Nyiramondo Joseline w’imyaka 30 y’amavuko ukora akazi k’ubukarani ku Ntenyo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhnago, arishimira akazi ke akora kuko kamurinda guhora ateze amaboko umugabo agirango amuhe ibimutunga.
Bamwe mu bashoferi batwara imodoka za minibus zizwi ku izina rya twegerane, bavuga ko hatagize igikorwa ngo hagire ikigabanuka ku misoro bavuga ko ari myinshi bashobora kuva mu muhanda bagasubira ku isuka kuko ntacyo bacyunguka.
Itsinda riturutse muri Bangladesh, Ethiopie, Uganda hamwe n’abakozi ba UNICEF na DFID bashimye ibikorwa bimaze kugerwaho mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi muri gahunda ya VUP ndetse babigiraho uburyo bazabyifashisha mu kuzamura imibereho y’abaturage babo bakivana mu bukene.
Mu gihe hari hashize igihe kitari gito imirimo yo kubaka hotel y’Akarere ka Gatsibo ihagaze, ubu noneho yongeye gusubukurwa. Imirimo yari yahagaze nyuma y’amezi atanu iyi hoteli itangiye kubakwa.
Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamurikiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka hagamijwe kugirango icyo cyiciro cy’Abanyarwanda nacyo kizamuke mu iterambere.
Mu gihe mu murenge Mutendeli ho mu karere ka Ngoma habarizwa igigo by’imari na Banki, umubare wabitabira kubitsa no kuguriza uracyari muke muri ibi bigo by’imari.
Umusaza witwa Nyabwami Karoli utuye mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma, avuga ko kuva yaca ubwenge yahise yiga umwuga wo gukora amagari none akaba awumazemo imyaka 60 umutunze kandi wamugejeje kuri byinshi.
Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba badafite ingingo bitagomba kujyana no gusabiriza no kwisuzugura ahubwo hari ibyinshi bakora bakiteza imbere, bagateza imbere n’igihugu cyabo.
Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira ibikorwa biruteza imbere kugira ngo intego Abanyarwanda bihaye yo kwigira no kwihesha agaciro narwo ruyigire iyarwo kuko bitashoboka ko umuntu yakwihesha agaciro mu gihe agiteze amakiriro ku bandi.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, tariki 1/5/2014, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yibukijeabakozi kwitangira umurimo no kuwukora neza, kuko aribyo bitanga iterambere.
Bamwe mu baturage mu karere ka Rulindo bavuga ko bikunze kugaragara ko hari ababyeyi usanga batanga iminani, ariko ntibite ku bana b’abakobwa kandi nabo baba baravutse mu muryango umwe na basaza babo, ibyo bikadindiza umuryango.
Banki y’Isi yemeje inguzanyo ya miliyoni zirenga umunani z’Amadolari y’Amerika US$8.97M angana na miliyari eshanu na miliyoni magana ane z’amafranga y’u Rwanda (Rwf5.4billion), azakoreshwa mu kiciro cya kabiri cy’umushinga wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye kurugerero.
Abakozi b’akarere ka Rwamagana barasabwa gushyira hamwe bagakoresha imbaraga zabo kugira ngo banoze umurimo maze akarere kabo barusheho kugateza imbere.
Imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi bitandatu bafungiye muri gereza y’Akarere ka Nyanza tariki 01 Gicurasi 2014 bifatanyije n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamhanga w’umurimo banahemba bamwe muri bo babaye indashyikirwa mu kuwitaho mu gihe bagifungiye muri iyi gereza.
Mu gihe ku biro by’abakozi ba Leta ndetse n’amabanki mugi wa Butare hiriwe hafunze uyu munsi tariki 1/5/2014, mu maserivisi atangwa n’abikorera ho abantu bakoze bisanzwe ku buryo utamenya ko ari umunsi wa konji nk’uko abantu bakunze kubivuga ku munsi wagenewe ikiruhuko.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga mategeko y’u Rwanda (PAC), yijeje abaturage bo mu mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi yo mu karere ka Ruhango, ko ikibazo bamaranye imyaka isaga 10 na EWSA kigiye gukemurwa vuba.
Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, arabeshyuza amakuru amaze igihe avugwa ko yaba atekesha amavuta y’ingurube ibyo kurya bicururizwa kuri Nyirangarama mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.
Mu biganiro by’iminsi ibiri bihuje impuguke za Minisiteri y’ibikorwaremezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’uturere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu baganira kuri gahunda yo kunoza imiturire mu Rwanda, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zo kudakoresha ibishushanyo mbonera mu miturire.
Minisiteri y’Ubucuruzi ibinyujije mu mushinga wayo PPMER II ku bufatanye na banki ya Sacco Rubengera, kuri uyu wa 29 Mata 2014 bafashije urubyiruko rwo mu Murenge wa Rubengera kwihangira umurimo babaha ibikoresho by’imyuga yo kudoda no kogosha bifite agaciro k’amafaranga 870,000.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze , kuri uyu wa Kabiri tariki 29/04/2014, yashimye intambwe bamaze gutera biteza imbere, yavuze ko iterambere ritagomba kuba amagambo ahubwo rigaragarira ku isura, mu muryango no mu mufuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kiributsa abacuruzi ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo bibafasha mu kudata umwanya n’amafaranga y’inyongera mu gukenera izo sirivisi, rikanabafasha gukurikirana ubucuruzi bwabo batibeshya.
Uruganda rukora ibinyobwa mu Rwanda, BRALIRWA, rwavuze ko inyungu rwabonye mu mwaka ushize wa 2013 yagabanutseho 18.8% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2012; bitewe n’ibibazo by’ubukungu igihugu cyanyuzemo; ariko ko urwo ruganda ngo rwanashoye imari mu bikorwa byinshi bizatuma rwunguka cyane ubutaha.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite (PAC), iri gusura ingomero zinyuranye hirya no hino mu gihugu ngo harebwe uko ibibazo byazigaragayeho bihagaze ngo hanatangwe inama ku buryo byakemuka.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bafite ikibazo cy’uko hashize igihe kinini badahabwa inkunga y’ingoboka kandi ubusanzwe bayihabwaga kuko bari no ku rutonde rwemejwe n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye.
Abatwara abagenzi bo mu isantere ya Mukoto iherereye mu murenge wa Bushoki, ho mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi ko bwabashakira aho bubashyirira inzu y’abagenzi bazajya bategeramo, ngo kuko usanga kuba aba bagenzi bahagarara mu muhanda, bishobora guteza impanuka z’ibinyabiziga bihanyura ari byinshi.
Mu karere ka Rusizi hateraniye inama yiga ku kuvugurura imiturire hagurwa imigi imwe n’imwe hirya no hino mu igihugu muri gahunda yo kugabanya abucucuke mu mugi wa Kigali ndetse bikazanafasha kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bahaturiye.
Hashize igihe kitari gito hagaragara isuku nke mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, cyane cyane mu gice cyo ku isoko n’imbere y’amwe mu maduka yo muri uwo mujyi. Hamwe mu hakunze kugaragara umwanda ni inyuma y’ibagiro riri hafi ya gare ya Kabarondo, hakunze kugaragara ibirundo by’imyanda yavanywe (…)
Rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rukora umuhanda w’ibitaka ugana ku kiyaga cya Burera, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruvuga ko nubwo ako kazi bakora gasaba ingufu nyinshi, bagakora bishimye kuko kabaha amafaranga akabarinda kwiyandarika kandi bakayaguramo ibyo bakeneye byose.
Abacururiza mu bice bitubakiye by’amasoko ya Kayonza ari mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo bavuga ko babangamiwe cyane muri ibi bihe by’imvura, kuko banyagirwa ndetse na bimwe mu bicuruzwa bya bo bikangirika igihe bagerageza kubyanura imvura ibari ku mugongo.
Ujeneza Germaine ni umubyeyi ukiri muto utuye mu Kagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ariko atandukanye n’abandi kubera ubuhanga bwe mu bukorikori. Akora imitako n’ibikoresho bitandukanye mu bibabi by’imigori, impapuro n’ ibirere ngo akinjiza ibihumbi 200 ku kwezi.