Abarimu barifuza ko Koperative Umwalimu SACCO yabaha ku nyungu z’ubwizigame bwabo

Nyuma y’uko amakoperative yatangiye gutanga inyungu n’ubwasisi abisabwe n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Amakoperative (RCA), hari abarimu bifuza ko n’Umwalimu SACCO wagira icyo ubagenera ku nyungu z’ubwizigame bwabo bwa buri kwezi.

Icyakora, ubuyobozi bwa RCA (Ikigo cyita ku Iterambere ry’Amakoperative) n’ubw’Umwalimu SACCO buvuga ko Umwalimu SACCO, nk’ikigo cy’imari, yo itarebwa no kugabanya inyungu n’ubwasisi ku banyamuryango.

Inyungu abanyamuryango b’Umwalimu SACCO bifuza ni izituruka ku mafaranga 5% Umwalimu SACCO usigarana ku mushahara wabo wa buri kwezi. Aya mafaranga ni ubwizigame bwabo bugenda bwifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere iyi koperative bibumbiyemo.

Muri iki gihe Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo, bakagenda ari uko bibaye ngombwa cyane, hari abarimu biganjemo abo mu mashuri abanza ubuzima butoroheye, kubera ko hari abahembwa makeya kubera inguzanyo bafashe muri Koperative Umwalimu SACCO.

Aba ni bo barimo abifuza ko hagira amafaranga makeya bahabwa ku nyungu z’imigabane yabo.

Umuyobozi w’ishuri rimwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Hari ujya guhembwa agafata ibihumbi bitanu cyangwa bitatu gusa kubera umwenda yafashe. Kandi kuri iki gihe birasaba guhaha byinshi ukabika kugira ngo ubone uko wirinda ukarinda n’abawe.”

Ababayeho muri ubu buryo ngo bafataga amadeni bakazishyura ukwezi gushize, ariko na none ngo kubera uko ibintu bimeze ubu, hari abacuruzi batabaha umwenda.

Umwalimu witwa Kalisa ati “Ubusanzwe umwalimu yabeshwagaho no kwikopesha, ukwezi kugashira yishyura akongera agafata andi madeni. Ubu noneho ntawe ukopa.”

Yunganirwa na Kakuze ugira ati “Hari n’umwalimu watse inguzanyo afite nk’agashinga ko gucuruza inkweto cyangwa imyenda, akabiha murumuna we agacuruza, bakabasha kubaho. Ubu ntacuruza kandi ari byo byari bimutunze.”

Nyamara muri iki gihe abantu batabasha gukora ngo bibesheho barimo gufashwa, kubera gusabwa kuguma mu rugo, usanga mu batekerezwa gufashwa abarimu batarimo kuko muri rusange bafatwa nk’abafite akazi.

Kakuze ati “Njyewe nzi urugero rw’abari kuburara burundu, kandi ntawe yabaza, ari uguceceka akajya mu buriri n’abana bakaryama.”

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana, avuga ko Umwalimu SACCO kimwe na SACCO zisanzwe zitari mu zasabwe kugabana inyungu kuko zo ari ibigo by’imari, bitandukanye na koperative zisanzwe.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi mukuru w’Umwalimu sacco, Laurence Uwambaje agira ati “Nta sacco n’imwe itanga ubwasisi. Iracyari mu rugendo rwo kwiyubaka, ntiragera aho kugabanya amafaranga abanyamuryango. Kandi kwiyubaka ni ukubakira abanyamuryango kuko tuyatanga mu nguzanyo bakabona inguzanyo bakeneye.”

Uyu muyobizi anavuga ko n’ubwo bagabanya abanyamuryango urwunguko baba bagize, ntacyo yabamarira kuko buri wese yabona makeya cyane.

Ati “Tuvuge ko uyu mwaka twungutse miriyari esheshatu, zikurwamo umusoro hagasigara miriyari enye na 800. Noneho yagabanye abantu ibihumbi 70 ku buryo bungana, twumve amafaranga abanyamuryango babona yatuma bisenyera koperative!”

Niba hari abarimu batangiye kubura ibibatunga kubera indwara ya coronavirus yatumye abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, nyamara badashobora kubarwa mu cyiciro cy’abakeneye gufashwa, n’ayo bazigamye badashobora kuyabonaho, ubwo bazaba aba nde ?

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, arasaba abagena abahabwa inkunga y’ibyo kurya muri iki gihe kubikorana ubushishozi, afatiye urugero ku bamotari bari gutekerezwaho nk’abari bafite imirimo yahagaze kubera kuguma mu ngo.

Ati “Hari ushobora gutekereza ngo umumotari wese akeneye gufashwa kubera ko akazi ke kahagaze muri iyi minsi, nyamara hari uwo ushobora gusanga afite inzu yo kubamo adakodesha, yoroye, anahinga. Bene uwo ushobora gusanga hari umuntu arusha kubaho neza kuko atunzwe n’umushahara gusa nta munsi y’urugo. ”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Sacco rwose iraturenganya nirebe uko yadukemurira ibibazo kuduca inyungu myishi kubwizigame bwacu ibaze kubitsa amafaranga ukunayatangira inyungu

Niyomugabo Joseph yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ariko se Koperative ko ari iy’abanyamuryango ni gute batanga igitekerezo hagategwa utwatsi? Ari umunyamuryango nutari we ufata ikemezo ni nde? Nubwo turi mu gihe tutakora assemblé générale ibitekerezo byacu byahabwa agaciro. Erega maweya tudahari nabo ntibahaba kdi inshuti cg uwo mugendana ukuzirikana akavuga agaciro umubona mu makuba.
Iminsi ese nadaha agaciro ibitekerezo cg ibyifuzo byacu nibyo bizatuma Koperative ubukungu bwayo budasubira inyuma nk’ubwibindi bigo by’imari? Natwumve rwose.

Alias kt yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Umwalimu Sacco yadufasha akaduha ubwizigame bwacu kuko nubundi emmergency ubwishyu buva kumushahara kereka niba tutazakomeza guhembwa.nubwo baduha 1/3 cyayo tugejejemo

Mundangire alexandre yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Babishyizemo ubushake byashoboka niba imibereho ya mwalimu ibashishikaje. bareka gufata ku nyungu yabo ahubwo buri mwalimu bakamuha kuyo amaze kwizigamira Kandi nziko byafasha benshi kuko niba harumaze kwizigamira 500k akaba Ari kwicwa n’inzara mu rugo nabyo byaba bibabaje.

Isaac yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

ariko amafatanga yo arimo ok simenshi gusa hari icyo yamara none c fata ubwizigame bwa 5%yabirikwezi ,inyungu kuri 16% ututabo ,amacheke.. yacurujwe ntibyavamo ayarengera umwarimu kd cooperative igasigara idasenyutse .niba atari kunyungu za politics rwose ikigihe nikibi bareba! thx

kalimu yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Birumvikana ibyo abayobozi bavuga gusenya cooperative kugira ngo bahe abanyamuryango inyungu Kandi nayo ari nkeya cyane atari byo.Nanjye numva baba bahagaritse kwishyuza abafite inguzanyo niyo kwaba ukwezi kumwe kuko hari uwo usanga ahembwa ibihumbi bitanu ayo ntiyamutungira mu rugo muri iki gihe nta kindi yinjiza.kandi birumvikana mwarimu uri mu mujyi ntabarwa mu badafite icyo kurya ngo nawe agobokwe rero Umwarimu Sacco nitabare abanyamuryango bayo.Murakoze dukomeze gukurikiza amabwiriza twirinda coronavirus tuguma mu rugo.

Abeza yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Bakorane ubushishozi ariko ayo mafaranga DG Laurance avuga yimigabane yacu twizigama iyo bayatugurije tuyungukira 16% ubwabyo birabangamye ni inyungu ihanitse cyane kandi ari ibwizigame bwumunyamuryango.

Placide tuyinganyiki yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ntabwo iriya nyungu ya miliyari enye na miliyoni 00 ari amafrs macye! Agabanyijwe abarimu ibihumbi 70000 nk,uko abivuga buri wese yabona nibura ibihumbi 60000frs.aya mafr abarimu kenshi ntayo bahembwa Ku kwezi!!!!

Ingabire yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Ntabwo iriya nyungu ya miliyari enye na miliyoni 00 ari amafrs macye! Agabanyijwe abarimu ibihumbi 70000 nk,uko abivuga buri wese yabona nibura ibihumbi 60000frs.aya mafr abarimu kenshi ntayo bahembwa Ku kwezi!!!!

Ingabire yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Bashatse babikora gusa nuko usanga buri wese ayafitemo Emergency loan,sinzi rero niba babikora Kandi twarayagujije

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ntekereza ko aho cooperative yatangiriye atariho igeze. Ese wakabaye bayikomeza nibicwa n’inzara izubakwa ite? Ikibabaje ni uko hagize upfa umuryango bawugenera atari make ngo ashyingurwe. Mubyukuri nyirukwizigama yamufasha iki?

Eddy yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ariko ibyo abayobozi bavuga birumvikana gusenya singombwa ariko nanone kubaka ikuzura nyirayo yarapfuye ntayibemo nabyo ntacyo bimaze. Harebwa uburyo ubuzima bwa Mwarimu muriyi minsi bwitabwaho hakibandwa kuburyo koperative itasenyuka kd na mwarimu ntiyicwe ninzara. koperative yunganira umushahara wa mwarimu kuburyo yakora umushinga akunguka none imishinga abenshi yarahagaze kd barasabye inguzanyo rero nibabe bahagaritse kwishyuza bazasubikure pendemic yagabanutse nibura bose bazakomezanye urugendo nta numwe usigaye yaba koperative cg mwarimu. Niko mbobona kd merci

Prosper yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Bashake uburyo bafasha abanyamuryango bayo uburyo bumwe budakunda bareba ubundi nkubu baretse kwishyuza kunguzanyo zafashwe nka mezi runaka yiki cyorezo byakangiza iki? Bakazayongeraho nyuma byafasha!!

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Njye mbona aba barezi impamvu bari kuvuga ibi ari uko ligne de credit zose zitangwa n’umwalimu Sacco Baramaze kuzigenerwa.None se nibagabagabanya abanyamuryango izi nyungu,amafaranga yo kuguriza abanyamuryango azavahe? Nk’uko turi mu bihe bigoranye,ndizera ko nta wajya kuri SACCO ngo asabe Emergency loan ngo ayibure rwose.Banaroroheje bari kubasaba kopi y’irangamuntu gusa.Imana ikomeze kudufasha muri ibi bihe bikomeye.

TUMUSENGE INNOCENT yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

nyamara rero mwarimu yagombye kugobokwa mwibibihe bigoye kuko niwe dukesha uburezi wbejo hazaza habana bacu ntabwo byari bikwiye ko azahazwa n inzara ntanubwo yakagombye kwirirwa ataka rwose

maurice yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka