Burera: Bahamya ko guturira Parike y’ibirunga bituma bagera ku iterambere
Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye Parike y’ibirunga batangaza ko usibye kuba ishyamba ry’iyo Parike rituma babona imvura ngo n’inyamaswa zirimo zituma bava mu bukene biturutse ku mafaranga zinjiza avuye mu bakererugendo baza kuzisura.
Mu karere ka Burera, Pariki y’ibirunga ikora ku mirenge ya Gahunga, Rugarama ndetse na Cyanika. Bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge twaganiriye bemeza badashidikanya ko bamaze kumenya agaciro kayo. Bavuga ko mbere icyo bari bazi ari uko ishyamba rya Parike y’ibirunga rikurura imvura gusa ubundi igatuma imyaka yabo yera bakagira umusaruro mwinshi.
Ubu ariko ngo banasobanukiwe ko inyamaswa ziri muri iyo parike zisurwa na bamukerarugendo bagasiga amadevize mu Rwanda ubundi nabo bakayabonaho agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.
Mukeshimana Charlotte, umwe muri abo baturage, agira ati “Numva ngo havayo amafaranga iyo ruguru (muri Parike)…numva ngo habayo amadorali, haba igihe twaremye inama bakavuga ngo muri Leta bohereje ibihumbi ibi n’ibi (by’amafaranga y’u Rwanda) none ngo baturage murabikoza iki? Bakavuga icyo barabikoza rero.
“Bakavuga ngo turayubakisha nk’ivuriro cyangwa tuyafashishe n’abababaye, nk’umuntu urara hanze, utagira inzu, amafaranga akaza, umuntu yataka ati ‘ntaho kurara mfite bakayamuha, bakamwubakira.”

Mu rwego rwo kubungabunga Parike y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigenera amafaranga abaturage bo mu uturere dukora kuri iyo Parike buri mwaka. Utwo turere natwo tukayashyikiriza abaturage batuye mu mirenge ihana imbibi n’iyo Parike.
Ibyo bikaba ari ibyo bituma abo baturage bakomeza kubungabunga Parike y’ibirunga barwanya barushimusi b’inyamaswa ndetse n’abandi bakwangiza ishyamba ry’iyo Parike.
Ayo mafaranga yafashije abaturage muri byinshi
Nkanika Jean Marie Vianney uyobora umurenge wa Cyanika, avuga ko buri mwaka bagenerwa amafaranga bitewe n’ayinjiye biturutse ku bakerarugendo basuye iyo Parike. Ayo mafaranga, agera kuri Miliyoni 10, ngo bayashyira mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Miliyoni ebyiri baziha koperative icuruza, ikanahinga ibirayi y’abahoze ari Barushimusi muri Parike y’ibirunga, izindi ebyiri bakaziha koperative itubura imigano yo kurwanya isuri y’amazi aturuka mu birunga. Miliyoni esheshatu zisigaye ngo zijya mu baturage batishoboye.
Nkanika akomeza avuga ko ayo mafaranga yabafashije cyane mu gikorwa cyo kurwanya nyakatsi aho ngo abakuwe muri nyakatsi bafashijwe kubakirwa inzu z’amabati. Ngo bari bafite amazu arenga 1400 ariko ubu hasigaye make muri yo atari yarangira kubakwa neza.
Hifashishijwe ayo mafaranga ba nyiri ayo mazu bafashwa kubona itaka ryo kuyahoma kubera ko muri ako gace kubona itaka bihenze bitewe n’uko ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa. Ngo imodoka imwe ya FUSO yuzuye itaka ishobora kugura amafaranga agera ku bihumbi 40.

Ayo mafaranga atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) anafasha mu kubaka ibikorwa remezo nk’ibigega by’amazi, ibyumba by’amashuri n’ubwiherero; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Cyanika akomeza abisobanura.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uko umwaka utashye ayo mafaranga bahabwa bareba icyo bayakoresha bitewe n’icyo abaturage bifuza, cyabateza imbere.
Ngo usibye kuba ayo mafaranga atuma abaturage baturiye Parike y’ibirunga biteza imbere mu bukungu, ngo yanatumye iyo Parike irushaho kubungabungwa kuburyo hashobora gushira n’umwaka mu murenge ayobora hatari humvikana ba rushimusi bagiye kwangiza iyo Parike; , nk’uko Nkanika abivuga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|