SACCOs zirakangurirwa kuba umunyamuryango wa AMIR ngo zongere imbaraga
Ibigo by’imari birimo imirenge SACCO n’umwarimu SACCO birasabwa kuba umunyamuryango w’ihuriro ry’ibigo by’imari mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda/AMIR) mu rwego rwo kurushaho kugira imbaraga no gutera imbere.
Abacunga mutungo 40 b’imirenge SACCO yo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’iri huriro bavuze ko baramutse binjiye muri huriro bakungukiramo byinshi birimo n’ubuvugizi.
Ubwo bari bahuriye mu karere ka Ngoma n’abakozi b’iri huriro basobanurirwe imikorere yaryo ndetse n’icyo yafasha za SACCO igihe zaba zibaye abanyamuryango bayo.
Habimana Josue, umucungamutungo w’umurenge SACCO wa Kazo akaba n’uhagarariye abandi bacungamutungo ba za SACCO mu karere ka Ngoma, yavuze ko bamaze kumva ibyiza byo kuba muri iri huriro bityo ko bumva bazayijyamo vuba hashoboka.

Yagize ati “Tumvise ari byiza cyane icyangombwa ni uko tugomba kubivuganaho n’abo dufatanije kuyobora tukaba twaba abanyamuryango ba AMIR vuba bishoboka. Mubyo bazadufasha birimo ubuvugizi ku bibazo duhura nabyo, kutwongerera ubushobozi mu mahugurwa ndetse n’ibikoresho nka za softwares…”.
Kuba imirenge SACCO iramutse yinjiye muri iri huriro byayigirira akamaro mu kwiyubaka no kwiteza imbere, byemezwa na Chairman wa AMIR, Nzagahimana JMV, aho yavuze ko bakorerwa ubuvugizi ndetse no kubongerera ubushobozi.
Avuga ku bibazo bihari bikenewe ubuvugizi binyuze mu ihuriro, yaguze ati “Hari byinshi twakoraho ubuvugizi dushyize hamwe nka micofinances, nk’ubu ku bijyanye n’ingwate ndetse no kuba abunzi bahabwa ububasha bwo guca imanza ku bambuye ibigo by’imari kuko usanga bihenda cyane iyo bigiye mu nkiko z’ubucuruzi kandi ziri i Kigali gusa.”
AMIR yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 nyuma yuko ibigo by’imari icyenda byari bimaze gufunga imiryango bihombye.
Iri huriro ryashyizweho hamaze kwigwa uburyo ibigo by’imari byacungwa neza hirindwa ibihombo. Nyuma yuko hagiriyeho iri huriro ibigo by’imari byagiye bitera imbere kuko iri huriro ryabifashaga mu kubona amahugurwa ndetse no kubafasha kubaka ubushobozi bahabwa amahugurwa.

Imirenge SACCO nayo isa nigenda icuka ku bufasha yahabwaga na Leta burimo kububakira ubushobozi, guhemba abakozi ba za SACCO bityo bikaba bigaragara ko iramutse igiye muri iri huriro byayifasha kutagwa mu bihombo nkuko byagendekeye ibindi bigo by’imari byahombye.
Kugera ubu AMIR igizwe n’ibigo by’imari (microfinance) bigera kuri 62. Mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi mu bakozi b’ibigo by’imari iri huriro ryatangije ishuri rizajya ryigisha ibijyanye n’imicungire y’ibigo by’imari (micro finance) ikigo kizajya gikorera i Kabusunzu mu mujyi wa Kigali.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|