Urubyiruko rufite amahirwe arenze ubushobozi bwo kuyabyaza umusaruro -Min Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, aravuga ko amahirwe urubyiruko rw’akarere ka Ruhango akiruta ubushobozi bwo kuyabyaza umusaruro, akaba asanga hakwiye kubaho ubukangurambaga buhagije mu rubyiruko.

Ibi minisitiri yabitangaje nyuma y’urugendo rw’umunsi umwe yagiriye muri aka karere kuri uyu wa Gatatu tariki 28/02/2014, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko ariko agasanga ibyinshi bitabyazwa umusaruro nyamara biba byarashowemo amafaranga menshi.

Aha minisitiri w'ububryiruko n'ikoranabuhanga yari yinjiye mu kigo cy'urubyiruko kirimo kubakwa ahitwa i Kigoma.
Aha minisitiri w’ububryiruko n’ikoranabuhanga yari yinjiye mu kigo cy’urubyiruko kirimo kubakwa ahitwa i Kigoma.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko mu karere ka Ruhango ndetse akagira n’akanya ko kuganira narwo, minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabianga Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko uru rubyiruko rufite amahirwe menshi ariko atabyazwa umusaruro, agasanga ngo harabayeho imbaraga nke mu gukora ubukanguramba mu rubyiruko.

Yagize ati “urubyiruko twaganiriye, biragaragara ko rufite inyota yo gukora koko, ariko ikindi cyagaragaye nuko hashobora kuba hakorwa ubukangurambaga budahagije kugirango urubyiruko rushobore kwerekwa amahirwe arukikije ngo ruyabyaze umusaruro.”

Aha yanashishikarije urubyiruko kugira umuco wo kwizigama, aho yarugiriye inama yo kumva ko kwizigama bidakwiye kuza nyuma yo kubanza kwinezaza. Yagize ati “hari urubyiruko rubona amafaranga rukabanza kugura agakweto keza. Ishati nziza n’ibindi byo kwinezeza, oya ugomba gutangira kuzigama mbere y’ibyo.”

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yinjira muri VTC Ruhango yashinzwe n'urubyiruko.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yinjira muri VTC Ruhango yashinzwe n’urubyiruko.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwasuwe na minisitiri urufite mu nshingano ze, rwamugaragarije imbogamizi rugihura nazo rumusaba ko yabafasha mu kuzikorera ubuvugizi.

Zimwe muri izi mbogamizi harimo kuba hari uduce tw’ibyaro turimo ibikorwa byateza imbere urubyiruko ariko kubera ikibazo cy’umuriro n’amazi bikaba inzitizi, hakaza ikindi kibazo cyo kubona igishoro.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Ruhango, Rutegeranya Damien, avuga ko yishimiye uru ruzinduko rwa minsitiri kuko rubasigiye umurongo mushya wo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Yasuye n'uruganda rutunganya umuceri ruri mu murenge wa Mwendo.
Yasuye n’uruganda rutunganya umuceri ruri mu murenge wa Mwendo.

Uru ruzinduko rwa minisitiri mu karere ka Ruhango ruri muri gahunda z’ukwezi k’urubyiruko kwatangiye tariki 02/05/2014 rukazasozwa tariki 31/05/2014. Aho rufite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro kanjye” aha urubyiruko rukangurirwa kugira umuco wo kwiharika.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka