U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel
Kuri uyu wa Gatatu taliki 11/6/2014, U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano n’igihugu cya Israel.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ararebana ahanini n’imikoranire n’imibanire mubya politiki n’ubukungu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Liberman, yatangaje ko ngo kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bibiri bisangiye amateka mabi, ari n’amahirwe y’uko ibyo bihugu byanoza imikoranire mu iterambere.
Minisitiri Avigdor Liberman yavuze ko we n’itsinda ayoboye bishimiye gusura u Rwanda, nk’igihugu cyahuye n’akababaro, intambara, umwiryane n’amateka mabi.
Yagize ati: “Ni amahirwe kuba twasuye u Rwanda nk’igihugu cyababaye, kikamena amaraso y’abaturage bacyo, kigahura n’intambara, umwiryane ari nabyo Abayahudi bahuye nabyo.

Umubano w’u Rwanda mubya Politiki umeze neza, tukaba twarishimiye uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda yagiriye muri Israel, bityo nanjye nkaba nazanye itsinda ry’abantu benshi batandukanye, abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, muri Minisiteri y’Ingabo, iy’Ububanyi n’Amahanga, abikorera n’abandi.”
Minisitiri Avigdor Liberman kandi yatangaje ko ngo we na mugenzi we w’u Rwanda basinyanye amasezerano y’Ubufatanye cyane cyane mu by’iterambere rusange.

Ati: “Mfite icyizere ko abashoramari bo muri Israel bazaza mu Rwanda kuhashora imara yabo, kandi nabonye ko no muri Israel hari amahirwe menshi iki gihugu cyahungukira. Twiteguye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu minsi micye i Teraviv aho azaba afungura ambasade y’u Rwanda.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko uru ruzinduko rwa mugenzi we wa Israel n’itsinda ayoboye rushyira umubano w’ibihugu byombi ku yindi ntera.
Ati: “Ubundi u Rwanda na Israel dusanzwe dufitanye umubano mwiza, ntabwo umuntu yabana n’abaturanyi gusa, ahubwo n’aba kure turabana. N’ibihugu biri kure kuruta Israel turabana neza. Nkuko mugenzi wanjye yabivuze, dufitanye amateka afite aho aduhuriza, ariko amateka ntahagije kugirango abantu babane neza bakorane.
Hashize igihe rero tuganira uburyo twarushaho kuzamura ibikorwa bifatika, no muri uru ruzinduko rwa Minisitiri rw’iminsi 2 harimo kwibanda cyane ku mikoranire ya Minisiteri zombi z’ububanyi n’amahanga mu gukorana, mukugirana inama n’ibindi.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ngo kuba uyu mu Minisitiri yazanye n’Abashoramari benshi, ngo ari uko ibihugu byombi byifuza gukorana mu bikorwa bifatika aho ama sosiyete yo mu Rwanda no muri Israel azajya akorana ndetse hanashorwe imari mu buhinzi.
Ati: “U Rwanda na Israel tumaze igihe dukorana mu rwego rw’Ubuhinzi, ndetse dufite n’abanyeshuri b’abanyarwanda bagenze 100 bajya kwihugura muri za technique z’Ubuhinzi zidufasha kurushaho kongera umusaruro, ndetse mu kanya ku Murindi hari bufungurwe ikigo cy’imikorere yo mu rwego rwo hejuru kubijyanye n’Ubuhinzi. Turi hafi gufungura ambasade yacu i Teraviv muri Israel kugirango ibyo byose twifuza gukorana birusheho kunozwa.”

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’u Rwanda, biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel azerekeza mu bihugu bya Ivory Coast, Ghana, Kenya na Ethiopia.



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kagame ya kubise iterabere
erega iterambere igihugu cyacu kigaragaza ntuwutakwifuza gukorana nacyo kuko kinoroshya ishoramari kuburyo bugaragara. imiyobooorere myiza niyo itugezo kuribyo byose
kumenya icyo abaturage bacyeneye nicyo abayobozi bacu abshyize imbere, kumenya kubana n’amahanga nibyo biza kumwanya wambere , kuba tuba abambere mugutsura umubano ni Israel ni ibikwereka ko abayobozi bacu bazi ibyo bashakira igihugu bayoboye
kumenya icyo abaturage bacyeneye nicyo abayobozi bacu abshyize imbere, kumenya kubana n’amahanga nibyo biza kumwanya wambere , kuba tuba abambere mugutsura umubano ni Israel ni ibikwereka ko abayobozi bacu bazi ibyo bashakira igihugu bayoboye
kugirana ubufatanye n’iki gihugu ni byiza kuko gifite byinshi cyagezeho. ni byiza rero kandi bizatugirira akamaro