Isoko ry’ibirayi mu Kinigi ryimuriwe ku makusanyirizo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze buratangaza ko kuva muri iki cyumweru bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika gucururiza ibirayi mu isoko rya Kinigi, ababikeneye basabwa kubigurira ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu.

Iki ni igice kimwe cya hangari icururizwamo ibirayi mu Murenge wa Kinigi
Iki ni igice kimwe cya hangari icururizwamo ibirayi mu Murenge wa Kinigi

Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge, nyuma y’uko hari hamaze iminsi iryo soko rigaragaramo umubyigano w’abantu benshi, baturutse ahantu hatandukanye barimo n’abinjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, baza kubihagurira, bitera impungenge zo kuba bishoora kuba uburyo bwo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 mu buryo bworoshye.

Innocent Twagirimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, yagize ati “Muri aka gace hera ibirayi byinshi, abaza kubirangura babyikoreye ku magare, imodoka no ku mutwe muri iyi minsi bari babaye benshi bikabije, ku buryo nta n’uwabonaga aho akandagira.

Icyaduteye impungenge kurushaho ni abatangiye guca mu nzira zitemewe bakaza kubihaha bavuye Uganda; nta n’uwabapimye, bakaba bakwivanga mu bandi.

Twabaye dufashe umwanzuro wo guhagarika ubucuruzi bw’ibirayi muri iri soko ariko by’igihe gito, ababikeneye ubu barajya kubihahira ku makusanyirizo yabyo ari mu midugudu n’utugari”.

Ababicuruza n’abaguzi bavuga ko iki cyemezo cyabagizeho ingaruka. Umwe muri bo yagize ati “Mu isoko ntiwabona ikirayi na kimwe, n’abari bamaze kubirangura ubu nta wemerewe kubisohora ngo abicuruze. Nari naranguye ibiro 150, none se nabijyana mu rugo bikagurwa nande?

Nimbibika ntegereje andi mabwiriza bizabora; natwe ntabwo twakwishimira kumarwa n’iki cyorezo, ariko byibura nibadushyirireho amasaha make yo kubicuruza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yaboneyeho gusaba abaturage kutagira impungenge z’aho bagurira ibirayi, kuko hashyizweho uburyo bwimbitse bwo gukorana n’ayo makusanyirizo, ku buryo ababikenera batabibura cyangwa ngo bahendwe.

Ati “Amakusanyirizo ari henshi mu tugari no mu mudugudu, ibi byadufashije kugabanya urujya n’uruza rw’abantu babaga bari ahantu hamwe. Byibura ho abantu barabasha kubahiriza intera iri hagati yabo mu buryo bworoshye, kuko wa mubyigano wavuyeho kandi bagakaraba intoki bakoresheje n’amazi meza n’isabuni”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kugira ngo iki cyorezo mu gihe gito kiri imbere, kizabe cyabaye amateka mu Rwanda.

Aboneraho no kuburira abinjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe ko hari ibihano biteganyijwe.

Abakeneye ibirayi barabisanga ku makusanyirizo ari mu tugari n'imidugudu
Abakeneye ibirayi barabisanga ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu

Yagize ati “Abafite umugambi wo kwambuka umupaka n’ababikora mu buryo butemewe, turabibutsa ko baba banyuranyije n’amategeko agenga urujya n’uruza rw’imipaka. Mu gihe Leta yabibujije kubera ikibazo cy’ingutu cy’iki cyorezo, hakaboneka abayarengaho, abo barabihanirwa.

Turaburira abaturage bacu uitishora muri icyo cyaha, tunabasaba gutanga amakuru y’uwo babona wese abikora kugira ngo abiryozwe”.

Uyu Murenge wa Kinigi wihariye ku buhinzi bw’ibirayi byera cyane, bikajyanwa gucururizwa mu turere tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Hegitari zisaga 1,700 muri uyu murenge ni zo zahinzweho ibirayi, hasarurwa toni zikabakaba ibihumbi 38 mu gihembwe cy’ihinga gishize. Ubu igiciro cyabyo kiri hagati y’amafaranga 250 na 280 y’u Rwanda ku kilo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka