Leta yahagaritse igikorwa cyo gutanga imisanzu mu Kigega Agaciro

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund.

Iyo Minisiteri yavuze ko amafaranga iki kigega cyabonye yashowe mu mishanga, ndetse kikaba kiri kunguka.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashimiye abakozi bose ba Leta batanze imisanzu yabo mu Kigega Agaciro Development Fund.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ryashyizweho umukono na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana, yasabye abayobozi b’ibigo bya Leta gushimira abakozi babo bose batanze amafaranga yabo muri icyo kigega.

Ikigega Agaciro Development Fund, cyashyizweho mu Kuboza mwaka wa 2011, mu nama ya cyenda y’Umushyikirano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muby’ukuri turashimira nyakubahwa peresida wa repubulika nababndi bafatanyije gushinga ikigega agaciro Aho twizeye ko kizadufasha mwiterambere ry igihugu cyacu...ndashimira kdi buri umwe wabigizemo uruhare kugirango Ayo mafranga aboneke....gsa twifuzako twakomeza gushiramo natwe tutarashiramo tukazagiramo urwo ruhare mugihe tubonye imirimo.

Nsengimana theodore yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Muraho neza, njye kubwanjye numvaga bitakabaye ikibazo guhagarika gutanga imisanzu yacu mu kigega kuko nubundi kuko ari make numvaga twakagimbye kongeraho kugira ngo adufashe kugura ibikenerwa muriki cyorezo cya covid19.

Sibomana fils yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka