Ruhango: Ukwezi k’urubyiruko kwashojwe urugera kuri 17 ruremewe inka
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rugera kuri 17, rwagabiwe inka mu kwezi kwahariwe urubyiruko kwatangiye tariki ya 02/05/2014 kugasozwa tariki ya 31/05/2014.
Uku kwezi kwahariwe urubyiruko, kwateguwe na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, kwari gufite insnganyamatsiko igira iti “Agaciro kanjye” kwaranzwe no gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigama no kwiharika.
Inka 17 zahawe urubyiruko, ni izakusanyijwe n’urundi rubyiruko muri aka karere ka Ruhango, rugamije gufasha rugenzi rwarwo kwiyubakamo icyizere ndetse no gutangira guharanira kwigira.

Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko mu karere ka Ruhango, Rutegeranya Damien, avuga ko iyi gahunda yo kuremera urubyiruko yatekerejweho nyuma yo kubona ko hari urubyiruko rufite amikoro macye, bityo bafata ingamba zo kurufasha kwizamura kandi narwo rugaharanira kuzamura baginzi barwa batagize aya mahirwe yo kuremerwa.
Nzaramba Innocent, ni umwe mu bahawe inka atuye mu murenge wa Kabagali, avuga ko anejejwe cyane no kubona aremerwa n’abagenzi be. Innocent ni umusore w’impfubyi, gusa ngo kuba abonye inka , bigiye kumufasha kuzamura ibitekerezo bye ashaka uko iyi nka izamugeza ejo hazaza heza.
Ati “ubu ngiye gutangira gutekereza uburyo natangira no guhinga mu buryo bugezweho, kuko mbonye ibishingwe, nzabona amata, ibi byose nimbikoresha neza nzagera kure kandi heza.”
Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasuye uturere dutandukanye areba ibikorwa by’urubyiruko aho yagiye arugira inama, akarusaba gutangira kwiharika no kwizigama hakiri kare.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|