Ngororero: Miliyari 3 na miliyoni 57 niyo VUP imaze kugeza ku karere
Nyuma y’imyaka itanu umushinga VUP (Vision 2020 Umurenge Program), umaze ukorera mu karere ka Ngororero, umaze kugeza ku batuye akarere akayabo ka miliyari 3 na miliyoni 57 mu nkingi eshatu uwo mushinga ukoramo, arizo guha akazi abaturage, kuguriza imishinga iciriritse no gutanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye.
Ibikorwa byo gutanga akazi no gutanga inguzanyo bikorerwa mu mirenge itanu naho inkunga y’ingoboka itangwa ku batishoboye bo mu mirenge 9 kuri 13 igize akarere ka Ngororero.
Uretse ibikorwa remezo uyu mushinga umaze kugwiza mu karere ka Ngororero harimo amaterasi y’indinganire kuri hegitari zigera ku 2500, kubaka amashuri, ikigonderabuzima, imihanda n’ibindi, aya mafaranga yanatumye ubukene bugabanuka muri aka karere kuko mu mirenge uyu mushinga ukoreramo ubukene bwagabanutse ku kigereranyo kiri hagati ya 36 na 15%.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, Emmanuel Mazimpaka, avuga ko intego bafite ari uko abaturage bakennye bo mu mirenge uyu mushinga wagezemo bose bazazamuka mu byiciro by’ubudehe babarirwagamo.

Nubwo amafaranga y’ingoboka angana na 7500 ahabwa abatishoboye batoranyijwe ku kwezi afatwa nk’aho ari makeya, hari bamwe mu bayahabwa yazamuye ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije.
Nko mu murenge wa kageyo, abaturage bo mu kagari kamwe bahabwa ingoboka bakoze koperative, aho bahereye ku bworozi bw’ingurube eshanu ubu bakaba bageze ku ngurube 20 ndetse bakaba batangiye kwagura ibikorwa byabo, no gucuka kuvnkunga maze zigababwa abandi.
Hari n’abahawe inguzanyo ubu bamaze kugira amakoperative akomeye akora ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, ubworozi cyangwa ubucuruzi. Gusa, Umukozi ushinzwe ibikorwa bya VUP mu karere ka Ngororero Simon Ndayisenga avuga ko bafite imbogamizi z’abantu bamwe na bamwe batishyura inguzanyo bahawe, bigatuma itinda kugera kuri besnhi.
Muri rusange, abaturage bakabakaba ibihumbi 18 nibo bahawe akazi, imiryango 4595 yahawe inkunga y’ingoboka naho abantu 299, amatsinda 569 n’amakoperative 11 niyo yahawe inguzanyo yo kwiteza imbere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|