Musanze: Abanyakinigi bafata ibirayi nka zahabu yabo

Kubera uburyo ubuhinzi bw’ibirayi bwagize uruhare mu kwiteza imbere mu buryo bunyuranye, Abanyakinigi mu Karere ka Musanze bagereranya ibirayi na zahabu yabo. Ngo abahinze ibirayi babasha kwishyurira abana amashuri ahenze, bakagura amasambu ndetse bakabasha gutunga imiryango yabo neza.

Mu Karere ka Musanze ibirayi byera mu mirenge irindwi bakihaza ndetse bakanagaburira igihugu cyose. Umurenge wa Kinigi uhana imbibi n’ibirunga ni uwo uza ku isonga mu musaruro mu karere kose, hasarurwa toni zikabakaba ibihumbi 60 ku mwaka.

Uyu murenge uri mu birometero nka 20 uvuye mu Mujyi wa Musanze, uretse ibiti by’amatungo usanga mu nkengero z’imirima, ahandi hose hahinze ibirayi kandi byiza.

Abanyakinigi bavuga ko ibirayi bifatwa nka zahabu kuko bibafatiye runini mu mibereho yabo ya buri munsi, ni byo biryo bakunda nk’uko babihinga cyane. Ngo uretse kuba amafungo yabo, bibaha amafaranga yo kurihirira abana no kwikenura mu buryo butandukanye.

Musabyimana yemeza ko uwahinze atandukana n'ubukene burundu.
Musabyimana yemeza ko uwahinze atandukana n’ubukene burundu.

Musabyimana, umwe mu bahinzi b’ibirayi aragira ati: “Izahabu y’Abanyakinigi ni ikirayi, iyo ikirayi wagihinze wakwishyurira umwana mu ishuri wakwiyubakira inzu nziza, wagura imodoka. Hano mu Kinigi harabarurwa imodoka 15 zavuye mu birayi.”

Uyu muhinzi w’ibirayi yakomeje avuga ko ubu arihira abana babiri ibihumbi 400 ku gihembwe biga mu mashuri ahenze.

Karakowe Perusse na we ni umuhinzi w’ibirayi, ahamya ko na we abasha kwishyurira abana babiri biga muri Kaminuza amafaranga y’ishuri akura mu buhinzi bw’ibirayi, yongeraho ko nubwo ari umupfakazi abana be ntibabura ibyo kurya n’imyambaro yo kwambaro.

Yunzemo ati: “abana bambika neza ntube wamutandukanye n’uwo kwa runaka ufite se na nyina kubera ibirayi. Urabona ko nsa neza, nywa amata nishyura mu mafaranga nkura mu buhinzi bw’ibirayi.”

Iyo abahinzi babonye imvura iri mu rugero, imbuto nziza n’ifumbire ngo babona umusaruro mwiza ku buryo kuri hegitare babona hejuru ya toni 25 na 30 n’inyungu iri hejuru ya miliyoni imwe n’igice.

Ubuhinzi bw'ibirayi buha amafaranga abahinzi bagakemura ibibazo byo mu rugo.
Ubuhinzi bw’ibirayi buha amafaranga abahinzi bagakemura ibibazo byo mu rugo.

Ngo ibirayi byera ikiro gihagaze nibura amafaranga 103 ubariyemo imbuto, ifumbire n’amafaranga yagiye ku bakozi iyo bibaye byinshi bikagura munsi y’ayo mafaranga barahomba.

Kimwe mu bibazo by’ingutu abahinzi bahura na cyo ni ukubona imbuto nziza, mu rwego rwo kugishakira umuti, Sosiyete Hinga Volcano yishingira abahinzi muri banki y’abaturage bakabona imbuto bakishyura nyuma ku musaruro.

Ibirayi ni bimwe mu biribwa bikundwa n’abantu benshi by’umwihariko mu ngo no mu kabari kuko birirwamo amafiriti, sauté ndetse byokeje.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka