Abashoferi bambuka umupaka bafite impungenge zo kwandurira COVID-19 mu mahanga

Amabwiriza ya Minisitiri w’ntebe yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 asaba Abanyarwanda kwirida ingendo zitari ngombwa, ahagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi, afunga imipaka kandi agahagarika ibikorwa by’ubucuruzi butari ibiribwa, imiti, n’ibikoresho by’isuku.

Aya mabwiriza hari abo aha uburengenzira bwo gukora mu bihe nk’ibi bigoye harimo abatwara imodoka zitwara imizigo mu gihugu, ndetse n’izambuka imipaka.

Nubwo benshi batekereza ko abatwara imodoka z’imizigo boroherejwe, bo bavuga ko bari mu kaga kuko bashobora kwandura iki cyorezo kimaze kwibasira isi, dore ko kimaze kwandura abasaga miliyoni.

Kigali Today yegereye bamwe mu bakora akazi kagoye muri iyi minsi ko gutwara imodoka nini bibumbiye muri Koperative COOTRAMARU bayisangiza uburyo bakora akazi kabo kandi birinda icyorezo cya COVID-19.

Izabayo ni umwe mu bafite impungenge zo gutwara ibikamyo binini mu bihugu birimo COVID-19
Izabayo ni umwe mu bafite impungenge zo gutwara ibikamyo binini mu bihugu birimo COVID-19

Izabayo Jean de Dieu, umuyobozi wungirije wa Koperative y’abatwara ibikamyo mu Karere ka Rubavu avuga ko muri Congo ntacyo bitayeho.

Agira ati; “Muri Congo baracyari mu myitwarire ya kera ntacyo bitayeho, abantu baracyasomana, abantu baracyajya mu kabari, amazu yakira abagenzi aracyakora kwirinda hariya nta mbaraga babishyiramo.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda abatwara imodoka nini nk’amakamyo bagerageza kwirinda aho bagendera ku mabwiriza yatanzwe arimo kugira isuku, gukaraba intoki inshuro nyinshi, gukoresha imiti isukura intoki, ariko iyo bageze muri Congo mu Mujyi wa Goma no mu bindi bice basanga bitandukanye.

Agira ati; “Uburyo twirinda mu Rwanda butandukanye na Congo kuko ho barisanzura, ku buryo kwandura biroroshye. Nshobora kwirinda ariko iyo abo mukorana batirinze ushobora kwandura.”

Muvunyi Gilbert uyobora Koperative COOTRAMARU avuga ko bafite impungenge zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihugu cya Congo, cyane cyane mu mujyi wa Goma ubu wagaragayemo abarwayi.

Agira ati; “Kwirinda turirinda, ndetse n’abashoferi ba Congo baje mu Rwanda bagendera ku mabwiriza yacu. Gusa mu gihugu cyabo usanga ntacyo bitayeho kandi iki cyorezo tubona cyandura vuba bikadutera inkeke.”

Abakora akazi ko gutwara amakamyo atwara ibicuruzwa bo mu karere ka Rubavu bavuga ko ubuyobozi bwabafasha uburyo bagabanya amasaha kugira ngo birinde kurara mu gihugu cya Congo.

Izabayo agira ati; “Urebye icyadufasha ni ubuyobozi bukareba uko imodoka zajya zambuka mbere ya saa tanu kuko haba hari amahirwe yo kugaruka, ariko kureka umushoferi akarara muri Congo ashobora kwandura bikaba byagira ingaruka ku gihugu.”

Muvunyi Gilbert uyobora COOTRAMARU avuga ko nubwo bakomeje gukorana ubwitonzi mu kugeza ibicuruzwa ku Banyarwanda, akazi bakora kameze nk’agakorwa n’abaganga mu kwita ku barwayi b’icyorezo cya COVID-19, cyangwa abasirikare ku rugamba.

Ati; “Natwe duhora twiteguye kwirinda iki cyorezo, gusa turasaba abayobozi kutuba hafi bakadufasha kwirinda icyadushyira mu kaga.”

Koperative y’abatwara amakamyo mu Karere ka Rubavu COOTRAMARU ifite imodoka 40 zitwara imizigo mu mujyi wa Goma no mu bindi bice bya Congo, hakaba n’izindi zibivana mu mujyi wa Gisenyi na Goma zibijyana i Kigali.

Abatwara izi modoka bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kuko rwagabanutse kugera kuri 70% bagendeye ku bicuruzwa byavaga ku byambu bya Mombasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabaza ko minister y’ubuzima yashizeho gahunda yo gupima abinjira mugihugu,nibyo ndumvako aba chofeur barabapima ko baruhukira majerwa, buri wese akajya mu muryango we adashizwe mukato kiminsi 14,kandi tuziko corona virus igaragara nyuma yimisi runaka murumva ko bashobora kwanduza umuryango nabo banana bose byaba bibaje kandi byakongerera akazi kenshi minisante,mufate ingamba zindi kuba chofeur bakorera ingendo hanze y’igih ugu, murakoze.

Mutama yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka