babyigisha abaturage buri munsi, igisigaye akaba ari uko babafasha kugira imyumvire ihagije yo kuyashyira mu bikorwa.

Abantu mu isantere ya Kinkware aho iryo soko riherereye baba ari benshi
Abantu mu isantere ya Kinkware aho iryo soko riherereye baba ari benshi

Yagize ati “Buri muntu wese akwiye kwinjira muri uru rugamba turimo kugira ngo twese twirinde. Abajya mu isoko nibakore ikibajyanye mu buryo bwihuse, bubahiriza amabwiriza yo kuhinjira babanje gukaraba intoki, ntibegerane, cyangwa ngo bahagire uruganiriro. Kuko turugarijwe kandi buri wese natabigira ibye, bizatudindiza muri byinshi”.

mu gihe abo bacuruza telefone zakozreshejwe, amabwiriza ya Leta y’u Rwanda ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus avuga ko hemerewe gucuruza gusa ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’imiti.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yibutsa abaturage ko amabwiriza y’ubucuruzi muri iki gihe yemerera abacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku gusa, nabwo bakabikora bubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Ubundi amabwiriza y’ubucuruzi yabaye ashyizweho muri iyi minsi duhanganye n’iki cyorezo, ni ugucuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Twibutsa ababirengaho ko hateguwe ibihano birimo no kubaca amande.

Abayarengaho bacuruza ibindi turabasaba ko badufasha, tukarangiza uru rugamba twatangiye, mu gihe kiri imbere kandi kidatinze bazakomeze ubucuruzi bwabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka