Karongi: Icyumweru cya Gira inka kirangiye batanze inyana 81
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kugira imibereho myiza banywa amata kandi banonera umusaruro kubera ifumbire, tariki 2-8 Kamena 2014 ni icyumweru Akarere ka Karongi kahariye gahunda ya Gira inka “Gira inka week”.
Muri iki cyumweru akarere kiyemeje gufasha no gushishikariza abaturage kwita ku nka bahawe muri iyo gahunda ya Gira inka kandi hatanzwe inyana mirongo inani n’imwe mu rwego rwo kwitura ku bari barahawe inka mbere none zikaba zarabyaye.
Muri icyo cyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Orora neza uharanira kwigira wiheshe agaciro witura uwakugabiye”, Akarere ka Karongi ku bufatanye na RAB bakozemo ibikorwa bitandukanye birimo koroza abaturage mirongo inani n’umwe bahawe inka ziturutse ku baturage bagabiwe mbere baka barimo kwitura.
Ibindi bikorwa cyakozwe ni ukurindisha inka zigera kuri magana atatu banazitere intanga, habayeho n’igikorwa cyo gutera inka imiti y’ibirondwe no kuziha ibinini by’inzoka ndetse bakora n’ibikorwa byo kubaka ibiraro no gusana ibishaje.
Mu muhango wo kwitura wabereye mu Murenge wa Bwishyura tariki 07/06/2014 abaturage borojwe bo muri uwo murenge bagera kuri batandatu bituye abandi batazifite, ari abituye ndetse n’abituwe bose wabonaga ibyishimo byabasaze.

Sebagangari Augustin, Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 75 wituwe yagize ati “Ndashimira iyi Gahunda ya Gira inka kandi nkanashima abayobozi bibutse ko natwe abashaje dukeneye amata.”
Umwe mu bituye na we yagaragaje ishema atewe no kuba yarafashe inka yahawe neza ikamubyarira umusaruro ariko by’umwihariko kuba yashoboye kugaba na we.
Yagize ati “Ndashimira Perezida wa Repulika kubera inka yampaye. Yari imaze kumbyarira gatatu! Ibimasa bibiri narabyikenuje none dore ndanituye.”
Uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka nka mirongo ine ariko avuga ko ikimushimishije kurutaho ari uko inyana yituye yatombowe n’umugore mugenzi we.
Dr Habumuremyi Jean Baptiste, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, yashimiye abaturage bafashe neza inka bahawe bakaba bageze aho bitura abandi.
Yagize ati “Iyo umuntu yituye akoroza mugenzi we aba amufashije gutera imbere ndetse akanihesha agaciro.” Uyu mukozi wa RAB asaba aborojwe na bo gufata neza amatungo bahawe bakayabyaza umusaruro kandi na bo bakagira umutima wo kwitura abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, avuga ko gahunda ya gira inka ijyana n’izindi nk’ubuhinzi kuko izi nka zitanga ifumbire bigatuma umusaruruo w’ubuhinzi wiyongera. Iyi gahunda ngo ni iyo kwigisha abaturage kunywa amata no kubafasha kumenya ibyiza byayo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” ni gahunda yazanywe na Perezida Paul Kagame agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Kuva yatangira, mu Rwanda ngo hamaze gutangwa inka zigera mu bihumbi 19 na magana 5 na mirongo 87.
Mu Ntara y’Uburengerazuba gusa hamaze gutangwa izibarirwa mu bihumbi 45 n’ijana na makumyabiri mu gihe mu Karere ka Karongi hamaze gutangwa izibarirwa mu bihumbi 46 na magana 6 na 31 harimo izigera kuri 801 zituwe naho muri uyu mwaka wonyine hakaba hamaze gutangwa izibarirwa muri magana ane na mirongo itanu hatabariwemo izigera kuri mirongo inani n’imwe zizatangwa muri iki cyumweru cya Gira inka week mu rwego rwo kwitura.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|