Burera-Gicumbi: Abikorera biyemeje kwegereza abaturiye umupaka ibicuruzwa ku giciro gito

Abikorera bo mu Turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko gahunda bamaze iminsi batangiye yo kwegereza abaturiye imipaka ibicuruzwa ku giciro gito ikomeje, kandi ko itigeze ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Abaturage begerejwe ibicuruzwa ku giciro gito
Abaturage begerejwe ibicuruzwa ku giciro gito

Ibi bicuruzwa birimo ifu ya kawunga, umuceri, amavuta n’ibindi biribwa; hari abikorera bo muri utu turere twombi bishyize hamwe bayitangira muri Gashyantare 2020, aho barangura ibi bicuruzwa ku giciro cyo ku ruganda, bakabijyana mu duce tw’ubucuruzi two mu mirenge ihana imbibi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Munyembaraga Jean de Dieu, uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko iyi gahunda ikomeje, aho kuva bayitangira bamaze gukwirakwiza mu bacuruzi toni zisaga 70 za kawunga, hakaba n’ibindi bicuruzwa birimo umuceri, umunyu, amasabuni n’ibindi byegerezwa abacuruzi, bakabigurisha ku giciro gito hagendewe ku mabwiriza bumvikanyeho n’ababizana.

Yagize ati “Igihugu cyacu gihanganye n’ikibazo cya Coronavirus, ibi ariko ntabwo byakomye mu nkokora gahunda twatangiye yo gukwirakwiza ibicuruzwa mu bice byegereye umupaka ku giciro gito.

N’ubwo urwego rw’ubucuruzi ruhanganye n’ingaruka z’iki kibazo, twizeye neza ko nta kizatubuza gukomeza, kuko ari bumwe mu buryo twasanze bwarinda abaturage bagenzi bacu kwambuka imipaka bajya mu bindi bihugu gushaka ibiribwa ku giciro gito, nyamara natwe hari byinshi dufite”.

Kimwe n’abo mu karere ka Gicumbi, na ho nta kibazo kidasanzwe baragira, kuko n’amabwiriza mu gukumira iki cyorezo cya Coronavirus bari kuyashyira mu bikorwa bitababujije imirimo n’ubucuruzi busanzwe.

Ngirente Milton, umwe mu bikorera bo muri aka karere yagize ati “Ubuzima burakomeje muri rusange, cyane ko tumaze igihe gito tuvuye mu isarura, ari ibishyimbo birahari ku giciro gito, kawunga na yo yabaye nk’ikiribwa cy’ibanze mu baturage bacu, kuko iboneka ku giciro gito.

Iyi kawunga yegerejwe abaguzi hafi mu kubarinda kuyigurira kure kandi ibahenze
Iyi kawunga yegerejwe abaguzi hafi mu kubarinda kuyigurira kure kandi ibahenze

Dukorana n’amakoperative afite inganda zitunganya ifu ya kawunga, bakadufasha kuyikwirakwiza mu bacuruzi begereye abaturage; kimwe n’ibindi bicuruza birimo n’ibyo dukura i Kigali biraboneka nta kibazo”.

Gusa aba bikorera bavuga ko hari imbogamizi z’ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byatangiye kuzamuka birimo umuceri wa Tanzaniya, aho umufuka w’ibiro 25 uri kugura ibihumbi 30 uvuye ku bihumbi 27, umufuka w’umunyu waguraga ibihumbi 15 mu minsi micye ishize uri kugura ibihumbi 18, mu gihe kawunga yo ikiri ku giciro cy’amafaranga asanzwe ibihumbi 11,250.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yo kutarenza ibiciro, mu ma santere y’ubucuruzi bamaze kuhashyira amatangazo agaragaza ibiciro ntarengwa by’ibicuruzwa umucuruzi atagomba kurenza.

Kuva u Rwanda rwashyira imbaraga mu gukangurira abaturage gukunda ibikorerwa mu Rwanda ari nako basabwa kwirinda kwambuka imipaka bya hato na hato, abatuye mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda mu Turere twa Burera na Gicumbi, begerejwe imishinga ibaha imirimo bahemberwa kandi ikazamara igihe kinini.

Muri yo harimo VUP n’umushinga wo kubungabunga ibidukikije aho buri minsi 15 bahembwa amafaranga bifashisha mu guhaha ibyo bakenera bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka