Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bafite impungenge ko bashobora kuzahura n’ikiza cy’inzara kubera izuba ryatse cyane muri ibi bihe imyaka ikarumba, ubuyobozi bw’aka karere ariko bwo buvuga ko nta byacitse yagaragara muri aka karere bitewe n’izuba.
Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bafite ikibazo cy’amazi, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona amazi meza kuko bakoresha ibiroha bavoma muri parike y’Ibirunga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kiratangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2014, mu karere ka Rwamagana haba huzuye uruganda rw’amashanyarazi y’izuba ruzashobora gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5.
Mu rwego rwo kongera agaciro k’umusaruro w’abaturage, mu karere ka Ngororero biyemeje gukwirakwiza amasoko manini ahasanzwe hakorerwa ubucuruzi bw’imyaka no kubaka amasoko mato mato mu mirenge kugirango hagurishirizwe umusaruro w’abaturage kandi ku giciro kibaha inyungu.
Inama nkuru y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, yateranye tariki ya 8/07/2014 mu karere ka Rwamagana, yasabye ko abikorera barushaho kuba inkingi ikomeye mu kubaka iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho, bibahereyeho ubwabo.
Umugezi wa Nyabuvomo utandukanya akagari ka Kabagesera ko mu murenge wa Runda n’aka Murehe ko mu murenge wa Rukoma. Abaturage b’utwo tugari bamaze igihe kirekire bagorwa no kwambuka uwo mugezi kuko nta kiraro cyariho.
Kuri iyi sabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’akarere ka Ngororero barivuga ibigwi by’intambwe bamaze gutera mu bukungu, aho bavuga ko kwibohora bizamura mu bukungu ari inyiturano nziza ku barwaniriye igihugu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahamugarira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyagaragarije abacuruzi bo mu turere twa Nyanza na Ruhango ko bimwe mu bibatera igihombo hazamo no kutamenya amategeko agenga umwuga wabo w’ubucuruzi.
Amashami y’umuryango w’abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, yahaye Leta inkunga ya miliyoni 28 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda yo gutanga ubumenyi bwashoboza urubyiruko n’abagore kwihangira imishinga cyangwa guteza imbere iyo bafite.
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera muri koperative KOMIKAGI mu karere ka Gakenke barishimira ko uburyo bacukuramo amabuye y’agaciro bimaze kubateza imbere bitandukanye na mbere ubwo bucukuzi bwakorwaga mu buryo bw’akajagari hakaboneka umusaruro udashimishije.
Mukabarinda Marie Paul, umugore wo mu karere ka Nyamagabe, aratangaza ko nyuma y’uko u Rwanda rubohowe abagore bagahabwa ijambo byamuhaye urubuga rwo gukora akiteza imbere, akaba amaze kugera ku ntera ishimishije atari kugeraho iyo rutabohorwa.
Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohoza byabereye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis yasabye abaturage gushyira imbaraga mu gukorera hamwe, kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
NIBAN WINE Company Ltd ni sosiyete ikorera mu karere ka Rutsiro ahitwa mu Gisiza igizwe ahanini n’urubyiruko ikaba yarazanye agashya ko gukora inzoga n’umutobe mu bisheke mu rwego rwo gushaka igisubizo ku rutoki rwari rumaze gucika biturutse ku ndwara ya kirabiranya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bwihaye gahunda ko umwaka wa 2018 uzasanga nta muturage wo muri ako karere uzaba agikennye ku buryo yaba agikeneye kwishyurirwa iby’ibanze nkenerwa kugira ngo ashobore kubaho.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Abanyarwanda bibohoye ubutegetsi bwababibyemo amacakubiri, agasozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko Leta y’Ubumwe iyobowe na FPR Inkotanyi yababohoye ku kunenwa bakorerwaga n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.
Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryagombaga kubakwa mu mwaka wa 2014 ariko ntibize gushoboka biturutse ku mushoramari wahagaritse umushinga waryo, ubu noneho ngo rizubakwa mu mafaranga agaragara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.
Inkeragutabara 20 zirishimira ko zijihije umunsi wo kwiboro ku nshuro ya 20 zifite icyo zimaze kwigezaho mu rwego rw’iterambere. Ibi zabitangaje tariki ya 03/04/2014, ubwo zari zimaze kuremerwa inka na Koperative y’Inkeragutabara “Imbere Heza” ikorera mu karere ka Ruhango.
Ntirumenyerwa Yozefu uzwi ku izina rya Rwamahina arashimira umuturage witwa Nsengimana Pascal wamugiriye impuhwe nyuma yo kubona uburyo yari abayeho mu bukene, akamwubakira inzu akayimuha ku buntu hamwe n’ubutaka buyikikije.
Nyuma y’uko bimuwe mu isoko basanzwe bakoreramo kugira ngo ryubakwe mu buryo bugezweho, abacuruzi bakorera mu isoko rya Kabacuzi riri mu mujyi wa Nyamagabe baratangaza ko basabwa amafaranga arenze ayo bari basanzwe bishyura, bagasaba ko yagabanywa kugira ngo babashe kubona inyungu.
Abaturage batuye mu duce twa Bigogwe twegereye ibirunga nka Basumba, Kabatezi, Vuga n’utundi barizezwa ko ibibazo byo kutagira umuriro, imihanda ndetse n’amazi ahagije bafite bigiye gukemuka vuba.
Urubyiruko 210 rwo mu Karere ka Gakenke rwahuguwe mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubudozi, ubwogoshi no gusudira rwahawe ibikoresho bizajya bibafasha mubyo bahuguwemo ariko runibutswa ko rugomba guharanira kwishyura iryo deni bahawe ngo rizagere no ku bandi.
Mu muganda ngarukakwezi wo kuwa 29 Kamena wabereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Muhororo, Minisitiri Mitari Protais yifatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda uzareshya na kilometero14 hakaba hamaze gukorwa izigera ku munani.
Ku wa kabiri tariki 01/07/2014, mu Kinigi, mu karere ka Musanze, ku nshuro ya 10, habereye umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi; uyu mwaka hakaba hariswe abana 18.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) werekanye isesengura rijyanye n’ibyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu turere two mu Ntara y’amajyepfo Akarere ka Ruhango kaza ku isonga naho akarere ka Nyaruguru gaca agahigo mu (…)
Banki ya ECOBANK yateguye igikorwa cyiswe “Birashyushye na ECOBANK”, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuranye harimo n’imodoka, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira.
Abatanze ibiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru mu nama yiga ku miyoborere na demokarasi mu bihugu bya Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), bashubije abababajije iby’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bavuga ko ubwo bwisanzure butagomba gutangwa bwose.
Mu gihe imiturire mu karere ka Ngororero ikirangwa cyane n’akajagari ndetse n’imyubakire itajyanye n’igihe ahanini kubera kutagira ibibanza hamwe n’ibikorwaremezo, ubu ubuyozobozi bw’aka karere busanga gutegura hakiri kare ahazubakwa amazu hagaturwa nk’umudugudu ari kimwe mu bizakemura iki kibazo.
Banki ikorera mu Rwanda izwi nka Equity Bank yazanye uburyo bushya bwo koroheereza abakiriya kubona amakarita ya visa, akoreshwa mu byuma bitanga amafaranga bizwi nka ATM.
Abakirisitu bo mu matorero 5 y’abadivantiste mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bakusanyirije hamwe inkunga igizwe n’ibiribwa bitandukanye, imyenda, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga byose bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 200 bayishyikiriza Abanyarwanda birukanywe Tanzania.
Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga ahagana mu nkengero zawo usanga bacyubakisha amatafari ya rukarakara, bagakoresha n’ibindi bikoresho bitajyanye n’inyubako zigezweho, bigatuma ubuyobozi bufata imyanzuro yo gusenya amwe muri aya mazu.