Iburasirazuba: Abikorera biteguye gufasha abashobora gusonza kubera kudakora

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko bagiye gutekereza ku cyo bafasha bamwe mu Banyarwanda bari batunzwe no kurya ari uko bavuye guca inshuro ariko uyu munsi bakaba batabasha kubona akazi bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 21 Werurwe 2020 ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus risaba Abaturarwanda guhagarika ingendo zitari ngombwa, amasoko n’amaduka, utubari n’ibindi bikorwa byatuma hahurira abantu benshi birahagarikwa usibye ahahahirwa ibiribwa n’ahandi nko kwa muganga.

Hari bamwe mu bakozi bari batunzwe no kurya ari uko bavuye ku mirimo bita ba nyakabyizi bahise babura akazi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko gutabarana mu bihe cy’amage Abanyarwanda babisanganywe mu muco ku buryo ntawe ukwiye kwibaza uko ejo azaramuka mu gihe atarabona uko yitabira umurimo.

Ati “Mu muco nyarwanda agace kagiraga ikibazo yaba inzara ufite ibigega akabasha gutunga abo baturanye, abana barwaye bwaki akabasha kubakamira. PSF natwe dukwiye kubikora tugakamira abaturanyi bacu, tukabaha ku byo dufite mu ngo aho gufunga ibipangu dukingiranyemo imifuka y’imiceri n’ibindi bintu.”

Ndungutse avuga ko abikorera bishoboye bityo ko bagiye gushaka uko bagoboka Leta mu kwita ku badafite ibibatunga muri iki gihe kandi yizera ko bizagenda neza kuko ngo bitumvikana ukuntu umuzungu yatekereza gufasha Abanyafurika, Abanyarwanda bakaba batafashanya ubwabo.

Agira ati “Niba umuzungu yatanga miliyoni 100 akagurira ibihugu bya Afurika ibikoresho bya COVID-19 Umunyarwanda ntiyananirwa gutanga imodoka y’umuceri, ntiyananirwa gutanga miliyoni 5 zo kugurira abantu akawunga, turaza kubyigaho neza na bagenzi banjye dufashe Leta.”

Abatoni Grace umwe mu bagize itsinda Brothers and Sisters risanzwe rifasha bamwe mu barwayi mu bitaro bya Nyagatare badafite ababazanira ingemu, avuga ko biteguye gufasha n’abanyarwanda bashobora kutabona amafunguro muri iyi minsi ahubwo ngo ikibazo ni ukubamenya.

Ati “Twebwe turiteguye, ubundi twabitwaraga bitetse ariko abaturanyi bo si ngombwa kubatekera twabaha ibibisi. Ahubwo ikibazo tuzababwirwa n’iki? Birumvikana sinarya umuturanyi aburaye rwose. Abayobozi bazatwereke abakeneye inkunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko abantu barya ari uko bavuye mu kazi bazwi mu midugudu ku buryo habaye ikibazo bafashwa binyuze mu baturanyi babo kimwe n’abandi Banyarwanda bafite umutima wo gufasha.

Anavuga ko ikibazo cyo kubura ifunguro ku basanzwe barya ari uko bavuye mu kazi gishobora no kutagaragara cyane uretse mu mujyi kuko ari bo barya ari uko bavuye mu kazi naho mu cyaro ho ngo barahinze kandi barejeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka