MINICOM yashyizeho ibiciro n’ingano y’ibiribwa umuntu atagomba kurenza ahaha ku munsi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yongeye kwibutsa abacuruzi ko ntawemerewe kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, byaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibituruka hanze y’igihugu.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya M. Hakuziyaremye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya M. Hakuziyaremye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko ibi bitangajwe hashingiwe ku mabwiriza yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ndetse hanashingiwe ku itegeko nomero 36/2012 ryo kuwa 21 Nzeri 2012 rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi;

Hashingiwe kandi ku bugenzuzi bukomeza gukorwa ku masoko hirya no hino mu gihugu, bikagaragara ko hari abacuruzi bazamura ibiciro ku biribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’imiti bitwaje icyorezo cya Coronavirus.

Ishingiye kuri ibyo kandi, MINICOM yasabye abacuruzi kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi, kwirinda gutanga inyemezabuguzi zidahuye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge no gucuruza ibyarengeje igihe, ndetse no kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi mu gihe baje babagana.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yatangaje imbonerahamwe y’ibicuruzwa n’ibiciro ntarengwa bitewe n’isoko, ndetse n’ingan y’ibicuruzwa umuguzi atemerewe kurenza ahaha ku munsi.

Iyi Minisiteri kandi irasaba abaguzi kujya batanga amakuru ku izamuka rikabije ry’ibiciro, kugira ngo hafatwe ingamba zihuse, kandi ikibutsa abacuruzi ko uzafatwa anyuranya n’ibivugwa mu iri tangazo azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Abantu bifuza gutanga amakuru cyangwa gusaba ibindi bisobanuro, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 3739 cyangwa bakohereza email kuri [email protected].

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka