Nyamasheke: Umurenge wa Kagano waremeye abirukanywe muri Tanzaniya

Abaturage bo mu murenge wa Kagano bageneye inkunga abirukanwe muri Tanzaniya bagiye gutuzwa mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, ibintu bifite agaciro gasaga ibihumbi 800.

Inkunga yashyikirijwe aba baturage basaga 30 bibumbiye mu miryango isaga 18 irimo ibiribwa, imyenda yo kwambara, ibikoresho by’isuku, byose bikaba byarakusanyije n’abaturage babifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa kagano.

Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 05 Kamena 2014, cyetekerejwe mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ko bari kumwe kandi batari bonyine no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe; nk’uko bitangazwa na Niyitegeka Jerome uyobora umurenge wa Kagano.

Yagize ati “aba ni abavandimwe bacu tugomba kubaha ikaze bakaza bisanga mu gihugu cyabo tukababera abaturanyi beza nabo bakatubera abaturanyi beza bakumva ko dukwiye gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyacu”.

Niyitegeka yabwiye abo birukanwe muri Tanzaniya ko iyi ari intangiriro yo kwigira bagafata iya mbere nabo bakiteza imbere abizeza ko bishoboka.

Aba baturage bagiye gutuzwa mu murenge wa Karambi bongeye kwishimira uburyo Abanyarwanda bakomeje kubakira neza no kubafasha kurushaho kwisanga mu gihugu cyabo, bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bagiye bahabwa n’abaturanyi babo bagakora ku buryo mu minsi ya vuba nabo bazaba bafite aho bigejeje, ahubwo bagabira abagiriye neza.

Umwe yagize ati “turashimira abantu bose badutekereje yaba abatwakiriye tukigera mu Rwanda ndetse n’abakomeje kuduha ikaze aho tugiye gutuzwa, turabizeza ko tugiye natwe kwitabira umurimo tugakora ku buryo mu minsi iri mbere natwe tuzabashimira kandi mu bikorwa bifatika”.

Aba bazatuzwa mu murenge wa Karambi bavuga ko bazagumya kubanira neza abo basanze bakazana umusanzu wabo mu kuzamura ako karere n’igihugu muri rusange.

Mu izina ry’abaturage ba Karengera, aho babaye bacumbikiwe, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Claver Ndahayo, yasabye abaturage ba karengera kumva ko babonye amaboko hafi yabo azatuma bazamuka, asaba abatujwe gushyira imbere umurimo bakabegera bakabafasha kubona imirimo yatuma babasha kubona agafaranga bakikenura nk’abandi baturage.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka