Abaturage barishimira umuhanda wa kilometer 8 uhuza umurenge wa Rurembo na Shyira wahanzwe ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu mu bikorwa byitiriwe Army Week. Uyu muhanda uca mu tugari 3 ari two Murambi, Rwaza na Mwana ngo uzabafasha kwikura mu bwigunge.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, basabwe kugira umuco wo kuzigama kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, maze bateze igihugu cyabo imbere.
Abakozi bubatse inzu y’ubucuruzi y’abahabwa inkunga y’ingoboka (VUP) mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, baratangaza ko bahangayikishijwe no kuba barakoze ntibahembwa bakavuga ko birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Abanyamuryango 30 ba koperative ya ba karaningufu bo mu mujyi wa Ngororero baravuga ko batishimiye imikoranire yabo n’abacuruzi bo muri uwo mujyi kuko itabateza imbere nk’uko bigenda ahandi bavuga ko ba karingufu babayeho mu buzima bwiza.
Muri Nyakanga 2013 niho mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi batashye umuyoboro w’amazi wari mu mihigo y’umwaka wa 2012/2013. Abaturage batangaza ko amazi yo muri uwo muyoboro bayavomye igihe gito, ubundi akagenda, ubu bakaba bamaze amezi arindwi batayabona.
Abaminisitiri batatu barimo uw’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, uw’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete n’uwubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata basuye uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya Soya rukayibyaza amavuta rwo mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014.
U Rwanda rwishimiye impano yo guteza imbere ubushakashatsi rwahawe na Suwede, ingana na miliyoni zirenga 278 SEK (amafaranga y’icyo gihugu) ahwanye n’amanyarwanda miliyari 28, kuko ngo izagira uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku cyerekezo 2020 kizashingira ku baturage bafite ubumenyi.
Bamwe mu banyamuryango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ya KOBACYAMU bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa KITABI, “COOPEC Ntukabumwe”, baratangaza ko batishimiye kuba amafaranga yabo bagiye bakatwa agashyirwa muri iyi koperative yarahombye, none ngo bakaba bagiye kongera (…)
Abahuriye mu ihuriro ry’abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga barasabwa kudategereza buri gihe inkunga bahabwa ahubwo bakishakamo ubushobozi nabo bakikorera ibyo baba bakeneye kuko aribwo bazagera ku iterambere rirambye.
Munyemana Grégoire, ukora akazi ko gucuruza ibirayi abitwara ku igare kuva mu murenge wa Gatare abijyana mu mujyi wa Nyamagabe, aratangaza ko n’ubwo ari akazi kavunanye ariko kamugejeje kuri byinshi mu buzima bwe bwa buri munsi.
Abaturage batuye mu kagari ka Kabeza n’aka Marumba mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko bo ubwabo barimo kwishakamo igisubizo cy’ikibazo cy’umuhanda uhuza utu tugari twombi wababuzaga guhahirana.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Kanimba Francois, mu ruzinduko rwe yagiriye mu karere ka Ruhango tariki 16/07/2014, yasuye uruganda rw’imyumbati ruri mu murenge wa Kinazi ndetse n’urw’umuceri ruri mu murenge wa Mwendo ahitwa Gafunzo.
Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye bigize umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bavuga ko badakunze kworoherwa n’urugendo bakora bagiye kurema isoko bitewe nuko mu murenge wabo ntaryo bagira.
Paruwasi ya Crête Congo Nil yujuje inyubako y’amacumbi yahawe izina rya “Cana House” kikaba ari igikorwa cyakozwe na paruwasi ubwayo mu rwego rwo kwiteza imbere muri gahunda yo kwigira no kwibeshaho, ndetse no kunganira abagenda mu karere ka Rutsiro rimwe na rimwe baburaga aho gucumbika.
Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’akarere ka Ruhango, aravugwaho kwambura abo yakoresheje amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 225, nyamara we akarere kamuhaye isoko kakaba karamaze kumwishyura angana na miliyoni 113.
Abagore n’abagabo bazwi ku izina rya “abazunguzaji” bacururiza ibintu bitandukanye mu muhanda barasaba ahantu ho gukorera nko muri Gare ya Musanze bagasezerera gukorera mu muhanda bahurira n’ibibazo byinshi, nk’uko babyemeza.
Ubwo tariki 15/07/2014 abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bamurikaga bimwe mu bikorwa byagezweho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye babyishimiye batangaza ko ibyo byose babikesha umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo niyo mpamvu nta muntu n’umwe bazaha urwaho rwo kubisenya.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro bashima Perezida Kagame wabagabiye inka muri gahunda ya Girinka ariko ngo baziburiye ubwatsi kuko bafite ubutaka buto cyane.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ngo bwahagurukiye abacuruza kawa ziteze kuko uretse kuba abazicuruza bishyira mu gihombo banatuma amadovize atinjira mu gihugu, nk’uko bivugwa na Kirenga Leonard, umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu kigo cya NAEB.
Bamwe mu bakobwa bafashwa n’umushinga AGI (Adolescent Girls Initiatives) bakomoka mu karere ka Rulindo barashima ubumenyi bahabwa n’uyu mushinga ku bijyanye n’imyuga ariko ngo baracyafite ibibazo by’uko barangiza kwiga ntibabone akazi bityo ngo ugasanga ubumenyi bahawe nta cyo bubamarira.
Mu kwemerera uruganda rwo mu Bushinwa kuza gukorera imyenda mu Rwanda, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) buvuga ko u Rwanda rwatangiye gushaka ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byongerewe agaciro kugera ku rwego rwa nyuma; kugira ngo intego yo kuzamura ubukungu bushingiye ku byoherezwa hanze ibashe (…)
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 14-16/07/2014, itsinda risuzuma uko imihigo y’umwaka wa 2013-2014 yashyizwe mu bikorwa riri mu karere ka Nyamagabe rigamije kureba uko aka karere kashyize mu bikorwa imihigo kasinyanye n’umukuru w’igihugu.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bacyokesha imyaka yabo kubera kutagira umuhanda n’amasoko bajyanamo umusaruro wabo,ariko ubuyobozi bubasaba guhunika imyaka byaba ngombwa bakaka inguzanyo muri Sacco y’umurenge ariko bakazagurisha badahenzwe.
Uretse kwikururira ubukene n’amakimbirane ya hato na hato ngo nta cyiza kiri mu gushaka abagore benshi; nk’uko byemezwa n’abaturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare batunze umugore urenze umwe kimwe n’abagore baharitswe.
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, hashimwe amakoperative yaranzwe n’imikorere myiza kandi agashobora guteza abanyamuryango bayo imbere harimo Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) yabaye indashyikirwa mu makoperative akorera mu mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko imirimo ya mbere yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya mbere rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Mushishiro, hagati y’akarere ka Muhangana mu ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Burengerazuba ishobora kurangirana n’uku kwezi kwa Karindwi.
Ku muhada Rusizi-Kigali, mu birometero bike uvuye ku ishyamba rya Nyungwe ugera ku gasanteri aho bita ku Buhinga, haba hari urubyiruko rwinshi rukuruza imbuto zitandukanye ziganjemo imineke, amatunda, ibinyomoro , amacunga n’indimu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko mu mishinga ako karere kazakora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 harimo kuvugurura amasoko ashaje no kubaka andi mashya muri gahunda yo kwagura ahazajya haturuka imisoro yinjira muri ako karere.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Byumba mu karere ka Gicumbi barasaba ko bahabwa ibyuma bikonjesha biri muri iryo soko kugirango bajye babona aho babika imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bicuruzwa bibasaba kubika kuri za firigo.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Tushabe Richard yizeza abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko bagiye kunoza serivisi bahabwa bashaka inyubako yo kubika ibicuruzwa mu gihe bitegerejwe kumenyekanishwa.