Nyabihu: Abaturage barashimwa ku nkunga bateye abacitse ku icumu rya Jenoside

Abaturage b’akarere ka Nyabihu barashimirwa cyane ubwitange bagaragaje mu gutera inkunga bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside, kandi iyi nkunga ikaba izakoreshwa mu gukora byinshi bitandukanye bizamura imibereho yabo; nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu yabitangaje.

Mu cyunamo, abaturage bo mu karere ka Nyabihu batanze inkunga ikabakaba miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Juru Anastase, avuga ko nyuma y’icyunamo amafaranga amaze gukusanywa,hakozwe inama hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge na za komite z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu mirenge kugira ngo harebwe neza icyo aya mafaranga yakoreshwa mu rwego rwo guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Bimwe mu byo aya mafaranga azakoreshwa harimo kugurira inka zo korora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, harimo abazasanirwa amazu, hari abazubakirwa ibikoni, abazagurirwa mitiweli, abarwayi bazajya kwivuza ku bitaro bitandukanye nka za CHUK n’ahandi.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu,Juru Anastase, avuga ko inkunga yabonetse mu gihe cy'icyunamo izakoreshwa byinshi mu kuzamura imibereho y'Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu,Juru Anastase, avuga ko inkunga yabonetse mu gihe cy’icyunamo izakoreshwa byinshi mu kuzamura imibereho y’Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Nk’uko Havugimana Alexis umwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu yabigarutseho, ngo gutanga inkunga ifasha abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo ni bumwe mu bufasha bukomeye bugira akamaro kanini mu guhindura imibereho y’abacitse ku icumu batishoboye bikabafasha kuva mu bwigunge.

Mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kwibuka twiyubaka, gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bagahabwa inkunga ibafasha kwiyubaka no kwigira, ni kimwe mu by’ingenzi bibafasha kwikura mu bwigunge, bagahindura imibereho bityo ntibagumye guheranwa n’agahinda.

Ikaba ari n’imwe mu ntambwe nziza cyane buri wese yakagombye gutera zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’insanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka