Gisagara : Urubyiruko ntirworohewe no kubona inguzanyo kubera kutagira ingwate
Abasore n’inkumi bo mu karere ka Gisagara baravuga ko kugirango bagere ku iterambere bitaboroheye kubera ko nta masambu bagira cyangwa indi mitungo ishobora gufatwaho ingwate igihe basaba inguzanyo zabafasha kwizamura kandi aricyo amabanki abasaba.
Maniragaba Jean Claude afite imyaka 23 yabashije kurangiza amashuri yisumbuye ariko avuga ko atabashije gukomeza kandi ntabashe no kubona icyo akora. Akomeza avuga ko abashije kubona icyo akora yanakomeza akirihira andi mashuri ariko ngo yabuze akazi abura n’igishoro ngo acuruze.
Ati «Kubona igishoro ni ikibazo kandi ntaho nkora, inguzanyo nayo isaba ingwate kandi nta sambu ngira, urumva ko rero kuziteza imbere ku muntu nka njye bitoroshye».
Ibi nibyo na Nyiramana Jaqueline w’imyaka 27 akaba acuruza imyenda mu isoko rya Gisagara avuga, aho ahamya ko urubyiruko rwinshi rwifuza gukoresha imbaraga zarwo rukiteza imbere ariko rukabura uburyo kuko avuga ko hari bagenzi be benshi bifuza kuba baragize amahirwe nk’aye rukabona igishoro narwo ngo rucuruze cyangwa ruhange indi mirimo.
Icyo urubyiruko rwa Gisagara ruhurizaho ni uko ubuyobozi bwarufasha rukoroherezwa kubona inguzanyo maze rukaba rwabasha kwihangira imirimo.
Umuyobozi w’akarereka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwingabiye Donatille, avuga ko urubyiruko rukomeza gushishikarizwa kwibumbira mu makoperative azarufasha kuzamuka,aho babasha guhabwa inkunga zigenewe amakoperative kandi bagatizanya imbaraga n’ibitekerezo bibafasha.
Ati « Dukomeza kubashishikariza kwitabira gahunda ya hanga umurimo aho bazoroherezwa n’ikigega BDF kubona inkunga, kandi bakanibumbira mu makoperative abafasha kuzamuka babifashijwemo n’abashinzwe amakoperative haba mu mahugurwa cyangwa mu bundi bufasha bugenda buboneka».
Icyo rero uru rubyiruko ruhamagarirwa ngo ni ukwishyira hamwe kandi rukavana amaboko mu mufuka rugakora maze rukabasha kuzamuka.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|