SACCO ngo zifite inyungu nyinshi zavana mu mu ihuriro ry’ibigo by’imari mu Rwanda ziramutse ziryinjiyemo

Bamwe mu bacungamutungo b’imirenge SACCO bavuga ko ibyo bigo b’imari bifite inyungu nyinshi byavana mu ihuriro ry’ibigo by’imari (Association of Microfinance Institutions in Rwanda, AMIR) biramutse biryinjiyemo.

Iri huriro ngo risanzwe rifasha abakozi ba za SACCO mu mukabaha amahugurwa n’ubundi bufasha bwatuma bakora akazi ka bo neza, kandi izo serivisi bakaziherwa ku giciro gito nk’uko bamwe mu bacungamutungo ba za SACCO zo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana babivugiye mu nama yabahurije i Kayonza kuri uyu wa gatanu tariki 6/06/2014 n’ubuyobozi bwa AMIR mu rwego rwo kubashishishikariza kwinjira muri iri huriro.

Abacungamutungo ba SACCO zo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana basobanuriwe inyungu SACCO zabona zinjiye muri AMIR.
Abacungamutungo ba SACCO zo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana basobanuriwe inyungu SACCO zabona zinjiye muri AMIR.

Bamwe muri abo bacungamutungo bavuga ko ku bwabo bumva bakwinjira muri iryo huriro kuko hari serivisi nyinshi n’ubuvugizi bajya bakorerwa n’iryo huriro mu nzego zitandukanye, nk’uko umwe mu bacungamutungo bitabiriye iyo nama yabisobanuye.

Yagize ati “Hari byinshi badufashamo nk’amahugurwa, hari ibintu byinshi dukenera nk’ibitabo n’ubumenyi mu nzego zitandukanye bwadufasha kunoza akazi kacu neza, kandi bafite abatekinisiye babidufashamo ku giciro gitoya.

“Kuba umunyamuryango w’iri huriro rero byaba ari agahebuzo kuko izo serivisi zose twajya tuziherwa ubuntu.”

Cyakora bamwe mu bacungamutungo bagaragaje impungenge z’uko bashobora kugira imbogamizi yo kutabasha kumvisha neza abo bayoborana impamvu za SACCO zikwiye kuba abanyamuryango ba AMIR.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’iryo huriro Nzagahimana Jean Marie Vianney yavuze ko izo mpungenge zidakwiye kubaho kuko niba umucungamutungo yumva neza impamvu SACCO ye ikwiye kwinjira mu ihuriro bitamunanira no kubisobanurira abandi kugira ngo babyumve.

Gusa ngo nibiba ngombwa ubuyobozi bw’iryo huriro buzashaka uburyo bwo kwegera abagize za komite nyobozi za SACCO kugira ngo basobanurirwe amahirwe bavana mu kwisunga iryo huriro kugeza babyumvise nk’uko umuyobozi wa ryo yakomeje abivuga.

Uyu muyobozi anavuga ko inyungu SACCO zizabona mu kwinjira muri iryo huriro ari nyinshi, haba mu bijyanye n’amahugurwa ndetse no kuzifasha gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bizajya bizorohera gutanga raporo mu buryo bwihuse ku nzego zose zikeneye izo raporo.

Kwinjira muri iri huriro kwa SACCO ngo bizanagirira akamaro abakiriya ba zo kuko hazabaho kubigisha ibijyanye n’imikoranire y’ibigo by’imari n’uburyo bashobora gukoresha neza inguzanyo ibyo bigo bibaha, ibyo bita “financial education.”

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka