Bralirwa igiye gusaba abanyamigabane kudahabwa inyungu kubera umwaka mubi

Mu rwego rwo kurinda amafaranga yinjira no gukomeza ibikorwa, uruganda Bralirwa rurateganya gusaba abanyamigabane barwo kudahabwa inyungu mu mwaka wa 2019 kubera ibibazo bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Bimwe mu byo Bralirwa yagezeho harimo no gukorera ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda (Ifoto: Internet)
Bimwe mu byo Bralirwa yagezeho harimo no gukorera ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda (Ifoto: Internet)

Ubwo ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 rwashyiraga hanze uko umwaka wa 2019 wagenze, rwagaragaje ko ibikorwa byarwo byazamutseho 5.4% kubera ibinyobwa nka Primus, Mutzig na Amstel byakunzwe cyane.

Uruganda ngo muri 2019 rwinjije miliyari 101 mu gihe umwaka wa 2018 rwinjije miliyari 99 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibinyobwa byarwo 3 byakunzwe ku isoko.

Bralirwa ivuga ko umwaka wa 2019 yabonye inyungu yiyongereyeho 1.8% ku y’umwaka wari wabanje kuko yinjije miliyari 101 ugereranyije n’umwaka wa 2018 ahabonetse miliyari 99, bitewe n’umusaruro mbumbe wiyongereyeho 5.4% kubera ubucuruzi bwa Primus na Heinken isigaye ikorerwa mu Rwanda, mu gice cya mbere cy’umwaka.

N’ubwo igiciro kiyongereye ku binyobwa byayo ntibyayibujije gukomeza guhangana ku isoko ndetse no kwitwara neza.

N’ubwo, uru ruganda ruri mu ziri ku isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange-RSE), rurimo guhura n’umwaka ugoye kubera ihungabana ry’ubukungu riterwa na COVID-19 ari na yo mpamvu rwifuza guhagarika gutanga inyungu ku banyamigabane barwo.

Bralirwa iti “Bitewe n’uko hashidikanywa ku gihe ihungabana ry’ubukungu rizamara kubera icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bw’uruganda rwahisemo kurinda amafaranga yinjira cyangwa asohoka hagamijwe kuyarinda ku nyungu za kompanyi ( Uruganda) ari na yo mpamvu hatekerezwa kudatanga inyungu z’umwaka wa 2019.”

Iki cyifuzo ngo kizaganirwaho mu nama y’inteko rusange iba buri mwaka (Annual General Meeting-AGM) nk’uko Bralirwa ivuga ko izabiganiraho n’abashoramari muri iyo nama iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020.

Hashingiwe ku musaruro wa 2019, Merid Demissie, umuyobozi w’uruganda Bralirwa akaba n’umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi bwarwo avuga ko kompanyi yahuye n’ibibazo bagomba guhangana na byo kimwe n’imihindagurikire y’imisoro byagize ingaruka ku misoro.

Demissie agira ati “Muri rusange 2019, umurongo twifuzaga kugeraho warazamutse ugereranyije na 2018. Gucunga ibyinjira dushyize imbere kurinda ubwizigame kimwe n’imikorere myiza byatumye tugera hejuru.”

Ati “N’ubwo twazamutse, ibisubizo by’ibikorwa ntibyagenze neza kubera kudahozaho, hakiyongeraho ihindagurika ry’imisoro y’umwaka ubanza, kutishyura inguzanyo ya Bramin n’ibindi. Kugira ngo tugere ku musaruro urambye, twakomeje gushora mu bantu bacu, ibinyobwa, ubushobozi, uburambe n’ibisubizo by’ikoranabuhanga.

Bralirwa kandi yahuye n’igabanuka ry’ibinyobwa bidasembuye bya Cl 30 na Cl 50 mu mwaka wa 2018 bitewe n’izamuka ry’ibiciro, aho byongeye kugenda neza mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2019.

Izamuka ry’ibiciro ryatangiye muri 2018 kugira ngo haveho igihombo cyatewe n’inyongera y’amafaranga y’ibikorwa. Ku bijyanye n’ishoramari, Bralirwa yakoresheje imari shingiro muri 2019 yagabanutse kugera kuri miliyari 12.6 ugereranyije na miliyari 15.4 muri 2018.

Muri 2018, uruganda rwashyize imbaraga cyane mu gukorera mu Rwanda inzoga ya Heineken no kubaka uruganda rutunganya amazi yakoreshejwe ku ruganda i Gisenyi hamwe n’irindi shoramari.

Uruganda rwa Bralirwa kandi ngo rwashyize imbere kugabanya imyenda.
Muri yo harimo umwenda rugomba kwishyura w’Ikigega cy’imari cya banki y’Isi (IFC) gifasha abikorera ungana na miliyari 14.6 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kwishyura umwenda wa Banki y’Abaturage (BPR) mu mwaka wa 2018.

Bralirwa ivuga ko imyenda yayo yagabanutse kugera kuri miliyari 41.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranije na miliyari 47.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2018, nubwo hari inguzanyo ya Bramin y’igihe kirekire ku ishoramari.

Igiciro cy’imari ngo cyaragabanutse kugera kuri miliyari 7.8 z’amafaranga y’u Rwanda bitandukanye na miliyari 8.1 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2018.

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 kibangamiye ubukungu n’ubucuruzi ku isi, Bralirwa irateganya umwaka uhindagurika urangwa no gushidikanya n’imihindagurikire, bishobora kugira ingaruka kuri gahunda za 2020.

Bralirwa ivuga ko gahunda yayo ya mbere y’umwaka wa 2020 yari iyo kuba iri hejuru mu bukungu, inyungu no kuzamuka hagamijwe gukomeza kwitwara neza mu bukungu bw’u Rwanda ugereranije n’akarere kagari ka Afurika bitewe no kumenyekanisha ibicuruzwa bishya, gucunga ibiciro ndetse no kugabanya imyenda.

Gusa ngo icyorezo cya COVID-19 cyerekana ikibazo cy’ubuzima kitigeze kibaho ndetse n’ingaruka z’ubukungu, bikaba bishoboka ko byagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu n’ubucuruzi bwayo mu gihe cya vuba.

Uruganda Bralirwa rwashinzwe mu 1957, ni narwo ruza ku isonga mu gukora ibinyobwa bidasembuye n’inzoga mu Rwanda.

Kuva mu 1971, Bralirwa ni ishami rya Heineken N.V., rifite 75% by’imigabane ya Bralirwa hamwe na 25% isigaye iri mu isoko ry’imari n’imigabane (RSE).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese igiciro cyimigabane gihagaze gute? Umuntu ukeneye kugura imigabane yabigenza gute kandi ihera ku mafaranga angahe??
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Baravugango kudaha abanyamigabane inyungu yabo ntibishoboka kuko iyo bagomba guhabwa niya 2019 nubwo umbaka urangira mukwa 5kandi COVID 19 ije mukwa 3 niba ntibashye rero amezi 2 yaburaga ngo umwaka urangire ntago ariyo agomba kuba urwitwazo rwokwima abanyamigabane inyungu yabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Covid 19 ndumva yagira ingaruka kuri 2020 bityo abanyamigabane nta mpamvu yo kudahabwa inyumgu yabo ya 2019. Ubwo se badahawe inyungu ya 2019 iya 2020 yo bazayibona gute kubera ingaruka za covid 19.

Jean Jacques yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ese ubu uruganda ruri gukora ko inzoga zitaboneka aho uzibonye ni 1200Fr icupa rya Mutsing ese mwongeje ibiciro.

HARERIMANA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka