Nyamagabe: Ubwongereza burashima akamaro k’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu iterambere

Umuyobozi muri ministeri ishinzwe iterambere mpuzamahanga mu gihugu cy’Ubwongereza, Lynne Featherstone arashima akamaro k’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya abaturage bibumbiramo kuko bibafasha guhindura imibereho yabo.

Ibi Lynne Featherstone yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 03/06/2014 nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye igihugu cye gitera inkunga binyuze mu ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) bigashyirwa mu bikorwa na Care international n’abandi bafatanya biri mu murenge wa Cyanika, harimo umushinga ugamije gukumira ko abana b’abakobwa bata amashuri ndetse n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Lynne Featherstone (batwikiriye umutaka), Mike Hammond uhagarariye DFID mu Rwanda na Will Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda basura itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.
Lynne Featherstone (batwikiriye umutaka), Mike Hammond uhagarariye DFID mu Rwanda na Will Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda basura itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.

Uwihoreye Prisca, umwe bagannye amatsinda yo kuzigama no kugurizanya arangije amashuri yisumbuye avuga ko ubu byagize uruhare mu guhindura imibereho ye, haba mu kwiteza imbere yihangira umushinga uciriritse no kwibonera ibyangombwa by’ibanze akenera mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Natangiye mpima ikigage n’umusururu inyungu nkazana mu itsinda nkishyura, natangiye nguza amafaranga ibihumbi 20 ndazamuka ngeza aho nguza ibihumbi 50 ndakora, ubu navuye no mu bigage mfite ikibanza cyanjye mu isoko nshuruza imyenda. Njyereranyije n’ubushobozi ndiho mfite aho navuye n’aho ngeze”.

Nyuma y'umwaka barasa ku ntego umunyamuryango agahabwa imigabane ye bakongera bagatangira.
Nyuma y’umwaka barasa ku ntego umunyamuryango agahabwa imigabane ye bakongera bagatangira.

Abagize aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya iyo umwaka ushize barasa ku ntego bivuga kugabana buri wese agatwara imigabane ye bitewe n’ayo bafitemo, hanyuma inyungu zavuye mu bagurijwe zikagurwamo amatungo ahabwa abanyamuryango cyangwa se ikindi bakeneye bahurijeho ndetse bakaba bashobora no gufata ku migabane bakongera inyungu iyo bibaye ngombwa.

Nyuma yo gusura amatsinda yo kwizigama no kugurizanya anyuranye yo mu murenge wa Cyanika, Lynne Featherstone yishimiye ko biri kugenda biteza imbere abanyamuryango babyo, no kuba abaturage bicara hamwe bakumva ko bagomba kugira icyo bahindura ku mibereho yabo.

Iyo barashe ku ntego abanyamurynago bagira ibyo bahabwa biturutse mu nyungu.
Iyo barashe ku ntego abanyamurynago bagira ibyo bahabwa biturutse mu nyungu.

“Ibyo bari gukora biri guhindura ubuzima bwabo ku bufasha buke babona n’amahugurwa ku buryo babikora. Biragaragara hano abaturage bicara hamwe bakumva ko bashobora guhindura ibintu bimwe na bimwe. Mu bwizigame bashobora kugira ibyo bageraho, bashobora guhaha, bashobora gushora imari, bagahindura imibereho yabo,” Lynne Featherstone.

Mu murenge wa Cyanika wonyine hagaragara amatsinda yo kuzigama no kugurizanya agera kuri 60 aho abayagize baterana rimwe mu cyumweru bagatanga ubwizigame bwabo ndetse bakanagurizanya ku babikeneye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka