Huye: Barishimira ibyiza bamaze kugeraho bafatanyije na RATUSA

Abanyamuryango ba Ratwa Tumba Sacco (RATUSA) yo mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, barishimira ibyiza bamaze kugeraho bafatanyije na Sacco yabo binyuze mu nguzanyo ibaha kandi na bo bakihatira kuzishyura ku gihe.

Ibi babigaragaje ku itariki ya 30/5/2014 mu muhango wo gutaha inyubako nshya biyujurije ihagaze mu gaciro ka milioni 33 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mukankuriza Aloyiziya, umwe mu banyamuryango ba RATUSA, mu buhamya bwe yagize ati “Natangiye mbitsa kandi mbikuza. Naje kugira igitekerezo cyo gushinga resitora, nk’uburyo bwo kwihangira imirimo, maze ngana Rwatwa Sacco, bampa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500.”

Inyubako ya RATUSA ihagaze amafaranga miliyoni 33.
Inyubako ya RATUSA ihagaze amafaranga miliyoni 33.

Nyuma yaho ngo yaje gushaka kwagura ubushobozi bwa resitora yari yatangije, nuko asubira muri Ratwa sacco imwongera miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda kandi na yo ngo yayishyuye neza. Yunzemo ati “kuri ubu ngeze ku rwego rushimishije rw’ubucuruzi mbikesha iyi Sacco.”

Muri iki gikorwa cyo gutaha inyubako ya RATUSA, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi wayo Theoneste Kamizikunze, yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Sacco n’abanyamuryango bayo nko kwishyurira inguzanyo ku gihe no kubitsa cyane kuko ari byo bituma iza mu bigo biciriritse by’imari bikora neza mu Rwanda.

Kamizikunze kandi yashishikarije abandi baturage bo mu murenge wa Tumba kugana iki kigo cy’imari agira ati “Ndashishikariza abaturage bose baturiye iki kigo kukigana kuko kimaze kuba ikigo gifitiwe icyizere haba ku rwego rw’akarere ndetse n’urwa Banki nkuru y’igihugu. Ntabwo kiri mu bigo bishobora guhomba”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Cyprien Mutwarasibo, yavuze ko igikorwa nk’iki cyo kwiyubakira inyubako batashye ari nk’igihango abaturage bagiranye n’igihugu bityo akabashishikariza kurwanya abanzi b’igihugu babashuka ngo bafatanye gusenya ibyo bagezeho babikesha ubuyobozi bwiza n’umutekano.

Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu (iburyo) hamwe na perezida w'nama y'ubuyobozi ya Ratusa bafungua inyubako ya yo ku mugaragaro.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu (iburyo) hamwe na perezida w’nama y’ubuyobozi ya Ratusa bafungua inyubako ya yo ku mugaragaro.

Imibare yo mu mpera z’ukwezi kwa 3 yagaragazaga ko abanyamuryango ba RATUSA batishyura neza inguzanyo baba batse bari ku rugero rwa 3,5%. Ibi ariko, haba kuri iyi sacco ndetse no ku zindi zo mu Karere ka Huye byafatiwe ingamba.

Visi Meya Sipiriyani Mutwarasibo ati « aho ushobora kumva hari uwakoze ibikorwa bitari byiza akaba yatwara amafaranga y’abaturage, twashyizeho ingamba yo gukurikirana buri munsi uko amafaranga ya Sacco acungwa».

Iyi nyubako yatashywe yubatswe ku buryo igihe hazabonekera ubushobozi izongerwa ho indi nzu hejuru ikaba igorofa. Kugeza ubu kandi RATUSA ifite abanyamuryango 3670 ariko bakaba bagenda biyongera.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka