Dr Donald Kaberuka yashyizwe mu itsinda rishaka ibisubizo ku ihungabana ry’ubukungu bwa Afurika

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa, yashyizeho itsinda rishinzwe gukorera ubuvugizi umugabane wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga, kugira ngo amahanga atere inkunga ubukungu bwa Afurika burimo guhungabana biturutse ku cyorezo cya #COVID19.

Iryo tsinda rigizwe n’abantu bane ari bo Umunya-Nigeria Dr Ngozi Okonjo-Iweala, Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, Tidjane Thiam wo muri Côte d’Ivoire na Trevor Manuel wo muri Afurika y’Epfo.

Abagize iri tsinda basanzwe bafite ubunararibonye mu byerekeranye n’ubukungu mu nzego zitandukanye.

Dr Kaberuka yabaye Minisitiri w’Imari mu Rwanda, nyuma aza kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Dr Ngozi Okonjo-Iweala na we afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, dore ko yabaye Minisitiri w’Imari wa Nigeria ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru ba Banki y’Isi.

Umunya-Côte d’Ivoire Tidjane Thiam ni inararibonye mu by’ishoramari n’amabanki, naho Trevor Manuel wo muri Afurika y’Epfo we yabaye Minisitiri w’Imari w’icyo gihugu.

Iryo tsinda rifite inshingano zo gushaka ibisubizo byihuse ku bukungu bwa Afurika, birimo gukurikirana itangwa ry’inkunga yemewe n’ibihugu bikize ku isi (G20), inkunga yemewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (European Union) n’indi nkunga yemewe n’imiryango mpuzamahanga n’izindi nzego z’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka