Rwanda Revenue Authority yongereye igihe abasora

Bitewe n’imbogamizi abasora bagaragaje ko bahura na zo mu kuzuza inshingano zabo zo gusora kubera iki cyorezo cya COVID-19, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), kiramenyesha abasora bose ibi bikurikira:

1. Abasora banini bongerewe igihe cy’iminsi 15 kuva tariki ya 01/04/2020 kugeza tariki 15/04/2020 kugira ngo bamenyekanishe banishyure umusoro ku nyungu za 2019.

2. Abasora banini kandi barasabwa kumenyesha Rwanda Revenue Authority, bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 27/03/2020, amazina y’umukozi ushinzwe kumenyekanisha imisoro kugira ngo yoroherezwe kubona uruhushya rw’inzira . Ayo mazina bayohereza kuri email ikurikira [email protected] ya Mukashyaka Drocelle.

3. Abasora bato n’abaciriritse bongerewe igihe cy’ukwezi kumwe, kugeza ku wa 30/04/2020 kugira ngo babe barangije kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2019.

Rwanda Revenue Authority iboneyeho umwanya wo kwibutsa abasora bose ko bakwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura umusoro, aho bakeneye ubufasha bakifashisha telefone na email icyo kigo cyabatangarije.

Rwanda Revenue Authority irashishikariza abasora bose kumenyekanisha no kwishyura umusoro badategereje icyo gihe cy’inyongera cyatanzwe, nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bizimana Ruganintwari Pascal, ribivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta ni umubyeyi mwiza cyane! Dushimiye ubuyobozi bw’igihugu cyacu kudutekerezaho byari byaduhangayikishije noneho ubu turabitegura neza tubitange binoze ari nako twubahiriza neza igihe.

Rushema yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka