Abatinze kubaka ibibanza bahawe ku biyaga bya Burera na Ruhondo bagiye kubyamburwa

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’akarere ka Burera mu bijyanye n’ubukerarugendo hafashwe umwanzuro ko abikorera baguze ibibanza ku biyaga bya Burera na Ruhondo bakaba baratinze kubibyaza umusaruro bagiye kubyamburwa bigahabwa abandi babifitiye ubushobozi.

Uyu mwanzuro wafashwe tariki 10/06/2014 ubwo mu karere ka Burera habaga ibiganiro hagati y’abikorera ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ni bimwe mu byiza nyaburanga bitatse akarere ka Burera ariko bitabyazwa umusaruro ngo bibe byakwinjiza amafaranga aturutse mu bakerarugendo.

Bamwe mu bakerarugendo bake baza kubisura ntibabona aho baruhukira kuko nta mahoteli ari kuri ibyo biyaga. Biba ngombwa ko bajya kuruhukira mu mujyi wa Musanze, mu bilometero birenga 20 uvuye kuri ibyo biyaga.

Ku nkengero z'ikiyaga cya Burera nta mahoteri ahubatse. Abakerarugendo baza kugisura babura aho baruhukira bakajya mu mujyi wa Musanze.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Burera nta mahoteri ahubatse. Abakerarugendo baza kugisura babura aho baruhukira bakajya mu mujyi wa Musanze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora buvuga ko hagiye kubakwa amahoteli kuri ibyo biyaga kuburyo abakerarugendo baza kubisura bazajya basiga amafaranga muri ako karere aho kuyajyana i Musanze, nyamara ntiyubakwa.

Ubu buyobozi ariko buvuga ko hari ibibanza byahawe ba rwiyemezamirimo ngo bubake ayo mahoteli nyamara ngo batinze kuyubaka maze bidindiza iterambere. Nizeyimana Evariste, uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Burera, avuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka.

Agira ati “Tumaze iminsi tugitekerezaho. Abantu bahawe ibibanza, bakabigundira ntibabyubake, ibyo bibanza turagerageza gutumira abantu bose babihawe, batabyubaka bigahabwa abandi bafite ubushobozi, kandi hari abashaka kwishyira hamwe ibyo bibanza bahita babyubaka.”

Ikindi ni uko ngo amategeko ateganya ko umuntu wahawe ikibanza ahantu hagomba gushyirwa ibikorwa by’iterambere nyamara akamara imyaka itatu ataracyubaka ashobora kucyamburwa kigahabwa undi ubifitiye ubushobozi.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abahabwa ibibanza ntibabyubake aribo badindiza iterambere.
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abahabwa ibibanza ntibabyubake aribo badindiza iterambere.

Aha niho Guverineri Bosenibamwe ahera asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukora ibishoboka abahawe ibyo bibanza bakabyamburwa bidatinze mu gihe nabo batabyubatse mu gihe cya vuba.

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’abikorera bo mu karere ka Burera, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera, kuva kuri nyobozi kugera ku nama njyanama, kwandikira abahawe ibyo bibanza.

Agira ati “Nibatabyubaka mu gihe gito gishoboka, mubibambure!...kuva igihe babifatiye utacyubatse mukureho! Amategeko arabarengera! Nta terabwoba rizabaho, uzabatera ubwoba muzatubwire, tuze dufatanye tuzarebe uwo ariwe.

Ariko aho kugira ngo mudindize ibintu igihe cyose! Niba mutabizi rero, abantu bafite ibibanza bakabitendeka ahongaho, nibo bangiza iterambere! Iterambere rirasaba ubwitange.”

Guverineri Bosenibamwe akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kugena ibishushanyo mbonera by’inyubako zigomba kubakwa ku biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’ahandi hagomba gushyirwa ibikorwa by’iterambere, ngo kuko abantu bose siko bahubaka.

Uhagarariye abikorera mu karere ka Burera avuga ko abahawe ibibanza ku biyaga bya Burera na Ruhondo ntibabyubake bazabyamburwa nibatabyubaka mu gihe cya vuba.
Uhagarariye abikorera mu karere ka Burera avuga ko abahawe ibibanza ku biyaga bya Burera na Ruhondo ntibabyubake bazabyamburwa nibatabyubaka mu gihe cya vuba.

Ku nkombe z’ibyo biyaga hagomba gutunganwa ahazajya amahoteli, umucanga, ubusitani ndetse bakanahageza amazi n’amashanyarazi; nk’uko Guverineri Bosenibamwe akomeza abisaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera.

Usibye kuba ibiyaga bya Burera na Ruhondo birobwamo amafi, abandi bakabivomamo amazi ndetse bigakorerwamo ubucuruzi bwo gutwara abantu mu bwato, nta kindi ibyo biyaga byinjiriza abanyaburera.

Niyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Burera buri gushaka uburyo byakwinjiza amadevize aturutse mu bakerarugendo baza kubisura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birumvikana rwose turihutana n’iterambere bitabaye ibyo icyerekezo twifuza kugeraho twaba turi kugenda biguru ntege niba umuntu yiyemeje kubaka niyubake, kandi inba byanze natange umwanya, ikigaragara abantu baba barahawe iighe gihagije, dukwiye kujya rimwe na rimwe tugarukira ubuyobozi bwacu, buraduhendahenda rwose !

karenzi yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka