Nyagatare: Ntagica incuro kubera icumbi yubakiwe n’urubyiruko rwa FPR

Nyuma y’uko urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi rumwubakiye inzu yo kubamo, Nyirahirana Domitile wo mu mudugudu wa Benishyaka akagali ka Rurenge umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare yemeza ko atagica incuro kuko ubu ubucuruzi akora bumutunga.

Uyu mubyeyi mbere yari atunzwe no guhingira rubanda kugira ngo abone ibimutunga n’umwana we. Gusa ngo byaramugoraga kubera kutagira aho ataha dore ko iyo yaburaga ay’ay’ubukode yararaga mu bikoni by’abaturage.

Aho aboneye iri cumbi ngo nta kigorwa no kubona ibimutunga. Ashima Leta y’ubumwe yamutekerejeho kuko iyi nzu yahinduye imibereho ye. Nyirahirana avuga ko atakirara mu bikoni bya rubanda kuko afite iwe kandi akora akaba atari yaburara nk’uko byahoze.

Nyirahirana ahagaze imbere y'inzu ye yubakiwe n'urubyiruko rwa FPR.
Nyirahirana ahagaze imbere y’inzu ye yubakiwe n’urubyiruko rwa FPR.

Iyo unyuze imbere y’iyi nzu iri hafi n’umuhanda rimwe na rimwe uhabona amababi y’amasaka agaragaza ko hari ubushera. Uretse ubushera kandi Nyirahirana Domitile acuruza amandazi, ifu y’ibigori, umunyu, ibitunguru n’inyanya. Avuga ko ubu bucuruzi bwe abukuramo ibimutunga kandi n’umwana ntabure ikaye n’ikaramu. Ibi ngo yabikoze agira ngo adasabiriza ahubwo ashakisha uburyo yazamuka mu iterambere nk’abandi.

Iyi nzu yubatswe n’urugaga rw’urubyiruko rwo mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyagatare, ifite agaciro ka miliyoni 5 n’igice. Ifite igikoni n’ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni.

Akarima k'igikoni kamufashije kuboneza imirire.
Akarima k’igikoni kamufashije kuboneza imirire.

Nyirahirana yayishyikirijwe kuwa 11 Ukuboza umwaka wa 2012 ubwo mu karere ka Nyagatare hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe. Kuri ubu uyu mubyeyi yizera ko nabona isambu yo guhingamo azarushaho kwiteza imbere dore ko ahamya ko ku myaka 41 afite agifite imbaraga zose zatuma akora.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka